Evode Uwizeyimana wari Umunyamabanga wa Leta yeguye – UMUSEKE
  • 28/09/2020 4:58 02

Evode Uwizeyimana wari Umunyamabanga wa Leta yeguye

Byatangajwe n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, bivuga ko Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente yakiriye ubwegure bwa Evode Uwizeyimana wari wari Umunyamabanga Leta ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi Mategeko muri Minisiteri y’ubutabera na Dr. Isaac Munyakazi wari Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye muri Minisiteri y’uburezi.

Me Evode Uwizeyimana weguye wari Umunyamabanga Leta ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi Mategeko

Bisa n’ibitungaranye kwegura kwa Dr Isaac Munyakazi wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, yari umwe mu bagaragara cyane mu gukurikirana ibibazo biri mu mashuri bijyanye n’ubucucike bw’abanyeshuri ndetse no kuvugurura amashuri ashaje.

Mu gihe gito gishize yari yavuze ko bagiye guhagurukira ibigo by’Amashuri byadukanye umuco wo gusaba ababyeyi ibitagira ingano igihe abanyeshuri bagiye gutangira, ibizwi nk’urutonde rw’ibikenewe bishyirwa ku nyandiko yahimbwe “BABYEYI”.

Kuri Minisitiri Me Evode Uwizeyimana, byasaga n’ibitegerejwe nyuma y’uko muri iki cyumweru habayeho ubukangurambaga kuri Twitter n’izindi mbuga nkoranyambaga zivuga ku myitwarire idahwitse yagaragaje ubwo yasunikaga nkana Umukobwa ukora akazi k’umutekano kuri imwe muri hoteli z’i Kigali.

Icyo gitutu cyo ku mbuga nkoranyambaga cyatangiye ku wa mbere w’iki cyumweru, giturutse ku gusunika uriya Mukamana Olive, gusa ngo kubera ko yari agiye kumusaka atamenye ko ari ‘Nyakubahwa’.

Abantu amagana bakomeje kotsa igitutu Me Evode Uwizeyimana bamusaba ko yasaba imbabazi abandi bati niyegure bamwe bakavuga ko nta rubanza rwashinzwe ndetse bamwe bavuga ko ntawabihamya.

Uwo munsi ntibyatinze Evode Uwizeyimana yahise asaba imbabazi  abinyujije kuri Twitter, atangaza ko yanasabye imbabazi abinyujije muri iki kigo gicunga umutekano cya ISCO ndetse ko yanasabye imbabazi Abanyarwanda muri rusange.

“Ndicuza nkomeje ku byabaye. Ntabwo byari bikwiye kuri njye nk’umuyobozi ndetse n’umukozi wa Leta. Namaze gusaba imbabazi umukozi wa ISCO ndetse n’ubu nzisabiye mu ruhame, nzisaba abantu bose muri rusange.”

Bamwe bamusubiza bavuga ko bamubabaririye abandi bakomeza kuvuga ko bidahagije kuko yishe amateko yarahiriye nk’umuyobozi ndetse ko agomba gukurikiranwa n’amategeko.

Ntibyatinze kandi urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwahise rutangaza ko rwatangiye ku mukoraho iperereza  ku byaha byo gukubita no gukomeretsa.

Uyu ni umunsi wa 4  iyi nkuru isakaye, ukaba ari na wo munsi Ibiro bya Minisitiri w’Intebe bitangaje ko byakiriye ubwegure bwe n’ubwa Dr. Isaac Munyakazi, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi.

Evode Uwizeyimana yahawe uyu mwanya mu kwezi kwa 10/2016, nyinshi mu mbwirwaruhame yagiye agira ari kuri uyu mwanya, zakunze kugaragaramo amagambo atemeranwaho na benshi. Nta gihe kandi cyari gishize atahutse aho yakoranaga n’imitwe itavuga rumwe na Leta y’u Rwanda ndetse yumvikanaga cyane mu bitangazamakuru mpuzamahanga anenga ubuyobozi bw’u Rwanda.

Abakoresha imbugankoranyamba bakomeje kuzibyaza umusaruro mu kujya impaka, kenenga no gukebura serivise zitatanzwe neza ndetse no gushima ibyakozwe neza. Izi mbuga zikomeje kugaragaza imbaraga no kuba ijwi rigera kure. Zikaba kandi zinafasha abashinzwe umutekano kumenya amakuru byihuse no gukurikirana ibyaha. Byanagaragaye ko hari bamwe kandi bazikoresha mu bundi buryo butemewe n’amategeko bakora nk’ubutekamutwe ndetse n’ubujura.

Ubwanditsi

38 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Byari bikwiye ko yegura kuko ibyo yakoze ntibyari bikwiye. President wacu rero ni aho mwemerera ntajenjeka imbere y’igikorwa gihohotera mutima w’urugo

    • Iminsi iba myinshi igahimwa numwe , maitre evonda uwiyamyimana yatsindagiye ubwonko mugifu none arabuneye . cyokora abamuhaye uriyamwanya nubundi niba bakimufitemo inyungu ntazabura ahandi akoreshwa RPF si ntoya . hababaje ibyande ? munsuhurize Barafinda Sekikubo Freed umunyapolitike w amahoro w ikanombe

    • Sinzi niba ntari muzima cg se nteye ukwanjye; jye nta comment bitewe nuko nta muntu kuri iyi Si njya nifuza ko hari ikitari cyiza cyamubaho.
      So, no comment! Past ni past, reka turebe future.

  • Nari nabivuze ko uyumutego Evode atari buwusimbuke, ikintu ninsigaye nibaza ibintu byose byimukiye kuri twitter niho dusigaye turegera , Twitter yabaye RIB, wamugani wa Bamporiki nigute wakuzuza inshingano uhora usimbuka imitego? ntago Evode azize gusinika uriya mu security azize ahubwo abashakaga ko ava hariya nyuma yogusebya musenyeri bari babuze ahandi bamufatira, none ko Mutimura akubita directeur w’ikigo cyishuli imbere yabanyeshuli ko abandihindira kuri twitter batagiyeho, maze kubonako umuntu igihe.com yakabirije inkuru ujye umenyako atari bumare kabiri , umuseke mukora neza kbsa kutivanga muri politics kbsa turabemera, naho ibyo kuvuga kwegura byo turabimenyereye ntiyeguye yegujwe ako mukinyabupfura bashyira hanze ko yazanye ubwegure bwe

    • Uyu Vodavoda nagira Imana FPR ikamuha undi mwanya agomba gusanga bagenzi be Bamporiki na Rucagu bakamwigisha ikinyabupfura no gusimbuka imitego ya buri munsi. Bitabaye ibyo rimwe buzacya yisange mu mwambaro wa rose i Mageregere. Science sans consciece…Umwijuto w’ikinonko…Ubwenge mu gifu… Nyir’ikirimi kibi…

  • Minister wa Mineduc Mutimura yakubitiye directeur w’ikigo cy’ishuli imbere y’abanyeshuli be binyura no kuri social media ariko ntiyabihanirwa. Abayobozi bahora banyereza umutungo wa leta, tubibona kenshi muri raporo za PAC ariko bagakingirwa ikibaba (cg bakazamurwa mu ntera), abaherutse gukwiza ingengabitekerezo kuri social media nabo bakingiwe ikibaba, none Evode bamurebeye muri za ndorerwamo baramwirenza! Dukeneye ubutabera butavangura!

    • Uvuze ukuri pe.

  • Evode nta kunyabupfura agira ,avuga amagambo ahubutse ndetse ntabwo yubaha habe na gato.
    Kwitwaza icyo aricyo ugakora amafuti ntabwo RPF yabyemera,keretse aramutse ari MDR paremuhutu akorera cg MRND

    • Evode arashekeje mwumve twitter ye mu kinyarwanda (Yagize ati “Ndicuza nkomeje ku byabaye. Ntabwo byari bikwiye kuri njye nk’umuyobozi ndetse n’umukozi wa Leta) wagira ngo hari uwamuhatiriye kubikora, ariko namagambo avuga ndabona njyewe adakwiye Nyakubahwa Minister pee, ubwo se ko yahangaye akabwira Musenyeri NZAKAMWAITA muruhame rwa benshi, abantu bose babona nkinyangamugayo ngo mbese musneeyeri amenya ib’ingo ate atagira urugo. Imangine kweli. aricuza se ubushomeri butaramukubita.

    • harya Dr Mutimura we ntiyakoze amakosa akubitira umwalimu mu ruhame?ayo mafuti ye we yagiye hehe???cg hari ukundi byagenze

    • Bavuga guhubuka, aha urahubutse pee!!

  • Ayinyaaaa Agatsiko k’…..abandi sha banza ukumve noneho wajya wakamenya EVode we!
    harya itegeko shinga wararirinze cyangwa wararisuzuguje?

  • Ubwiza bw’umukobwa bwa mugeza ibwami ariko ubwenge bwe nibwo bugena igihe azahamarira

  • Sha nubwo kugenda kwawe ntanyungu mbifitemo ariko biranshimishije cyane rwose Min. Evode uburyo witwaraga wagiraga ngo RPF yaguhaye akazi uri nka Membre Fondateur wayo batashyira kuruhande byoroshye. None agakosa gato karakugamburuje sinshyigikiye ko ukurikiranwa na RIB kuko biriya bigaragara ko utabikoze ubigambiriye ahubwo ngwino nawe wibere umushomeri wenda y’amafaranga yamezi atandatu baguha nka imperekeza azavamo igishoro utwihere akazi.

  • Evode tuzahora tumwibukira ku kajambo yakundaga kubwira abanyarwanda: ngo hari abantu bimuriye ubwenge bwabo mu gifu.

  • Dr Munyakazi Isaac rwose ntabwo mwari mumuzi. Nkeka ko bari baramwishyeho cyangwa bagatinda kumenya ibye. Yari very corrupted. RIB ikurikirane ibye kandi bazabona n’ibindi byinshi yakoze.

    • Uyu ntaho ataniye nabamwe bo kwa kinani batubwira ga ngo:uzi ico ndico mwa?ubu umutware ni umwe wa ntumva we yi cyangugu,bakujyane mageragere uzavayo uzi kubaha abantu

    • Mwese mwigize inshyanutsi!! Yahinduye itegekonshinga none baramuhaze! Wabonye minisitiri ukorakorwa n’imicuke y’abakobwa? Ako ni agasuzuguro bereka ba bandi!

      • Ubivuze neza ikiraka bari baramuhaye yarakirangije tuzongera kumukenera muri 2034.

  • Abazanye muri iyi nkuru ibya Minister Mutimura baravangavanze: bariya ni Abagabo babiri barwaniye mu ruhame, umwe akubisundi kuko amurusha ingufu aratuza, aricecekera kugeza igihe nawe atazi, azamubwirira ati burya si buno ngaho ongera unkibite (yarasimbuwe ku mwanya yitwaje igihe amudiha), cg se bakaba bashobora no kuba bariyunze nk’abantu babagabo bikanabaviramo ubucuti. So ntakubitindaho.

    • Ntaho bavangavanze nikimwe na wa muyobozi w’abafana ba APR aho RIB yavuze ko itamukurikirana kuko nta kirego yagejejweho. Guhuma amaso abanyarwanda muri 2020 biri kugenda birushaho kugorana.

  • Evode yavugishaga ukuri gukabije rimwe na rimwe bigasa n’ubushotoranyi

  • Ubutabera buvangura bwashinze imizi mu Rwanda! ibyo Evode azize na Minister Mutimura yarabikoze, akubita umuyobozi w’ikigo cy’amashuri imbere y’abanyeshuri! Ubu butabera buvangura ntaho butaniye n’ubwa Nyakwigendera Habyarimana Juvenal!!!!!

    • Ariko kwijuta biragatsindwa, ikiguteye kuvuga ibyo nuko umurengwe ukugezemo none utangiye kugereranya urwego tugezeho na Habyarimana!!!!!!!!!!! Ninde wakubeshye ko Ijuru ryagereranywa n’isi????????

      • Abantu nkuyu Rutinduka ni bamwe birirwa babeshyako basanze abanyarwanda twarishwe na bwaki, tuba muri nyakatsi, ducana agatadowa, batuzanira amata n’iterambere none tukaba tumaze kwijuta. Izo mvugo muzajye muzibibeshya abantu batari bafite imyaka irenga 20 babaga mu Rwanda mbere ya 1994. Kuko icyo kinyagisha.

      • Icyo wita Umurengwe n’iki? ni abanyarwanda mwasenyeye bahinduka impunzi mu gihugu cyabo!? ni ruswa, ikimenyane n’ubusambanyi bimaze gushinga imizi mu nzego zose za Leta?! n’inzego nka RIB n’Umuvunyi zimakaza ivangura mu gukurikirana ibyaha?! n’irigiswa ry’abantu no gufungirwa ubusa bya buri munsi?! ni ubushomeri bwugarije urubyiruko? ni ireme ry’uburezi ryitabye imana? etc… u Rwanda mumaze kuruhindura Zayire ya Mobutu none nawe uri gushinyagura ngo u Rwanda n’ijuru! wibagiwe kurwita singapore y’afrika, vision 2020, brabrabrabraaaaa….

  • Ni byiza kwerekanako nta muntu uri hejuru y’amategeko, Evode rwose yari yararembeje abanyarwanda kubera imvugo ze zuzuyemo ubwishongozi n’ikinyabupfura gike, ntiyigeze azirikana ku mahomvu yavugiraga kuri bbc na voa ngo byibura nagera mu Rwanda yige guca make, none biramurangije. Kuvodavoda ni inshinga nshya yinjijwe mu kinyarwanda bivuye kuri uyu mugabo wari warigize intumva kugeza ubwo ahangara uwo abonye wese akumva yamubwira ibyo ashatse cyangwa yamukoraho ibyo ashatse. Mwifurije amahirwe masa mu mirimo yindi azashingwa ariko azajye yibukako akarenze umunwa karushya ihamagara kandiko imbwa yiganye inka kunnya mu rugo ikabizira, ko inda nini yishe ukuze kandiko utinze azanyagwa ari umushumba w’inda. Iminsi y’igisambo ngo ni 40, iyo yuzuye gishobora no gufatwa kiyibye ubwacyo. Kutimenya we!

  • Bwana Evode yagize neza kwegura ariko ntekereza ko ari umuhanga, ubwo yasabye imbabazi abanyarwanda njye nazimuhaye utarakora icyaha namutere ibuye. Gusa, bamushakira aho akora nk’umutekinisiye kuko akunda kuvuga amagambo akomeye nkeka yumvwa n’abazi ibya philosophie. Nakomezwe mwimuca intege yasabye imbabazi.

  • Evode yaravuze ati” UBUTEGETSI BURIHO MURWANDA BUYOBORWA NAGATSIKO KAMABANDI BWAFASHE IGIHUGU KUMBUNDA,… ABABUKORERA NI ABIMURIYE UBWENGE MUGIFU!!” ntibukeye kabili tubona araje adusesekayeho!! Twaribajije tuti ese Evode yayobotse inzira yububandi? Ese nawe ubwenge yabwimuriye mugifu cg aje kugorora amabandi akayaha umurongo muzima?!! akumira karagwira koko kubona umuntu ufite za amashuri angana kuriya atazi ko akarenze umunwa karushya ihamagara! Nibamuhanishe amategeko yashyizeho nataha aze ubushomeri buduhondere hamwe niba atari yararundanyije inoti! Nzaba mbarirwa!

  • Ese abakora amakosa bose ;kandi ari abayobozi barafungwa cyangwa bakeguzwa ? Bareke kumucira urubanza pe ! kuko byaba arugukabya nuwa koze icyaha agasaba imbazi agabanyirizwa ibihano mu mategeko

  • Erega ntabwo kuminuza mu mashuri bivuga ko umuntu ashobora kuba umunyapolitiki. Buriya gukina politiki ntibigombera PhD;
    Abagira uruhare mu kudushyiriraho abayobozi bage bagenzura cyane, bitonde, bahuze amashuri n’umuhamagaro w’umuntu mu bijyanye na politiki; Rwose Evode yaratinze. Bamwihanganiye kenshi. Minisitiri aba ari isura y’IGIHUGU. Umurongo ngenderwaho mu ngeri zose. None iyo yubahutse ba Nyiricyubahiro, agasuzugura abakozi bo hasi yakarengeye, akica amategeko yanagizemo URUHARE RUKOMEYE MU KAYASHYIRAHO, harya ubwo umuyobozi nk’uwo aba yaraturutse he? Niba byari ngombwa kumuha imyanya, bari kumuha undi mwanya utari uyu. KUVODAVODA bimukozeho, akabaye icwende ntikoga, niyo koze ngo ntigacya; Ariko n’abandi bitwara nkawe babonereho, turashima ariko UBUYOBOZI bwahaye agaciro uyu muntu wahutajwe na EVODE.

    • ariko ko mbona uyu Evode mwamuzindukiyeho wa! ubu uyu Evode aka vodavoda…niwe wenyine muri uru RWANDA nzi neza ukoze ishyano? niwe uciye inka amabere? ubu ntabandi bakoze ibukubye 1000 ibyo yakoze kandi bakab ubu bategeka mu RWANDA? Yewe hari na wa mujeneral wigishaga urubyiruko ingengabitekerezo kandi ngo ni………none Evode kubera ko ari…..mwese murimo kumwamagana?
      Sinshyigikiye vodavoda……ARIKO simbona impamvu yo KUMUHATA IBICUMURO

  • Ikibazo ni uko na passeport bayimukuyeho akigera mu Rwanda adashobora no gutarabuka ngo asubire muri Canada asang’umuryango we anashakishirizeyo ubuzima. Ni ukwitonda kuri iyi si kuko agakosa gato kakwangiririza ubuzima bien bien.

  • uyu Evode aka vodavoda agomba gufungwa kuko yasebeje u RWANDA

  • Evode azahora yibukwa mu RWANDA…..tuzajya tumwibukira mu nkoranya y’ikinyarwanda aho ijambo “kuvodavoda” ryinjiyemo. Kuvodavoda ni ukuvuga uhubutse kandi ukavuga amagambo uyasukiranya nk’inyombya.

  • Iyi RIB nayo twagombye kuyibazaho. Ndashingira ku bintu 2. Ejobundi ukuriye abafana b’ikipe ntavuze yavuze amagambo yuzuyemo ubuhezanguni n’irondakoko baramweguje anasaba ilbabazi bishiriraho babajije RIB impamvu itamukozeho iperereza irasubiza iti: Twe nta muntu wigeze atugezaho ikirego. None se uyu Evode itangira kumukoraho iperereza hari ikirego cyatanzwe nuriya mukobwa wasunitswe? Ntabwo ndegera Evode ariko rero imikorere ya RIB igomba guca akarengane k’ibihekane ikorera bamwe.

  • Mwabonye minisitiri baterereza imicuko y’udukobwa ngo babakorakore? Mbega agasuzuguro!!!!! None se iyo RIB ko isetsa ireba abantu bamwe? None se kuki batakurikiranye wa wundi wavuze ngo Rayon ni iyo muri Mozambique? Ngo mutoto wa nyoka ni nyoka!!!!! Ayo mahano bakora bazavaho

  • Umunyarwanda yaravuze ati : ” Umwijuto w’ikinonko ugirango imvura ntizagwa ” Ndabwira Evode.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *