FERWAFA ku bihano yafatiye Rayon iciye inkoni izamba - UMUSEKE
  • 21/02/2020 9:33 26

FERWAFA ku bihano yafatiye Rayon iciye inkoni izamba

Imyanzuro ya Komite y’ubujurire ku kibazo cya Rayon Sports n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ku bihano ryayifatiye kubera kutitabira irushanwa ry’Ubutwari bikaza guteza impaka, imaze gutangazwa igaragagaramo guca inkoni izamba kuri bimwe muri byo.

Ibihano byafashwe ubwo Rayon Sports yangaga kwitabira irushanwa ry’Igikombe cy’Ubutwari2020, ku mpamvu zitavuzweho rumwe n’ubwo yo yasobanuraga ko ibyo yasabye abategura irushanwa bitahawe agaciro.

Komite y’Ubujurire igizwe n’abantu bane yemeje ibihano bishya bikuraho ibyo FERWAFA yari yafashe, yagumishijeho ihazabu ya Frw 300 000, ndetse no kudategura imikino ya gicuti mu kwezi kumwe.

Ibihano bya mbere byavugaga ko FERWAFA ishingiye ku ngingo ya 12 itegeka amakipe yose kwitabira amarushanwa yateguwe na yo uko yakabaye isanze,  ‘ari ngombwa guhanisha Rayon Sports kutitabira igikombe cy’Ubutwari cya 2021, kwishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 300 ndetse no kudakina umukino wa gicuti haba imbere mu gihugu ndetse no hanze yacyo mu gihe cy’amezi 12.’ 

Umuvugizi wa Rayon Sports, Jean Paul Nkurunziza, yabwiye Umuseke ko ikemezo cy’akanama k’ubujurire kakuyeho ibihano byfatiwe Rayon Sports ku kigero cya 95%, ngo ikipe yabibonye kandi amategeko yayirengeye.

Imyanzuro yafashwe kuri uyu wa 14 Gashyantare ivuga ko ibirimo byubahirizwa kuva aho ikipe ya Rayon Sports ibonera imyanzuro.

UMUSEKE.RW

7 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Abakunzi ba Gikundiro bose kwisi muduhe konti umuntu yashyiraho 500frw twidhyure ibyo bihumbi 300.

  • Kuyikuriraho ibihano byari bikwiye rwose byari bibabaje cyane pe ariko ubwo bisubiyeho Imana ishimwe rayon yacu turayikunda.

  • Kuyikuriraho ibihano byari bikwiye rwose byari bibabaje cyane pe ariko ubwo bisubiyeho Imana ishimwe rayon sport yacu turayikunda cyane.

    • Wagirango ni komite ya ferwafa yongeye iricara ibikuraho usomye …..

  • Murajijisha abantu cyane!!!ferwafa yaciye inkoni izamba……Nonese ni ferwafa yari yafashe ibihano by a mbere none ninayo yaciye inkoni izamba…????!!!!!!

  • Mu bintu birya cyane abafana ba APR uhereye ku bakuru, ni nk’iriya slogan y’aba Rayons igira iti: Ikipe ni Rayon Sports, Kiliziya ni Gatolika…. Nibatayireka bazahora mu bibazo by’agatereranzamba, banongerera ibibazo iriya kiliziya kandi ntabwo iba yabatumye kuvuga biriya bintu. Ariko birimo ikintu kiryana ahantu mu rwego rwa politiki itugenga. FERWAFA itangaje imibare ya cash yavuye mu ma tickets ya kiriya gikombe Rayon yivanyemo banayihaniye, buri wese yahita abona aho ruzingiye.

  • Oh rayon oh rayon

    Urakagira Imana i Rwanda kipe y’Imana n’abanyarwanda

    Ikipe ni rayon sport, kiliziya ni gatolika, umuryango ni fpr, igihugu ni u Rwanda.

    Ferwafa iyobowe nabi cyane kandi bibabere isomo, bisubireho. Ntambabazi twagiriwe kuko ahubwo n’ibyo bihumbi 300 ni ukwikura mu isoni kuko nayo simbona impamvu yayo.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *