FERWAFA yahakanye amakuru avuga itariki y’isubukurwa rya Shampiyona | UMUSEKE

FERWAFA yahakanye amakuru avuga itariki y’isubukurwa rya Shampiyona

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryanyomoje amakuru yatazwe n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku mugabane wa Afurika (CAF), ivuga ko Shampiyona izatangira mu kwezi kwa Mata.

Babinyujije ku kinyamakuru cyabo gikorera kuri internet kuri Cyumweru tariki 21 Werirwe 2021, ko Shampiyona y’Umupira w’Amaguru mu Rwanda izatangira ku wa 15 Mata 2021 ayo makuru ko bayakesha umuvugizi wungiije w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) Jules Karangwa.

Abinyujije kuri Twitter, Umuvugizi wungirije wa Ferwafa Jules Karangwa yatangaje ko ayo makuru atari yo ndetse ko nta n’ushinzwe itangazamakuru muri CAF yigeze avugana na we, ku isubukurwa rya shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda.

Karangwa yavuze ko yibaza uburenganzira afite bwo gusubukura shampiyona kandi butangwa na Guverinoma y’u Rwanda.

Umuvugizi wungirije wa Ferwafa yavuze kandi ko basabye uburenganzira muri Minisiteri ya Siporo, kandi ko hari aho bizaganirirwa kugira ngo bemere gukomorerwa gufungura imikino.

Amakuru agera ku UMUSEKE aravuga ko, ku wa Gatanu w’Icyumweru gishize Ferwafa yandikiye Minisiteri ya Siporo iyisaba uburenganzira bwo gusubukura ibikorwa bya siporo harimo na Shampiyona y’ikiciro cya mbere n’icya kabiri, nyuma y’uko mbere yaho bari babisabwe n’iyi Minisiteri.

Tariki 18 Werurwe 2021, itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri ya Siporo rivuga ko amashyirahamwe y’imikino agomba kubanza kwerekana uburyo abanyamuryango babo bazirinda Covid-19 hanyuma bakabona kubaha uburenganzira bwo gukina amarushanwa, harimo na Shampiyona y’umupira w’amaguru.

Gusa ntacyo bigeze bavuga ku bijyanye n’igihe Shampiyona izatangarira.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

ISHEMA Christian / UMUSEKE.RW

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Mu Rwanda nta shampiyona ishoboka abafana batemewe ku bibuga, kuko hari amakipe menshi adashobora kubona amikoro akeneye nta kiva ku bibuga. Gushaka kwigana abanyaburayi kandi bo amenshi mu mafranga bayavana mu ba sponsors babo na droits TV, ni ugukabya kwisumbukuruza.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *