Fashion: Inzu y’imideri ya Haute Baso mu bazahabwa miliyoni 5 z’ama-Naira – UMUSEKE
  • 28/09/2020 8:09 25

Fashion: Inzu y’imideri ya Haute Baso mu bazahabwa miliyoni 5 z’ama-Naira

Binyuze mu kigega cya Fashion Focus cyashinzwe na Lagos Fashion Week abahanga imideri barimo n’inzu y’imideri yo mu Rwanda izwi nka Haute Baso bazahabwa miliyoni 5 y’amafaranga akoreshwa muri Nigeria bayagabane.

Ubuyobozi bwa Lagos Fashion Week bubinyujije ku mbuga nkoranyambaga zabo batangaje ko abahanga imideri 5 muri Africa batoranyijwe ndetse bagatsinda mu kiciro cya nyuma cy’umushinga wa fashion focus.

Uyu mushinga unafite ikigega gifasha abahanga imideli mu kwiteza imbere uzafasha bariya bahanga imideri kubona inkunga ya miliyoni 5 z’ama-Naira.

Kugeza ubu byamenyekanye ko ariya mafaranga bayagabanye.

Muri aba batanu babonye ariya  mahirwe harimo inzu y’imideri ya Haute Baso yo mu Rwanda, Larry Jay bo muri Ghana, Katush bo muri Kenya, inzu y’imideri ya Ili yo muri Mali n’iya NaoLila yo muri Angola.

Haute Baso bakora imideri itandukanye irimo iyambarwa n’abagabo n’abagore.

Imideri yabo  yatangiye kumenyekana cyane mu 2017 nyuma yo kuyimurika mu gitaramo cya Collective Rw kimurikirwamo imideri inyuranye y’Abanyarwanda kuva mu 2016.

Imideri ya Haute Baso yambawe n’abantu batandukanye barimo na Mme Ange Kagame.

Reba indi  imideri ikorwa na Haute Baso:

Robert KAYIHURA
UMUSEKE.RW

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Hi mwamfasha kubona contact?
    murakoze.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *