FERWAFA igiye gusubukura kubaka Hotel yayo yari yaradindiye | | UMUSEKE
  • 27/10/2020 2:45 09

FERWAFA igiye gusubukura kubaka Hotel yayo yari yaradindiye

Iyi ni imwe mu ngingo yatangajwe n’umunyamabanga mukuru wa FERWAFA Bwana Regis Uwayezu mu Nteko rusange ya FERWAFA iri kuba kuri uyu wa Gatandatu taliki 17, Ukwakira, 2020. Uwayezu yavuze ko biteguye gutangira kubaka iriya Hotel kandi ko hari umuterankunga babonye uzabibafashamo.

Igishushanyo mbonera cya Hotel ya FERWAFA

Mbere yo gutangaza ko imirimo yo kubaka iriya hoteli iri hafi gusubukurwa, Regis Uwayezu yavuze ko iyi ngingo FERWAFA yayiganiriyeho na FIFA ndetse n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru muri Maroc.

Muri Mutarama 2015 nibwo uwahoze ayobora FERWAFA Bwana Nzamwita Vincent bitaga de Gaulle yatangaje ko ririya shyirahamwe rigiye kubaka Hoteli y’inyenyeri enye izajya yakira amakipe yaje mu marushanwa akomeye abera mu Rwanda.

Icyo gihe yavuze ko iriya hoteli niyuzura yagombaga kujya yakira amakipe atatu, akayibamo yisanzuye.

Ingengo y’imari yo kuyubaka yari Miliyari Frw 4.

Icyo gihe Nzamwita yavuze ko amafaranga yo kubaka iriya hoteli yabonetse binyuze mu bafatanyabikorwa barimo na FIFA yabahaye amwe muri ariya mafaranga.

Ni hoteli kandi igomba kuba ifite ibyumba 88 nk’uko byigeze kwandikwa ku rubuga rwa FERWAFA muri 2015.

Muri 2015 hari bararangije kuboneka 50% by’amafaranga FIFA yari yaremereye FERWAFA.

Muri icyo gihe FERWAFAyari ifite icyizere ko ‘nibura buri mwaka amafaranga yatangwaga kuri hoteli aho ikipe y’igihugu ikorera umwiherero yazajya agumamo’ agakora ibindi bikorwa cyane iby’iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Iki kizere cyaje kuraza amasinde kuko umutungo wo kubaka iriya hoteli waje kunyerezwa bijya mu rubanza.

Uwayezu Regis ubwo yaganirizaga abaje bahagarariya amakipe mu Nteko rusange ya FERWAFA

Byagiye mu nkiko…

 

Guhera muri Kamena 2016, Mulindahabi Jean Olivier wari Umunyamabanga wa Ferwafa , Nzamwita Vincent De Gaulle wayiyoboraga na Eng. Adolphe Muhirwa wari uhagararariye Light Construction and Consultancy Engineers Ltd yari ishinzwe kugenzura ibitabo bikubiyemo ubusabe bw’abifuza kubaka Hoteli ya FERWAFA, bose bashinjwe icyaha cyo gutanga isoko mu buryo butemewe n’amategeko.

Iri soko ryahawe sosiyete ya Experts Company Limited ya Gatabazi Protais, urukiko ruza kumukatira gufungwa imyaka itatu.

Mu iburanisha, Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwagaragaje ko Me Mulindahabi yagize uruhare mu gutanga isoko rihabwa Expert Co kandi yaratse amafaranga menshi bikarangira ahombeje Ferwafa arenga miliyoni 260Frw, mu gihe rwahamije Eng. Adolphe Muhirwa kuba icyitso muri uyu mugambi.

Aba bagabo bombi bahamwe n’icyaha cyo gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda inyungu, ariko byemezwa ko batakoze icyaha cyo gutonesha uwatsindiye isoko ryo kubaka Hoteli ya FERWAFA.

Perezida wa FERWAFA  Nzamwita Vincent De Gaulle, yaregwaga gusinya amasezerano yo guha isoko Experts Co, ariko atagize uruhare mu kubaha isoko, kuko atari mu bagize akanama k’amasoko.

Urukiko rwasanze Nzamwita Vincent De Gaulle nta cyaha yakoze, kuko yashyize umukono ku masezerano atateguye, yari yateguwe na Me Mulindahabi Kabahizi Olivier.

Adolphe Muhirwa wafatwaga nk’icyitso muri uru rubanza, wakoze isuzumabumenyi ku bapiganwaga, urukiko rwamuhanishije gufungwa amezi atandatu, kimwe na Mulindahabi Olivier Kabahizi.

Nyuma yo kujurira, mu Ukwakira 2017, Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwasuzumye ubuhamya bwatanzwe n’impande zombi, rusanga Me Mulindahabi Olivier, Eng. Muhirwa Adoplhe ari abere kuko ubushinjacyaha butagaragaje uruhare rwabo mu mitangirwe y’isoko byongeye kandi bakaba batari mu kanama gatanga isoko.

Kuri Nzamwita Vincent De Gaulle umucamanza yavuze ko na we agomba kuguma kuba umwere kuko ubushinjacyaha bwamureze gusinya ku masezerano atanga isoko nta bubasha abifitiye nyamara mu gusuzuma ibi, urukiko rwarasanze ari we ufite ubwo bubasha.

Kuva icyo gihe ibikorwa byo kuba iyi Hotel byarahagaze, yagombaga kuzura mu mwaka wa 2018.

Jean Paul MUGABE

UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *