Fashion 101: Musore nawe mugabo dore uko warimba ikote mu buryo bugezweho | | UMUSEKE
  • 14/08/2020 9:06 45

Fashion 101: Musore nawe mugabo dore uko warimba ikote mu buryo bugezweho

Abagabo benshi by’umwihariko abakunda kujya mu kazi ko mu biro, ni bamwe mu bakunda kwambara imyenda ya costume imenyerewe nk’ikote. Muri iki gice cya Fashion 101 turarebera hamwe uburyo bwiza bwo kujyanisha ikote.

Ubu ikote si ngombwa kwambata Caravatte

Ikote ni umwambaro w’icyubahiro wambarwa cyane mu birori bikomeye uretse ko hari n’abambara uyu mwambaro batashye ubukwe, abagiye gusenga ku cyumweru n’ahandi hasabwa kwambara uyu mwambaro unihagazeho ku mufuka ugereranyije n’indi myambaro.

Ni kenshi uzabona abagabo n’abasore bambaranye uyu mudeli n’indi myambaro y’igiciro harimo nk’isaha zihenze amataratara, inkweto benshi bita ingozi.

Zimwe mu nzu zamenyekanye nk’izikora amakote yihagazeho mu biciro kandi meza harimo nk’iyitwa Dolce& Gabanna, Burberry, Gucci, Brioni, Saint Laurent, Givenchy, Prada, Velentino, Dries Van Noten n’izindi.

Uretse izi nzu zamamaye iburayi, n’ahandi ku Isi ubu no mu Rwanda na ho haba inzu zikora amakote y’abagabo cyane nk’abazwi, ni inzu y’imideli ya House Of Tayo imenyerewe gukora imyambaro y’igitsinagabo.

Uko imyaka yagiye isimburana niko n’abahimba imyambaro bagiye bashyiraho uburyo butandukanye bwo kurimba amakote ndetse ukaba wayajyanisha n’ibindi bitandukanye.

Ubu kandi hari n’abambarana ikote n’amakabutura kimwe nk’uko hari n’abambarana amakote  n’inkweto zimenyerewe mu myitozo ngororamubiri harimo nk’izizwi nka pantufure, Air Force n’izindi.

Mu mafoto reba uko umugabo warimba ikote:

Robert KAYIHURA
UMUSEKE.RW

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Tanga ibitekerezo

    mwaturangira aho mukorera

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *