Franҫois Kanimba yahawe inshingano mu muryango w'ibihugu 11 by'Africa | | UMUSEKE
  • 11/08/2020 8:00 27

Franҫois Kanimba yahawe inshingano mu muryango w’ibihugu 11 by’Africa

Franҫois Kanimba wahoze ari Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda nyuma yo kuyobora igihe kirekire Banki nkuru y’u Rwanda, yahawe inshingano mu muryango w’ubufatanye mu by’ubukungu witwa ECCAS. Azaba ashinzwe ubukungu, ubucuruzi n’imicungire y’ifaranga.

Kanimba ni umwe mu bahanga mu by’ubukungu bakomeye u Rwanda rufite. Photo@Igihe

Kanimba ni umwe mu bahanga mu by’ubukungu bakomeye mu Rwanda kandi wamaze n’igihe abucungira hafi.

Yamaze igihe kinini ayoboye Banki nkuru y’u Rwanda, agira uruhare mu gutuma ifaranga ryarwo rukomeza kwitwara neza mu bihe bya nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yavuye muri iriya Banki agirwa Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda kandi nabyo abyitwaramo neza.

Yabaye Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda muri 2002 asimbuye François Mutemberezi. Yayoboye kuva muri 2002 kugeza muri 2011.

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

6 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • KANIMBA ni umuhanga.Birashimishije cyane yuko ahawe umwanya mwiza w’akazi.Ariko nk’umukristu,ndamusaba kubifatanya no gushaka Imana cyane.Kubera ko Ijambo ryayo rivuga ko abibera mu gushaka ibyisi gusa ntibashake Imana,batazabona ubuzima bw’iteka.Urugero,namusaba gushaka umuntu bakigana bible amusanze iwe.Kubera kutamenya neza ibyo bible idusaba,benshi bahera mu byisi gusa.Bakemera ko upfuye aba yitabye Imana.Nyamara siko bible ivuga.Bible yerekana neza ko upfuye yiberaga mu byisi gusa biba birangiye atazazuka ku munsi wa nyuma.

    • Ubwiwe niki ko ari umukristu? Kiko yitwa francous? Ubwiwe niki ko umurusha bibilia? Kuko uri umuyehova? Nkidini ritamaze na 200 yrs ntimukigire beza cyane ko ibyo muvuga byubundi buzima mutabufitiye gihamya

    • arko bwna munyemana aranseetsa cyane! gusa inyigisho zawe njye mbona wajya usaba abashaka kuzumva bakagushaka ukazibabwira mwenyine. Ikindi amagambo ukunda gukoresha mbona yihishemo sekibi mba ndoga uwanshunguye!

    • Mbona mumwanya w’ubwonko bwawe aho kujya ubwonko haragiyemo ibyondo bivanze n’ibishingwe!

    • Bravo Kanimba umuhanga mwi genamigambi,akaba indashyikirwa mubukungu ,umunyamurava.

  • Ariko utuntu uyu muyeva avuga turansetsa.
    Atangira yishushanya mu murongo w’inkuru bikarangira yinjije mu myemerere ye ipfuye!

    Iby’uko umuntu apfa bikarangiraho,muri iyo bibiliya yawe urwo rupapuro uzarucemo kuko rurakuyobya.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *