FERWAFA yimuye igihe cy’igura n’igurisha ry’abakinnyi mu gihe kitazwi | UMUSEKE

FERWAFA yimuye igihe cy’igura n’igurisha ry’abakinnyi  mu gihe kitazwi

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ryumvikanye n’abanyamuryango baryo ko muri iyi minsi shampiyona y’ikiciro cya mbere yahagaze kubera Covid-19, ntawemerewe kugura no kugurisha abakinnyi mu isoko ryari riteganyijwe hagati muri shampiyona.

Abanyamuryango bavuga ko ibyo kutazagura no kugurisha abakinnyi babyumva mu itangazamakuru

Mu kiganiro n’Umuvugizi wa FERWAFA, Jules Karangwa yabwiye UMUSEKE ko basabye FIFA ko bakwimura igihe k’igura n’igurisha ndetse irabemerera, bumvikana n’amakipe ko icyo gihe bazakimenyeshwa bigendanye n’igihe shampiyona izasubukurirwa.

“Twasabye muri FIFA ko twazashyiraho igihe k’igura n’igurisha ry’abakinnyi ku makipe atandukanye, baratwemereye hanyuma tumenyesha n’abanyamuryango bacu. Nitwe tuzagena igihe cyo gushyiraho uwo mwanya” Jules Karangwa aganira na UMUSEKE.

Mbere yuko umwaka w’imikino wa shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda utangira, amakipe amwe n’amwe yaguze abakinnyi batandukanye, bazayafasha mu gukina shampiyona, kuva icyo gihe abo bakinnyi bari baraguzwe ntibabashije gukina imikino myinshi, dore ko bakinnye itatu gusa shampiyona ihita isubikwa.

Kugeza uyu munsi, ntibizwi neza igihe shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda izatangirira. Minisiteri ya Siporo mu Rwanda iherutse gutangariza UMUSEKE ko babonye ubusabe bwa FERWAFA bwo gusubukura imikino, bavuga ko bategereje inzego zishinzwe kurwanya Covid-19.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

ISHEMA Christian / UMUSEKE

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Mu Rwanda nta championnat ya football ishoboka nta bafana ku bibuga, kuko nibura 80% by”amikoro y’amakipe ava ku bafana binjiye muri za matches. Atari hasi ya 70% ku makipe matoya akava kuri matches zo kwakira amakipe ane ya mbere. FERWAFA yarangiza ikongeraho ibyo gupima COVID buri mukinnyi kuri buri match, bitwara akubye inshuro nyinshi ayo abenshi mu bakinnyi b’amakipe matoya bahembwa. Ariko tuzi ko tugeze ku ruhe rwego rw’imibereho n’urwa sport? Ndumirwa iyo mbona twohereza amakipe mu marushanwa mpuzamahanga nta competition iri mu gihugu.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *