EYOB Metkel atsinze etape ya 4… Areruya asubirana ‘maillot jaune’ – UMUSEKE

EYOB Metkel atsinze etape ya 4… Areruya asubirana ‘maillot jaune’

1h00: Joseph ARERUYA na Eyob Metkel bakinana muri Team Dimension Data bageze kuri Ligne d’arrive bari kumwe, ariko Areruya areka mugenzi we akandagira ku murongo ari uwa mbere. Areruya ariko niwe ufite amahirwe yo gufata umwenda w’umuhondo.

Areruya Joseph na Eyob Metkel bakina mu ikipe imwe bageze i Nyamata bari kumwe ariko Areruya arekera Eyob

Areruya Joseph na Eyob Metkel bakina mu ikipe imwe bageze i Nyamata bari kumwe ariko Areruya arekera Eyob

Ibyishimo byinshi kuri iyi kipe y'abanya-Afurika y'epfo

Ibyishimo byinshi kuri iyi kipe y’abanya-Afurika y’epfo

Igikundi cyarimo Maillot Jaune Simon Pellaud cyaje hashize umunota urenga umwe.

10h zirengaho iminota micye i Musanze hahagurutse abakinnyi 68 ariko kapiteni wa Eritrea Okbamariam Tesfome ashobora guhita ava mu isiganwa kuko ejo yakoze impanuka. Ari gucumbagira.

Abasiganwa bagiye gukora 120Km bava i Musanze bagaca i Kigali bagakomeza i Nyamata.

Simon Pellaud aracyambaye umwenda w’umuhondo, intego y’abakinnyi b’abanyarwanda ni ukuwumwambura uyu munsi.

Simon Pellaud mbere gato yo guhaguruka i Musanze

Simon Pellaud mbere gato yo guhaguruka i Musanze

Hitezwe ahantu hazamuka cyane ugisohoka mu karere ka Musanze utangiye guterera mu Kivuruga ngo ufate hejuru kuri Buranga umanuke mu Gakenke. Nyuma y’aha ahandi henshi hararambitse uretse kuzamuka ku Kirenge cya Ruganzu, ubundi bagafata imirambi ya Rulindo bamanuka i Kigali.

Nibagera i Kigali baranyura Nyabugogo- Ku mazi-Rwandex- kwa Gitwaza -Kicukiro Centre- Nyanza- Gahanga-Nyabarongo- Ntarama-Kanzenze-Nyamata- barasoreza imbere ya Police station ya Nyamata.

Imiterere y'inzira Musanze - Nyamata mu butumburuke

Imiterere y’inzira Musanze – Nyamata mu butumburuke

Mbere gato y'uko bahaguruka i Musanze

Mbere gato y’uko bahaguruka i Musanze

Abainnyi b'abanyarwanda biteguye gufatanya uyu munsi kurushaho

Abainnyi b’abanyarwanda biteguye kurushaho gufatanya uyu munsi, Rene Ukiniwabo JP na Rugamba Janvier uyu munsi barasabwa gukora cyane

Obed Ruvogera wahoze ari kabuhariwe mu gusiganwa ku igare ubu avura abakinnyi b'u Rwanda

Obed Ruvogera wahoze ari kabuhariwe mu gusiganwa ku igare ubu avura abakinnyi b’u Rwanda

Abakinnyi bo mu mahanga nabo baragerageza kuvana amateka meza muri Tour du Rwanda ubu ya kabiri muri Africa

Abakinnyi bo mu mahanga nabo baragerageza kuvana amateka meza muri Tour du Rwanda ubu ya kabiri muri Africa

Mugisha Samuel yavuze ko biri kumugora cyane kwigaragaza kuko abaje gusiganwa bose bamuzi, iyo agiye gucomoka baramukurikira bakamuzana ngo atabasiga nk'umwaka ushize

Mugisha Samuel yavuze ko biri kumugora cyane kwigaragaza kuko abaje gusiganwa bose bamuzi, iyo agiye gucomoka baramukurikira bakamuzana ngo atabasiga nk’umwaka ushize

Eyob Metkel akora inama mu bakinnyi ba Eritrea kandi akinira DiData

Eyob Metkel akora inama mu bakinnyi ba Eritrea kandi akinira DiData

Hadi Janvier yibukije Les Amis Sportifs ko intego ari ukuririmba Rwanda Nziza ku munsi Wa nyuma

Hadi Janvier yibukije Les Amis Sportifs ko intego ari ukuririmba Rwanda Nziza ku munsi wa nyuma

Okbamariam Tesfome yaje gukina arwaye

Okbamariam Tesfome yaje gukina arwaye

10h35: Batangiye kuzamuka umusozi wo mu Kivuruga.

Abakinnyi umunani bacomotse mu gikundi, barimo; Uwingeneye Jimmy na Rugamba ba Les Amis, Ruberwa Jean wa Benediction, Fayard Sebastian wa Team Haute Savoie yo muri France, na Symon Musie wa Eritrea.  Ubu barasiga igikundi 23sec

10h37: Umunya-Iles Maurice Christopher Leganie Rouger asezeye mu isiganwa. Umusozi  wa Kivuruga uramunaniye apakira igare mu modoka ava mu isiganwa.

10h45: Barangije kuzamuka Kivuruga, amanota yo ku gasongero k’uyu musozi atsindiwe na Mebrahtom Natnael  wa Eritrea.

10h50: Igikundi kirimo Yellow Jersey gifashe break away yari yagiye imbere, ubu baramanuka muri Buranga.

11h20:  Ebrahim Redwell wa Ethiopia, Langat Geoffrey wa Bike Aid na Goudin Valent wa Haut Savoie bafashe Rugamba wari wasatiriye, bamufatira hafi yo kwa Nyirangarama banamusiga 19sec.

11h30: Abasiganwa binjiye muri Rulindo, batangiye kuzamuka umusozi wa Tare ari nawo muremure w’iyi ntera ya Musanze – Nyamata.

Break away ubu irimo abakinnyi umunani(8) bayobowe na Bosco Nsengimana na Patrick Byukusenge ba Team Rwanda harimo na Areruya Joseph na Mein Kent ba DimensionData.

Kangangi Suleiman wa BikeAid na Valens Ndayisenga bafashe break away banayicaho.

Ubu barasiga yellow Jersey Simon 33sec. Simon aranyonga ari kumwe na Munyaneza Didier umurinze ipine ku yindi.

AMANOTA YO KUZAMUKA UMUSOZI WA TARE Yegukanywe na Jean Bosco Nsengimana.

11h35: Abastar bose muri iri siganwa bakoze ‘attack’ ubu birasa n’aho irushanwa muri iyi ritangiye bya nyabyo. Bari kuzamuka Tare.

11h40: Abasiganwa bageze ku gasongero k’umusozi wa Tare barasatira Kanyinya no kumanuka Shyorongi. JB Nsengimana aracyayoboye…

Abari imbere barasiga Simon wambaye umuhondo ho  1min16” ariko ni umuhanga cyane mu kumanuka nibamanuka Shyorongi ashobora kugabanya igihe.

11h50: Batangiye kumanuka Shyorongi. Bosco, Patrick, Areruya,Valens, Mein Kent na Kangangi Suleiman basize ababakurikiye 1’23”

Umwe mu basiganwa amanuka Shyorongi mukanya kashize

Umwe mu basiganwa amanuka Shyorongi mukanya kashize

Abantu bamwe bari bazamutse mu makorosi ya Shyorongi kwihera ijisho neza

Abantu bamwe bari bazamutse mu makorosi ya Shyorongi kwihera ijisho neza

Mu muhanda wa Shyorongi ureba hakurya i Kigali

Mu muhanda wa Shyorongi ureba hakurya i Kigali

Dore uko abahungu bunamira igare bacunshumuka Shyorongi

Dore uko abahungu bunamira igare bacunshumuka Shyorongi

Nyarubwana y'aha hafi yabonye rubanda yahuruye nayo ntiyasigara

Nyarubwana y’aha hafi yabonye rubanda yahuruye nayo ntiyasigara

Amagare ubu yatwaye imitima ya benshi mu rubyiruko rw'u Rwanda cyane muri Tour du Rwanda

Amagare ubu yatwaye imitima ya benshi mu rubyiruko rw’u Rwanda cyane muri Tour du Rwanda

Byari bishimishije kubona aba basore bakata amakorosi ya Shyorongi

Byari bishimishije kubona aba basore bakata amakorosi ya Shyorongi

Bamwita Suleiman Kangagi umunyaKenya ukinira Bike Aid yo mu Budage

Bamwita Suleiman Kangagi umunyaKenya ukinira Bike Aid yo mu Budage

Photos © Innocent Ishimwe/Umuseke

12h20: Abasiganwa barenze Giti cy’inyoni basatira Nyabugogo. Aba bakinnyi bakomeye baracyari imbere. Abari imbere barasiga Peloton ho 1’58”

12h30: Bageze ku ahitwa ku Mazi na Camp Zaire bagana Rwandex. Intera yiyongere hagati ya ‘Break Away’ na ‘Peloton’ igeze kuri 2m31, ariko kuzamuka Rwandex- kwa Gitwaza -Kicukiro Centre na Nyanza birahindura.

12h35: Bageze Kicukiro Centre, Bosco Nsengimana yongera kwegukana amanota y’ahazamuka.

Bageze i Nyanza ya Kicukiro- ecart ibaye 2’53”

 

12h45: Bacyambuka Akagera binjiye Bugesera, Areruya Joseph na Eyob Metkel bahise bacomoka muri Break Away basiga abandi bari bari kumwe imbere.

Ku gasozi ka Nyirarukobwa urenze gato Karumuna niho Areruya na Eyob bahise basiga abandi bari kumwe imbere. Ubu intera irimo kugera kuri Peloton ni 2’40’’ Hasigaye 10Km

Bageze hano Bosco Nsengimana yatobokesheje ipine arahagarara ngo bamutabare.

1h00: Joseph ARERUYA na Eyob Metkel bakinana muri Team Dimension Data bageze kuri Ligne d’arrive bari kumwe, ariko Areruya areka mugenzi we akandagira ku murongo ari uwa mbere. Areruya ariko niwe ufite amahirwe yo gufata umwenda w’umuhondo.

 

Classement Etape 4

1.Eyob Metkel   02h52’54”
2.Areruya Joseph      ”
3.Bosco Nsengimana    29”
4.Suleiman Kangagi      55”
5.Patrick Byukusenge   02’16”
6.Main Kent     
7.Kipkemboi Salim    02’33”
8.Mebrahtom Natnael   
9. Holler Nikodemus     
10.Goudivin Valentin    

 General Classification

1.ARERUYA Joseph 13h07’41’’
2.EYOB Metkel   38’’
3.KANGAGI Suleiman 01’16’’
4.PELLAUD Simon 1’36’’
5.NSENGIMANA J.Bosco 1’44’’
6.BUKUSENGE Patrick    2’40’’
7.NDAYISENGA Valens   2’50’’
8.OKBAMARIAM Tesfom  03’02’’
9. MUNYANEZA Didier          ‘’
10.JEANNES Mathieu          03’03’’

Nyabugogo ku muhanda abantu bari benshi

Nyabugogo ku muhanda abantu bari benshi

Byabasabye kurira imiturirwa

Byabasabye kurira imiturirwa

Kangangi Suleiman wa BikeAid ari kumwanya wa gatatu ku rutonde rusange

Kangangi Suleiman wa BikeAid ari kumwanya wa gatatu ku rutonde rusange

Abakurikiye aba mbere baje kuri sprint

Abakurikiye aba mbere baje kuri sprint

Simon Pelaut na mugenzi we bageze i Nyamata batakaje ikizere cyo kugumana umwenda w'umuhondo

Simon Pelaut na mugenzi we bageze i Nyamata batakaje ikizere cyo kugumana umwenda w’umuhondo

Abaterankunga ba Tour du Rwanda baba bigaragaza

Abaterankunga ba Tour du Rwanda baba bigaragaza

Joseph Areruya niwe yahise yambikwa umwenda w'umuhondo

Joseph Areruya niwe yahise yambikwa umwenda w’umuhondo

Redwell Ebrahim wa Ethiopia niwe wahembwa nk'urusha abandi guhangana

Redwell Ebrahim wa Ethiopia niwe wahembwa nk’urusha abandi guhangana

Eyob Metkel niwe wegukanye etape y'uyu munsi

Eyob Metkel niwe wegukanye etape y’uyu munsi

Edward Greene wa Lowest Rates aracyari imbere mu baterera imisozi

Edward Greene wa Lowest Rates aracyari imbere mu baterera imisozi

Photos/R.Ngabo/Umuseke

Roben NGABO
UMUSEKE.RW

9 Comments

  1. Kani

    16/11/2017 at 10:35 am

    Bakomereze aho yee!!!!!!!!! Tubarinyuma pe!!!!!!!!

  2. Umusazamzee

    16/11/2017 at 12:01 pm

    Go guys goooo, tubafatiye iry’iburyo

  3. Angelo

    16/11/2017 at 12:09 pm

    Nimukomere nimukomre bana bacu! Nimubasige barakanyagwa!

  4. Justine

    16/11/2017 at 1:35 pm

    Hahahaaa! nyarubwana nayo iri kureba tour du rwanda, umuseke rwose

  5. Mapozi

    16/11/2017 at 1:49 pm

    Byaryoshye kbsa na NNyarubwana ndabona ihabaye kbsa

  6. Yoooo

    16/11/2017 at 1:54 pm

    Mbega ifoto ishimishije Umuseke.rw muri aba mbere na Nyarubwana kweli

  7. Tele

    16/11/2017 at 2:16 pm

    Hehehehehe kabisa! burya za nyarubwana zikunda cyane aho abantu benshi bateraniye. Iyi rwose neza neza amaso mu muhanda nayo iri kwirebera. Ni uko yabuze uko ibabwira iti nimunkinguruke

  8. BOKOTA

    16/11/2017 at 3:13 pm

    mwiriwe njye nje gushimira umuseke muri rusange,byumwihariko photographe niyo utashyiramo amagambo amafoto yakwereka isiganwa ryose.naho ndakeka hatabaye rwangendanyi joseph yaryegukana!mukomereze aho!

  9. toto

    17/11/2017 at 11:01 am

    Mwabonye iyi rubwejanga bahu!!!!!! Irimo gufata vidio y’umukino

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock