FERWAFA iraganira na MINISPORTS ku ngamba zafatirwa COVID-19 | UMUSEKE

FERWAFA iraganira na MINISPORTS ku ngamba zafatirwa COVID-19

Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) n’ubwa Minisiteri ya Siporo (MINISPORTS) baragirana ibiganiro bigamije kunoza no gushyira mu bikorwa amabwiriza y’iyi Minisiteri ajyanye no gukumira icyorezo Coronavirus (COVID-19).

Ejo hashize Minisitero ya Siporo yashyize hanze itangazo rikubiyemo amabwiriza agira inama Federasiyo z’imikino itandukanye mu Rwanda kutazitabira amarushanwa ateganyijwe hanze y’u Rwanda.

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA na ryo rirebwa n’ariya mabwiriza, biteganyijwe ko uyu munsi rihura na Minisiteri ya Siporo kugira ngo bayaganireho.

Imwe mu ngingo ziza kuganirwaho ni uguhagarika gahunda zose zo kwitabira imikino mpuzamahanga izakinirwa hanze y’u Rwanda mu rwego rwo kwirinda no gukumira icyorezo cya Coronavirus kimaze gukwira henshi ku isi.

U Rwanda rwagombaga kujya muri Cap Vert mu mukino w’amajonjora yo gushaka itike yo kujya muri CAN 2021 ndetse no mu gikombe cya Afurika cy’abakinnyi bakina imbere mu gihugu CHAN 2020 izabera muri Cameroon.

Muri ibi biganiro kandi barasuzuma niba Shampiyona y’u Rwanda yazajya ikinwa nta bafana bari ku kibuga mu rwego rwo gukumira iki cyorezo.

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Ibi byose ni imfabusa mu gihe abantu bakigenda hakoreshejwe bus.Supermarkets zitarafungwa, ….

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *