FERWAFA yahamagaje Perezida wa Rayon Sports gusobanura "amagambo" yavuze - UMUSEKE
  • 07/06/2020 10:45 48

FERWAFA yahamagaje Perezida wa Rayon Sports gusobanura “amagambo” yavuze

Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA ryahamagaje Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate ndetse n’Umuvugizi w’iyi kipe Nkurunziza Jean Paul. Mu gihe hakinwaga irushanwa ry’Ubutwari, Sadate yanenze FERWAFA asaba ko ubuyobozi bwayo bwegura.

Perezida wa Rayon Sports Munyakazi Sadate

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 5 Gicurasi, FERWAFA yandikiye umuyobozi wa Rayon Sports Munyakazi Sadate n’Umuvugizi w’ikipe ayoboye isaba ko bitaba kuri iyi tariki ku kicaro cyayo.

Umuyobozi wa Rayon Sports yahamagajwe nyuma y’amagambo aharutse kwandika kuri Twitter anenga ubuyozi bwa FERWAFA ku kemezo cyo guhana Rayon Sports yanze kwitabira imikino y’Ubutwari.

Icyo gihe yanditse agira ati : ’’Ubuyobozi bwiza bushingira ku cyizere bufitiwe n’abo buyobora, iyo bagutakarije icyizere inzira nziza ushobora guhitamo ni UKWEGURA, ntabwo wayobora abantu batakubonamo icyizere ni yo mpamvu iyi nama ari yo nziza ku buyobozi bwa FERWAFA. Mu kuri nta crédibilité ugifitiwe…”

Aya magambo yanditse anenga FERWAFA ameze nk’ayo uwahoze ari rutahizamu wa Rayon Sports, Michael Sarpong yatangaje avuga kuri Sadate Munyakazi bagahita bamwirukana.

Twagerageze kuvugana n’uyu Muyobozi wa Rayon Sports atubwira ko yahamagawe ariko ntacyo yabitangazaho.

Ati ’’Nahamagawe ariko nta kindi nabitangazaho. Murakoze…”

Kugeza ubu nta tegeko Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda rifite rihana uwarivuze nabi cyangwa uwanenze ubuyobozi bwaryo.

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

14 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Eh, none se ko kuri SARPONG mwavuze ko FIFA yo ibyo ibihana; Kuri Perezida wa RAYON ho FERWAFA ntiyakwitwaza FIFA? Ariko mu bigaragara, niba ariya magambo koko yaravuze na SADATE, yahoye ubusa SARPONG; Niba perezida wa RAYON atarashoboye kwihanganira umukinnyi we SARPONG, ubwo na FERWAFA ntiyakagombye kwihanganira SADATE. Ngo akebo kajya Iwamugarura; Inkoni ikubise mukeba uyirenza urugo. Wenda hagati ya SADATE na SARPONG ni umukozi n’umukoresha, naho hagati ya RAYON na FERWAFA ni FEDERATION n’UMUNYAMURYANGO. Ariko naho nt’agasuzuguro(selon SADATE) kagombye kubamo. Reka turebe ko nyirikirimi kibi atatanze umurozi gupfa.

  • ubwonyine bagiye guhimba itegeko rimuhana nubundi amategeko ya ferwafa arakemangwa ahaaa!!! dutegereze turebe

    • nanjye narabivuze ko komite yose ya FERWAFA ikwiye kweguzwa kandi najye nan’ubu mbihagazeho bakwiye kweguzwa kukokomite yose FERWAFA idashoboye jye nibampamagaza sinzajyayo!!!! kuko bashobora kumpa akantu ngo njye mvugako bashoboye kandi kubeshya ni icyaha ukupora hano barawutobatoba n amategeko barayatobatoba bahimbahimba amategeko ku nyungu zabo gusa

  • Ntimukagereranye ibitagereranywa. Prezida wa Rayons Sport ni umunyamuryango w’Inteko Rusange ikuriye FERWAFA. Ntabwo urwego nshingwabikorwa rufite ububasha bwo kumuhana bidakozwe n’Inteko Rusange. Naho Sarpong yari umukozi wa Rayons Sport, ugomba kugendera ku mategeko y’umukoresha we.

  • nanjye narabivuze ko komite yose ya FERWAFA ikwiye kweguzwa kandi najye nan’ubu mbihagazeho bakwiye kweguzwa kukokomite yose FERWAFA idashoboye jye nibampamagaza sinzajyayo!!!! kuko bashobora kumpa akantu ngo njye mvugako bashoboye kandi kubeshya ni icyaha ukupora hano barawutobatoba n amategeko barayatobatoba bahimbahimba amategeko ku nyungu zabo gusa

  • Nta ferwafa nta Sadate! bose barahuzagurika ahubwo bazicare baganire nk’infura bibaze bati:” ko twese dukomeje guseba imbere y’abo tubereye abayobozi, turabigenza dute kugirango bongere batugirire icyizere?”

  • Afande anapanga, yatupangiye rero. Abarayons mukureho induru kwanga gukina igikombe cy’amahoro igihombo byateje bizakurikirana Sadate mpaka!!

  • FERWAFA yananiwe kugoboka amakipe ari mu bibazo, none isanze igikorwa cy’indashyikirwa baheraho ari ugutikura n’abayobozi b’amakipe. Ubwo barashaka impamvu yo kwiyenza kuri Rayons Sport ngo batayiha kuri iriya nkunga yatanzwe na FIFA!!

  • Federation itagira umuterankunga yumva ifite ibihe bigwi ikangisha amakipe? Amenshi ahemba abakinnyi ari uko yakinnye na Rayon, none aho kuyigoboka iri mu bibazo, bahisemo kuyisonga! Ngo utazi ikimuhatse arebana igitsure amabya ya se.

  • Ferwaf bireke amatiku kuki itamuhamagaje igihe bakemuraga ibibazo bya rayons? Ubu se ibikenewe ni Imana? Dukeneye kumenya ngo chapiona izatarangira ite? Igikombe kizahabwa nde? Abakinnyi babayeho Bate? Nibyo dukeneye.

  • Ariko se wa mugani, FERWAFA buriya si ugutandukira. Urwego nshingwabikorwa ruri hasi y’umunyamuryango wa FEDERATION. Muri make amakipe y’umupira w’amaguru mu Rwanda, nibo banyiri FERWAFA. Nibo bashyiraho rero abakozi bahoraho binyuze mu nama y’ubutegetsi ya FERWAFA; Ubundi iyi nama y’ubutegetsi niyo igomba gukebura umunyamuryango. Ntituzi rero niba SADATE yitabye komite, cg inama y’ubutegetsi ya FERWAFA; Ari komite yitabye, yaba yabikoze kuburyo bwo kubaha, naho ubundi ntacyo agomba kuvugana nayo. Usanga rero KOMITE NYOBOZI YA FERWAFA yitwara nk’iri hejuru y’amakipe, kandi amakipi ariyo mukoresha wa komite nyobozi ya FERWAFA; Ni uko bigomba kumvikana, ibindi byaba ari ukwiha ububasha badahabwa n’amategeko agenga imiryango nkiyi ya FERWAFA. Merci MACHIAVEL. Usanga Komite ya FERWAFA isa nkaho ariyo iyoboye inama y’ubutegetsi. Bibaye ariko bimeze, byaba ariyo ntandaro y’ibibazo bihora mu mupira w’amaguru mu gihugu cyacu. Byagombye rero gukosorwa.

  • President Sadate uzagende ubitabe rwose, nubwo bubuye dossier mu gihe cy’ibibazo ntibiguhungabanye byose bizashira.

  • Burya abakongomani b’abanyamakuru bajyaga bafuseka ngo abafana bo mu Rwanda bakunda football yabo ariko ngo ntibazi gusesengura football nkagira ngo kudupinga none ndabyiboneye kuri zi comments zirihano, ese ni gute iyo umuyobozi yiyandagaza akandika igitekerezo kirimo agasuzuguro nkako kuri comité ya ferwafa kandi yari kuzagitanga mu ntego rusange akigeza ku banyamuryango bose? , Ese ubwo azi icyo bita respect hiérarchique sportif? , Ese ibisobanuro bye nibitabanyura bakamurega muri CAF, cg FIFA yatanga ibihe bisobanuro kuri yo tweeter ye ko adahagarariye amakipe yose ari affilé muri fédération? , Ese amategeko mpuzamahanga avuga iki iyo imuyobozi w’ikipe akoze icyo bita deshonoration aux membres du comité exécutif de la fédération en l’exigeant de démissionner sur son propre tweeter ? ,Nuko ari kuri fédération yo mu Rwanda yabitangarije iyo iza kuba ari kuri FECOFA yabibwiye ngo bamwereke icyo bita sanction définitive kuko Constant Omary ntajya avangirwa nubonetse wese kandi ni vice président muri CAF yahita amukosora, icyiza cyo muri kongo ntushobora kuba président wikipe uterekanye ko utunze 1 million de dollar kuri compte bituma amakipe yaho ayoborwa n’abaherwe biyubashye batajya basebanya kuri za tweeter zabo ngo biyamamaze ku bakunzi babo kuko baba baranditse izina mu gihugu naho mu Rwanda kugira perezida wi kipe yigaragaza anenga, asebanya kugira abakunzi be batazi icyo amategeko ari réservé au football avuga bamushyigikire kandi mw’ikipe aba yohoye nta terambere riba ririmo ari kujijisha gusa, le temps nous donnera raison à certaines compétences des dirigeants des équipes affiliées au football rwandais

  • Yabahaye igitekerezo uko acyumva kandi batacyakiriye ngo bagishyire mu bikorwa ntiyagiye ngo abashyireho pression ngo babikore cg basohoke muri Office.

    Nagerayo azaba ababoneye hafi ababwire ati nkurikije ko bisubiyeho nibakomeze babe mu nshingano zabo cg naba abona n’ubu nta kigenda ashimangire inama yatanze mbere.
    Gusa nibahura bazabanze basenge Imana yirukane iki cyorezo cyatumye stade zikinga ndetse banatange umusanzu wabo mu guhangana n’ingaruka zacyo.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *