EXCLUSIVE: Rubanguka Steve ukina muri AE Karaiskakis Artas yiteguye gukina na Mozambique | UMUSEKE

EXCLUSIVE: Rubanguka Steve ukina muri AE Karaiskakis Artas yiteguye gukina na Mozambique 

Umukinnyi w’Umunyarwanda ukina mu kibuga hagati mu Bugereki Steve Rubanguka, yavuze ko yishimiye kongera guhamagarwa, ahamya ko nubwo amaze guhamagarwa inshuro zirenga eshatu ntakine, yizeye ko kuri iyi nshuro noneho azagirirwa ikizere agakina.

Rubanguka Steve akina mu kibuga hagati

Mu kiganiro yagiranye na UMUSEKE, Steve Rubanguka ukina mu ikipe ya AE Karaiskakis Artas yo mu kiciro cya kabiri mu Bugereki, yabanje kuvuga ko ameze neza aho akina kandi ko abona umwanya uhagize wo kubanza mu kibuga.

Ati: “Meze neza ndashima Imana, ibintu byose biri kugenda neza hano mu Bugereki, turi gukina, tumaze imikino 13 yose dukina kandi muri iyo yose maze gukinamo  10 kandi yose mbanzamo, imikino itatu ntakinnye harimo ibiri ntari meze neza  undi mukino umwe nari nujuje amakarita y’umuhondo, navuga ko meze neza.”

Rubanguka Steve yavuze ko nubwo amaze guhamagarwa inshuro eshatu ariko ntakine n’isogonda na rimwe mu ikipe y’Amavubi, atabyinubira ngo bitewe n’abakinnyi baba bahamagawe, gusa yizera ko kuri iyi nshuro Mashami Vincent azamuha umwanya wo gukina mu mikino ibiri yo gushaka itike yo gukina igikombe cy’Afurika.

Yagize ati: “Nishimiye cyane kongera guhamagarwa mu ikipe y’igihugu, mbishimira Imana, nkongera kubishimira umutoza w’Igihugu Mashami wongeye kumpa aya mahirwe, kandi nubwo maze guhamagarwa inshuro eshatu ntarabona amahirwe yo  gukina n’umunota n’umwe, ntakibazo.”

Ati: “Urumva atoranya abakinnyi 30, muri 30 hagakina 11 kandi hasimbura abakinnyi 3 gusa ntakibazo ndizera ko umukino wa Mozambique cyangwa uwa Cameroon nzakina kuko niyumva ko meze neza kandi niteguye gukinira igihugu cyanjye kandi ndi no mu bihe byiza.”

Uyu musore kandi yasabye Abanyarwanda bose kubaba inyuma ngo yizeye ko bazatsinda Mozambique, mu mukino uzabera i Kigali ku wa 24 Werurwe.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Ati: “Abafana bagomba kutugirira ikizere kuko nicyo tubasaba, kandi dufite ubushobozi bwo gutsinda Mozambique kandi tuzabiharanira.”

Rubanguka w’imyaka 24 y’amavuko, yavuze ko yishimira shampiyona akinamo dore ko akigerayo ngo yahuye n’umutoza umukunda kandi wishimira imikinire ye, ndetse unamugira inama kenshi z’uko agomba guhagarara mu kibuga.

Uyu musore yageze mu Bugereki mu kwezi kwa Kanama 2020 mu ikipe ya  AE Karaiskakis, avuye mu Bubiligi mu ikipe ya K.Rupel Boom FC yo mu kiciro cya gatatu.

Mu mikino 13 ikipe ye imaze gukina arikumwe na yo amaze gukina imikino 10 ndetse abanza mu kibuga.

ISHEMA Christian / UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *