FERWACY yashyizeho amatariki y’agateganyo ya Tour du Rwanda 2021 – UMUSEKE
  • 28/09/2020 11:02 55

FERWACY yashyizeho amatariki y’agateganyo ya Tour du Rwanda 2021

Ishyirahamwe ry’Umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY) ryatangaje ko kuva tariki ya 21 kugeza ku wa 28 Gashyantare 2021, ari amatariki y’agateganyo ya Tour du Rwanda 2021.

Tour du Rwanda y’uyu mwaka yatwawe na Tesfazione Natael

Tour du Rwanda izaba ku nshuro ya 13 kuva ibaye mpuzamahanga, ni ku nshuro ya gatatu izaba ibaye iri ku rwego rwa 2.1, yitabirwa n’amakipe akomeye aturutse ku migabane itandukanye.

FERWACY iratangaza ko irushanwa ry’umwaka utaha rizaba kuva tariki ya 21 kugeza ku wa 28 Gashyantare 2021. Mu gihe iki cyemezo gitegerejwe kwemezwa n’urwego rushinzwe gusiganwa ku magare ku isi  UCI).

Umunyamabanga uhoraho wa FERWACY, Emmanuel Murenzi aganira n’Umuseke yatangaje ko ibiganiro hagati ya FERWACY ndetse n’abafatanyabikorwa bayo bikomeje.

Ati “Turindiriye ko yemerwa na UCI, agashyirwa ku ngengabihe y’amarushanwa yayo.”

Natnael Tesfazion ni we wegukanye Tour du Rwanda ya 2020, yabaye hagati ya tariki ya 23 Gashyantare n’iya 1 Werurwe, akurikirwa n’Umunyarwanda Mugisha Moïse ukinira SACA.

Kuva Tour du Rwanda yazamurwa ku rwego rwa 2.1, mukinnyi w’ u Rwanda wari wegukana iri rushanwa.

Buri mwaka, asaga ibihumbi 51 USD (hafi miliyoni 50 Frw) ahabwa abatsinze mu byiciro rusange muri Tour du Rwanda.  Uwegukanye irushanwa ahabwa ibihumbi 4 USD.

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *