FERWAFA yahannye Rayon Sports… - UMUSEKE
  • 06/04/2020 4:40 17

FERWAFA yahannye Rayon Sports…

Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, rimaze gusohora itangazo ry’ibihano byafatiwe Rayon Sports izira ko ititabiriye imikino y’Igikombe cy’ubutwari 2020. Harimo kutazakina iki gikombe muri 2021, gutanga amande y’ibihumbi 300Frw no kudakina umukino uwo ari wo wose wa gicuti.

FERWAFA yahannye Rayon kuko ititabiriye imikino y’igikombe cy’intwari

Rayon Sports ntiyitabiriye imikino ngarukamwaka y’igikombe cyitiriwe ubutwari, isimbuzwa Kiyovu Sports.

Kiriya gikombe giheruka kwegukanwa na APR FC.

FERWAFA yavuze ko ishingiye ku ngingo ya 12 itegeka amakipe yose kwitabira amarushanwa yateguwe na Ferwafa uko yakabaye isanze ‘ari ngombwa guhanisha Rayon Sports kutitabira igikombe cy’Ubutwari cya 2021, kwishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 300 ndetse no kudakina umukino wa gicuti haba imbere mu gihugu ndetse no hanze yacyo mu gihe cy’amezi 12.’

Ifashe ibi bihano nyuma y’uko Rayon Sports yikuye mu irushanwa ry’intwari ku mpamvu z’uko yashakaga gukinisha abakinnyi badafite ibyangombwa mu rwego rwo kubagerageza ariko amategeko y’irushanwa atabyemera bityo iyavamo.

 

Rayon Sports ngo iragira icyo ibitangazaho mu masaha ari imbere…

Umuvugizi wa Rayon Sports Jean Paul Nkurunziza yabwiye Umuseke ko nabo amakuru ya biriya bihano bayamenye ariko ko ntacyo yabitangazaho mbere y’uko inama ya Komite iterana.

Ati:” Ayo makuru rwose twayamenye ariko nakubwira ko turi bukore inama kuri iki gicamunsi tukaza kurebera hamwe icyo bashingiyeho bafata biriya byemezo. Nyuma y’iyi nama nibwo nagira icyo ngutangariza kirenze ibi nkubwiye.”

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

23 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • FERWAFA ko ubanza igarutse mu gihe cya Degaule?Football yacu ko ubanza igiye kuzagwa mu mutego wa Politiki!Ibi bihano ni Munyumvishirize!Ese kwitabira amarushanwa ni ubushake cg ni itegeko?Ese ibi bihano byari bisanzweho mbere mu mategeko cg itegeko ryaje nyuma yo gukosa?Gusa nari mbyiteze iyi kipe yabihije ririya rushanwa!Stade itambaye ubururu n’umweru uba ubona ko amabara atuzuye!Ikindi n’utubari twarahahombeye!Guhanwa byari ngombwa kuko mwatubije umutungi!

    • Ferwafa imeze nk’imodoka irwaye moteur yarangiza igatwarwa n’umunyabwobwa

      Mwibaze namwe umuntu ubwira uti kugirango igikombe kigende neza mbona hakorwa ibi n’ibi, yarangiza akabyanga agusuzuguye cyane, wamubwira uti noneho ndabona ikiruta ari uko nakwigira k’uruhande, ejo agahubuka nk’umuntu urwaye amazinda ngo:
      1. Ntiwemerewe kongera kwitozanya n’andi makipe yaba ayo mugihugu n’ayo hanze
      2. Ngi kandi kubera ko watinyutse kugaragaza akarengane kawe, ugomba kumpa amafaranga
      3. Ikindi umwaka utaha sinshaka kukubona mukibuga change.

      Wowe bagutorera kuzamura umupira w’urwanda warangiza ugafata ikipe na rayon sport ukayibuza kwitoza? Ngo kubera ko yanze ko uyirenganya?

      Ikipe y’abafana barenga millioni 6 mugihugu gituwe na millioni 12, ugatinyuka ngo n’ikipe nk’izindi. Ukayishyira k’urwego rumwe nabo bana bejo bande bahinda nka kagoma ngo ni apr?

      Bisaba kuba umuntu afite ikibazo kugira ngo afate imyanzuro ahubutse Gutya.

      Mutekereza hafi.

    • Ese ferwafa we kowakoze ikosa ryokwishyura akavagari kamafranga umutozo kubera amakosayanyu ko batabasohoye muriyonzu ese uriya muvugizi wa apr komutamuhannye none uwa Rayon niwe Muhire kwigiraho uburimiro (Rwanda weee byunvuhore yarabivuze pee

  • Muhane n’u Rwanda rwanze kwitabira CECAFA izabera Uganda

  • Sibyiza ko Ferwafa yagaragaza kubogama kdi Nayo imikorere yayo idahwitse nkubu amakipe yikuye mu cy’amahoro yahanishijwe iki nonese ko Apr yanze kwitabira irushanwa kuko yavugagako idafite abakinnyi forma ntiyahinduwe kuki se rayon! Ferwafa niyikosore ireke kwitwaza umunyamuryango wayo.

  • Birababaje niba FERWAFA yirengagiza ubusabe bw’umunyamuryango ahubwo ikamukangisha ibihano.
    Nonese kuki batemereye abakinnyi Bose kujyamo ko itari champonat?Buri mwaka se amategeko arahinduka?Yewe tuzayabaha kd numwaka utaha ayo mwagombaga kwinjiza ntayo muzinjiza muziko Rayon igira abafana benshi.
    Ubutwari rwose Rayon irabushyigikiye kdcyane.Mumukino rero ntawuba agomba guhezwa cyane ko ari ibyishimo tuba turimo.

  • Byaba byiza mwicaye nkabayobozi b’umupira mukareba impamvu Rayon yatanze hakabaho ubugororangingo.
    Nibadakina match za gishuti kd Wenda bazahagararira igihugu mumarushanwa mpuzamahanga bizatuma equipe itarenga umutaru kd ihagararariye igihugu.
    Murumva ko nkabanyarwanda dukunda guharanira ishyaka n’ishema ry’igihugu ntibizadushimisha.
    Ahubwo izi equipe ziba zihagarariye igihugu yaba CAF Champonsleague cg CAF confederation cup Mwakwiye kubashakira imikino ya Gishuti kugirango akomere azaduhagararire yemye.

    Gusa kukwikura mumarushanwa y’igikombe cy’ubutwari byari byiza kureba niba ibyo bifuje n’abo bifuje gukinisha bakomorerwa cyane ko ari irushanwa rigamije kwishimira intwari z’urwanda dukunda kd twifuza gukurikiza.Merci

  • Rayon ihanwe, Hari abari bamaze gufata credit bazi ko bazayakura mu irishanywa, abandi tumaze kurangura nyinshi twteze umurayon ngo arazana cash kubera ibyishimo murangije muvamo, babahane mwaduteye inzara kdi muri kimaranzara.

  • Kuvanga politiki na sport ubundi ntabwo ishyirahamwe ry’umupira kwisi ryagombye kubishyigikira.Ibi njyewe kuri FERWAFA binteye ikibazo.

  • Ko umupira wacu wanze ukaba politiki biragenda bite bahu?!! Ndibuka ko mu gihe cy’ubutegetsi bwa Habyalimana, iyo Rayons Sport yakinaga na Pantheres Noirs hariya Camp Kigali, iyo yibeshyaga (Rayon) igatsinda, abasirikare ba ex-FAR bagotaga Stade, maze inkoni ikarisha mu bafana ba Rayon! Byaba bigiye gusubira se bahu?

    • Icyo gihe twabaga turirimba inzirabwengeeeee.Baraduhondaga bien bien.Ariko ibi binyuze muri FERWAFA ntaho bihuriye.Ngo ikipe yanze kwitabira igikombe cya 5 juillet nako cya 4juillet? None se bwose si politiki?

    • Iyo usomye biriya bihano ubona ko ari APR yabifashe igaha FERWAFA igateraho kashe bigatangazwa mu izina rya FERWAFA.Ibi rero ntibyubaka umupira birawutoba!Regis ajya muri FERWAFA nka SG numvaga hari ibyinshi azakosora nkurikije uko nari muzi.None biranze koko?!!!

  • Ariko njyewe nkeneye kumenya niba abakozi ba FERWAFA aribo bifatira imyanzuro cg niba hari aba magiciens baza bakabatwara ubwenge bagafata imyanzuro y’akumiro! Ese buriya FERWAFA igira umunyamategeko?
    Reka mbabaze
    1) APR yanze kwitabira irushanwa bahindura format yaryo, rayonsport yo kubera iki?
    2) ko iri rushanwa ryakinnye ntamategeko rifite kuko ferwafa yohereje draft ama equipes arasubiza. Ntanama yigeze ibaho yo kwemeza amategeko abanyamuryango bateranye, ubundi ubwo amategeko bakurikije uko numvise bayasoma uwababwira kuyakorera interpretation bayishobora?
    3) ubushize Caleb yasanzwe numufana wumunyarugomo mukibuga yirwanaho, barangije muburyo bwo kuboha rayon amaguru bamuhanisha imikino itanu, harya muhadjili ajugunya ingobyi I muhanga bamuhanishije iki?
    3) mwibuke avafana ba APR barwana hagahanwa nabarayons, harya buriya bagendeye kuki?
    4) ese ama equipes atazakina icy’amahoro nayo azafatirwa ibihano?
    5) ese dutegereza ko na ferwafa izahabwa ibihano kuri ayamarushanwa yabereye Ouganda tutibariye?
    6) ubundi iyo umuntu akubwiye ngo ntugakine imikino ya gicuti aba akubujije gukora imyitozo, harya icyogihano kiba he he?
    Njyewe ndabona EMILE yaramennye ibanga ntitwabimenya! Nzaba mbarirwa reka nirebere icyo iminsi ihatse da! Ntimunyumve nabi

  • Biteye isoni n’ikimwaro kuri FERWAFa, politic na sport mubihuza mute? ngo nuko Nduhungirehe se yavuze? aka karengane kazarangira ryari mu Gihugu cyacu koko Mana? ubu se guhana Rayon ni wo muti? ntangazwa n’abayobozi batareba inyungu rusange bakihutira guhangana no gutanga ibihano bidashinga, asyi we aka gasuzuguro kararambiranye!

  • Ntibizakunda. Ni ibihano bihubutse kandi byuzuye ubuswa. Uwabyemeje yibagiwe ko abafana ba Gikundiro baramutse bafashe icyemezo cyo kutongera gukandagira ku bibuga mu gihe cyumwaka umupira w’amaguru mu Rwanda waba paralysé cg ugahagarara. Biratangaje kuba Ferwafa itarabitekerejeho. APR, Gasogi, Kiyovu … ntibishobora kuzuza stade keretse niba kujya kubifana bizahinduka itegeko, utagiyeyo bakamurasa.

  • Attention ! Rayon Sport ni ikipe y’igihugu ! Don’t Touch !

    • Nshuti, Bavandimwe, bayobozi, bakunzi ba Sport mu Rwanda ndetse no kwisi hose muraho?
      Nagumye kwitegereza ibintu bibera Muri FERWAFA,nibaza niba FERWAFA Ari igihugu kigenga kitabarizwa muri Africa cg kitagize Aho gihurira n’ubuyobozi bw’urwanda.
      Mureke munkundire Mbibarize:
      1)Ferwafa ipfa iki na Rayon Sport?
      2)Kuki igihe cyose FERWAFA wumva ngo hahindutse itegeko cg hagiyeho itegeko runaka aruko Rayon iri mubihe byiza byo kuba yatwara igikombe?
      3)Kuki akenshi usanga abayobozi benshi bibaza ku Miyoborere ya Sport mu Rwanda ariko akenshi ugasanga ntagihinduka?Urugero:H.E Ari ntamikinire mbona Muri football yo murwanda Ari ariko ndabibona Aho bipfira n’ababayobora.
      Emmacule Ati uwaciye Caguwa n’abazunguzayi mu mugi wa Kigali yatubabariye agaca n’akavuyo n’akajagari ko Muri FERWAFA?
      Depute ntibuka neza Ari:Ferwafa iyoborwa n’abasazi?izirikana ko iri mugihugu cy’uRwanda? cg ikora ibyo yishakira kubera indonke no kugira ngo mpemuke ndamuke?
      4)Ese Iyo Regis yifata agasinya ibihano nk’abiriya kuri Rayon Sport aba yabanje gutekereza ku ngaruka zishobora kuza ku gihugu? cg aba yirengagije uwavuze ngo ikirahure cyaruzuye ntaho Andi mazi yajya icyo byakoze ku banyarwanda? Nibaza niba Feaplay iba Muri football FERWAFA izi icyo bisobanura?
      5)Ese Minispoc yo ko iruca ikarumira ntigire icyo itangaza ibona umwanzuro wafashwe ukwiye?
      6)Ubundi se FERWAFA igengwa na APR F.C, Nduhungirehe na Emile?ko mbona ibiganiro n’imvugo zabo aribyo byashyizwe mu bikorwa?
      7)Ese Umuntu agutumiye mu birori iwe ukamubwira ko utazaboneka,ukamubwira n’impamvu,kuki niba ashaka ko umutahira ibirori atakumva ngo agufashe no gukemura iyo mpamvu? Ubundi se niyo atagufasha yajya kurega ngo natumiye kanaka yanga kuza mubirori byateguwe n’inshuti ye cg umuturanyi?(CHENO niyo yateguye amarushanywa y’ubutwari ntabwo Ari FERWAFA ) Ikindi Kandi nge nsinumva ukuntu Igikombe cy’intwari gitandukanye n’icyagaciro kuburyo bamwe bashobora kuva mu irushanywa rimwe Muri Aya bagahanwa abandi ntibahanywe.
      8) Ese ubundi ko buri mwaka irushanywa ry’ubutwari rigira Formulaire yaryo nk’uko Umuyobozi ushinzwe uby’ubutwari n’impeta yabivuze kuki FERWAFA yivanga Muri ibi Kandi yakagobye kuzamo nk’umujyanama ariko ntibigaragaremo cyane surtous ko igikombe cyiba gikinirwa Atari yo igitanga?
      9)Igikombe cy’intwari,agaciro,kurwanywa ruswa,Kurwanywa Marariya, kwibuka Padiri……. Umwe w’ibutare Byose tubifata nk’amarushanywa aba agomba gutegurwa n’abo bireba cg ababishaka yenda FERWAFA ikazamo nk’umujyanama cg Umuntu runaka w’umutumurwa ariko itivanze.Ibi Byose rero byo kwivanga vanga mubintu Byose niho naza ruswa zihora zivuza ubuhuha ziziramo kubera inyungu zabamwe.
      Reka mpine ariko nanasaba:
      Nyakubahwa Mutoza w’ikirenga utoza Intore zigatahukana itsinzi
      H.E PK turakwemera n’amahango yose arakwemera ariko FERWAFA iri hariya nako abayobizi nayo badafatiwe ingamba, za Arena ziri kubakwa ndetse n’ibindi bikorwa by’iterambere biteganujwe gukorwa bya Sport ntacyo byaba bimariye abanyarwanda mugihe mutadufashije iki kibazo cya FERWAFA.
      Ndasaba Kandi ndeba ku Nyungu z’igihugu ndetse n’abanyarwanda Muri rusange gutesha umwanzuro kiriya kemezo cya FERWAFA yafatiye Rayon Sport kuko gishobora kugumya guhembera amacakubiri Muri Football Nyarwanda ntsetse no mubanyarwanda Muri rusange.
      Guhana no guhagarika bamwe mubagize Comite ya FERWAFA kugira ngo bibere n’abandi isomo ko gukurura umwiryane mu mbaga nyamwishi.

      Murakoze mukumfasha guhashya akarengane mu banyarwanda.

  • Ubwo rero natwe abafana ba Gikundiro twese nta yandi marushanwa tozongera kujya kureba ubwo bazongera kutubona muri ayo marushanwa nyuma y’ ibihano. naho rayon ijye itegura amakipe A na B yishyuze tugende twuzure stade

  • Ibi ni bimwe Emile yavuze nuko yihuse akabivuga bitarasohoka ahubwo we yayiciraga kukarwa iyo za mozambique none Regis we ayihabaguye ku ikarita ntanubuhungiro ayemereye.< muri macye arayitwitse abaye mubi kuruta Deaule…..

  • Niba abayobozi bacu bareba kure, Minisitiri wa Sports, Mimosa Aurore MUNYANGAJU, yicaze impande zombi; FERWAFA na Rayons Sport, barebe icyakorwa kugira ngo ikipe ikomeze kubaho itameze nk’iboshye! Ikindi nibikomeza gutya, ubumwe bw’Abanyarwanda buzahazaharira kandi twari tuzi ko umupira w’amaguru ari imwe mu nkingi ya mwamba ihuza abantu. Muraze murebe ukuntu abantu bagiye gucikamo ibice; bamwe bemerewe imikino ya gicuti bage bayikinira ku ma Stade y’igihugu, maze Aba Rayons na bo bapange uwa gicuti mu Nzove, igihugu gihinduke nk’aba Hourigans. Ibi bintu bigiye kumera nk’amakimbirane yari hagati ya Bralirwa na Skol mu mwaka wa 2011, MINICOM iyo itahagoboka, byari byazambye. Na none ubushize uwise AbaRayons inzoka muzi uko byari bigenze (n’ubwo FERWAFA yo yaruciye ikarumira), none dore ntawe ukira asongwa!

  • Niba abayobozi bacu bareba kure, Minisitiri wa Sports, Mimosa Aurore MUNYANGAJU, yicaze impande zombi; FERWAFA na Rayons Sport, barebe icyakorwa kugira ngo ikipe ikomeze kubaho itameze nk’iboshye! Ikindi nibikomeza gutya, ubumwe bw’Abanyarwanda buzahazaharira kandi twari tuzi ko umupira w’amaguru ari imwe mu nkingi ya mwamba ihuza abantu. Muraze murebe ukuntu abantu bagiye gucikamo ibice; bamwe bemerewe imikino ya gicuti bage bayikinira ku ma Stade y’igihugu, maze Aba Rayons na bo bapange uwa gicuti mu Nzove, igihugu gihinduke nk’aba Hourigans. Ibi bintu bigiye kumera nk’amakimbirane yari hagati ya Bralirwa na Skol mu mwaka wa 2011, MINICOM iyo itahagoboka, byari byazambye. Na none ubushize uwise AbaRayons inzoka muzi uko byari bigenze (n’ubwo FERWAFA yo yaruciye ikarumira), none dore ntawe ukira asongwa!

  • A ba Rayons Turarabaza Nyakubahwa His Excellent Paul Kagame kuko niwe warokoye igihugu narokore na Ruhago y’u Rwanda kuko abayoboze ba FERWAFA iratobatoba

    • Ibi bintu bigomba gukulikiranwa maguru mashya. Bitatwicira shampionat kandi tuziko FERWAFA nikomeza umutwe bizagira ingaruka nyinshi kandi mbi muri ruhago nyarwanda yari imaze igihe nubundi yaravugwagamo imiyoborere mibi kubwa De Goli.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *