FERWAFA yemereye AS Kigali Women gutangira imyitozo | UMUSEKE

FERWAFA yemereye AS Kigali Women gutangira imyitozo

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Nyuma y’ubusabe bwatanzwe n’Ubuyobozi bwa AS Kigali Women FC, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryemereye iyi kipe gutangira imyitozo itegura shampiyona ya 2021-2022.

As Kigali Women Fc igiye kubimburira izindi gutangira imyitozo.

Tariki ya 6 Nzeri 2021, ni bwo ubuyobozi bwa AS Kigali Women FC bwandikiye FERWAFA ibaruwa isaba kwemererwa gutangira imyitozo, nyuma yo kubanza gupimwa COVID-19 ibisubizo bikagazagaza ko abakinnyi na staff bose ari bazima.

Nyuma y’ubu busabe, iyi kipe yahise isubizwa ko yemerewe gutangira imyitozo nk’uko bigaragara mu ibaruwa yashyizweho umukono n’Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Uwayezu François Regis.

Igira iti “Dishingiye ku ibaruwa yanyu yo ku wa 06/09/2021 mwatwandikiye musaba gutangira imyitozo, tubandikiye tugira ngo tubamenyeshe ko muhawe uburenganzira  bwo gutangira imyitozo.”

AS Kigali Women izajya ikora imyitozo mu gitondo cyangwa nyuma ya saa sita nyuma y’ikipe ya AS Kigali FC y’abagabo iri mu marushanwa Nyafurika.

FERWAFA ikomeza ivuga ko buri kipe yifuza gushyira abakinnyi n’abandi bakozi mu mwiherero, yemerewe  gutangira imyitozo ari uko ibanje kuzuza ibiteganywa n’ingingo ya 2 na 3 z’amabwiriza y’iri shyirahamwe ajyanye no kwirinda COVID-19.

Biteganyijwe ko shampiyona y’abagore mu byiciro byombi, izatangira tariki ya 01 Ugushyingo 2021, ikarangira tariki ya 02 Mata, 2022.

As Kigali ni yo kipe y’abagore ibaye iya mbere yemewe gutangira imyitozo itegura umwaka w’imikino 2021-2022.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *