FERWAFA yanzuye ko Nsanzimfura Keddy ari uwa APR FC imutwaye Kiyovu | | UMUSEKE
  • 27/10/2020 1:22 47

FERWAFA yanzuye ko Nsanzimfura Keddy ari uwa APR FC imutwaye Kiyovu

APR FC yatsinze Kiyovu Sports mu rubanza yari yayirezemo ivuga ko basinyishije umukinnyi wayo Nsanzimfura Keddy kandi agifitiye Kiyovu Sports amasezerano.

APR FC iherutse kwereka Nsanzimfura Keddy nk’umukinnyi wayo mushya

Tariki ya 19 Nyakanga 2020, APR FC yerekanye Nsanzimfura Keddy nk’umukinnyi mushya yaguze avuye muri Kiyovu Sports.

Kiyovu Sports yahise yandikira FERWAFA irega APR FC ko yasinyishije umukinnyi ukibafitiye amasezerano bo batabizi.

Ikindi bavugaga ko APR FC ivuga ko Keddy yakuriye muri La Jeunesse kandi nyamara yarakuriye muri Kiyovu Sports kuko yayigezemo afite imyaka 8 muri 2011 azanywe n’ababyeyi be.

Kuri uyu wa Gatatu, impande zombi zatumijwe n’abagize Akanama Nkemurampaka muri FERWAFA, bayobowe na Munyankumburwa Jean Marie Vianney kugira ngo hakemurwe ikibazo cy’uyu mukinnyi w’imyaka 17.

Kiyovu Sports yari ihagarariwe n’abarimo Perezida wayo, Mvukiyehe Juvénal, Umunyamabanga Mukuru, Munyengabe Omar na Me Ngiruwonsanga Emile mu gihe uruhande rwa APR FC rwari ruhagarariwe n’Umunyamabanga Mukuru w’Umusigire, Mupenzi Eto’o na Me Habimana Bonaventure.

Basanze amwe mu makosa Kiyovu Sports yakoze hari ukuba Keddy yarisinyiye ku masezerano (ayo y’imyaka 5 yasinye muri 2019), kandi amategeko atibimwemerera kuko yari atarageza imyaka 18, yagombaga kuba yarasinywe n’ababyeyi be.

Hanzuwe ko Nsanzimfura Keddy ari umukinnyi wa APR FC kuko yamusinyishije amasezerano yemewe mu gihe aya Kiyovu Sports yo atemewe.

Nsanzimfura Keddy yari Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu y’abatarengeje imyaka 17 yitabiriye imikino yo gushaka Igikombe cya Afurika cya 2019, yabereye muri Tanzania mu 2018.

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *