FDLR yanditse ibaruwa ishyigikira ko Polisi y'u Burundi yirukana Abanyarwanda | | UMUSEKE
  • 27/10/2020 1:15 51

FDLR yanditse ibaruwa ishyigikira ko Polisi y’u Burundi yirukana Abanyarwanda

Taliki 13 Ukwakira, 2020 Umutwe washyizwe ku rutonde rw’indi ikora iterabwoba witwa Forces Démocratiques de Libération du Rwanda (FDLR) wasohoye ibaruwa uvuga ko ushyigikiye ko Leta y’u Burundi yirukana Abanyarwanda n’abandi bavuga Ikinyarwanda. 

Pierre Nkurikiye uyobora Polisi y’u Burundi yasabye abaturage ko uzajya yumva runaka avuga Ikinyarwanda azajya atungira Polisi agatoki

Uku kubirukana byari bimaze iminsi bitangajwe n’Umukuru wa Polisi y’u Burundi, Pierre Nkurukiye.

Radio Publique Africaine (RPA) iherutse gutambutsa ijwi rya Pierre Nkurukiye usanzwe ari umuvugizi wa Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, umutekano n’amajyambere asaba abaturage kuzajya batungira agatoki Polisi umuntu wese uvuga Ikinyarwanda kugira ngo imubaze ikimugenza.

RPA ivuga ko Nkurikiye yabisabye abatuye u Burundi ubwo yari yagiye gusura Umurwa mukuru Gitega. Hari taliki 08 Ukwakira (Gicugutu mu Kirundi), 2020.

Icyo gihe Pierre Nkurikiye yagize ati: “Akamo twagira ngo dutere Abarundi ni uko borushirizaho kurikanura. Ibibazo by’umutekano…kirazira gusamara. Aba bantu bose b’abanyamahanga bibonekeza, cane cane muri ino minsi haba mu bisagara canke ahandi, ntibagoye mbere no gutora (kubamenya) kuko usanga abenshi bivugira Ikinyagwanda.

Mumwumvise avuga Ikinyagwanda muce murya akara abajejwe intwaro n’abajejwe umutekano kugira ngo bamubaze ikimugenza…”

Ibaruwa yasinyweho n’Umuyobozi wa FDLR witwa Byiringiro ivuga ko umutwe ayoboye ushyigikiye ibyemezo byafashwe n’u Burundi byo kwirukana abo yise abashaka kwigarurira u Burundi bafashijwe n’u Rwanda.

Iriya baruwa ivuga ko FDLR ari umufatanyabikorwa wa bugufi w’u Burundi binyuze ku mubano mwiza waranze  Umubyeyi washinze u Burundi bushya ari we Pierre Nkurunziza n’uwashinze FDLR, General Sylvestre Mudacumura uyu aheruka kwicwa.

Ibaruwa ya FDLR ivuga ko ishyigikiye ko Leta y’u Burundi yirukana abavuga Ikinyarwanda ku butaka bwayo

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

7 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Ni akumiro koko kubona nyuma y’imyaka 26 ingengabitekerezo ya jenoside ya FDLR ikiri yose aho bagira bati ‘’les envahisseurs et criminels Hamites’’ aho bashatse kugaragaza ububi bw’abatutsi kugera naho iyo baruwa y’urwango bayohereza perezida w’uburundi bamushimira ko akomeje kurwanya u Rwanda bivuze ko bakorana bya hafi. Ni hatari kabisa tutabaye maso inkoramaraso za FDLR zishobora gufashwa n’uburundi zikagaruka gukomeza umugambi wazo wo kurimbura abanyarwanda. Ibi nibintu tugomba kwamagana twivuye inyuma twese nkabanyarwanda nubwo ntemeranya na zimwe muri politiki za FPR.

    • Les Hamites bavugwa muli iyi baruwa ya FDLR,bisobanura abatutsi.Yaba FDLR cyangwa president wa Burundi,mu mutwe wabo “umwanzi ni umututsi” bita ko ari “indyadya” (hypocrite).Mbona ikibazo Hutu Tutsi kitazashira muli aka karere.Mu kwandikira Leta y’Uburundi,FLDR irashaka ko Uburundi buyifasha kurwanya Leta y’u Rwanda.Birashoboka ko umunsi umwe Rwanda izarwana na Burundi.Kubera ikibazo cya Hutu-Tutsi.

      • Nta ntambara yeruye yabaho hagati y’ibihugu kubera amoko ahubwo abamunzwe n’ingengabitekerezo y’amoko bazagera igihe ibice nkuko imungu ihindura ivumbi ikintu cyose yibasiye. Gusa biranababaje kubona hari abagishakira ubutegetsi mumoko pe! Imana Izabaturinde cyane ariko bakwiye no kwibuka ko ataribo Mana kandi kubaho kw’imishwi si imouhwe z’agaca.

  • Abayobozi b’i Burundi ibyo bavuga biteye amakenga. Nyuma ya Genocide yakorewe abayahudi haje intero yitwa “Never again” maze amahanga arahirira kutazongera kurebera genocide ariko ntibyabuza ko yongera kurebera genocide yakorewe abatutsi muri 1994. Iyo abarundi bita abavuga ikinyarwanda bose aba hamites nta gushidikanya ko baba bashishikariza uwo ari wese kwica umunyarwanda nta ndishyi ku mutima. Iki nacyo kiri mu biranga genocide. Baturage b’abarundi mwikwisiga amaraso kuko arasama. Natwe ababyarwanda dukomeze turangwe n’urukundo n’ubumuntu. Isi irambiwe intambara ziyisenya ahubwo ikeneye amahoro asigasira iterambere rirambye.

    • Wowe munyamakuru wanditse iyi nkuru, dusangize kuri iyo audio isaba abarundi kurwanya abavuga ikinyarwanda. Yiduhe tuyiyumvire.

  • ni akumiro!!!iyi ngengabitekerezo irarenze kugezaho leta yu Burundi ifatanya numutwe witerabwoba!ariko buriya ntacyakorwa na leta yu Rwanda cg amahanga?

  • Mwa bantu mwe mwarekeye aho kurebera abantu mu ndorerwamo y’amoko, ubwo mubona muzagarukira he? Ese ntabwo muziko Imana yaremye umugabo umwe ari we Adamu akaba ariwe abantu bose bakomokaho, none se ni kuki wakanga umuntu umuhoye uko yaremwe kandi nawe uzi neza ko icyo witirira ari nta ruhare wabigizemo ngo ube cyo ntabwo mubona ko iyo ideology ipfuye, kuko nta muntu mwiza kuruta undi, abantu bose ni kimwe, hereza umuntu agaciro ugendeye kubyo akora, aho kuba aho avuka cyangwa ubwoko bwe kuko ibyo ntacyo bimaze, dukwiriye guhindura imyumvire pe, ibi nibyo bituma abantu bamarana nyamara bataziko agaciro k’umuntu ni icyo yemera muri we naho ubwoko ni ibitekerezo umuntu yishyiramo gusa.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *