France: Abagore n’abagabo bagashize banyonze igare bambaye ubusa buri buri – UMUSEKE
  • 29/09/2020 1:23 38

France: Abagore n’abagabo bagashize banyonze igare bambaye ubusa buri buri

Bwa mbere mu Mugi wa Rennes mu Bufaransa, kuri iki cyumweru habereye irushanwa ryo gusiganwa ku magare bambaye ubusa, baryita Cyclonudista.

Abateguye iri siganwa bavuga ko bagamije gushishikariza abantu gufata neza ibidukikije bagenda ku igare ridahumanya ikirere

Isiganwa ku magare ry’abantu bambaye ubusa ryabaye kuri iki Cyumweru mu rwego rwo gukangurira abantu ndetse no kumenyesha ibyiza byo gusiganwa ku magare birinda umwanda kandi babungabunga ibidukikije.

Ni irushanwa byari biteganyijwe ko rizabera no mu yindi Migi nka Paris na Lyon ariko birangira ritahabereye.

Iri rushanwa rimenyerewe ahandi nko mu Bubiligi, Espagne, u Budage na Leta zunze Ubumwe za Amerika.

Ni isiganwa abagore n’abagabo basiganwa bambaye uko bavutse gusa biba bisa nko kwishimisha.

Ni isaganwa abasiganwa banyogaga intera ya km 15, aho babanje gukora picnic, bahagurikira kuri parike ya Gayeulles saa mbiri bakanyura kuri Stade ya Rennes aho basorezaga kuri parike ya Gayeulles.

Michèle Charles wari mu ihuriro ry’abashyigikira kwambara ubusa ari na ryo ryateguye irushanwa, yagize ati “Twishimye, twasetse cyane, twagize ibihe byiza.”

Cyclonudista isiganwa ku magare rikorwa abantu bambaye ubusa ryatangiye muri 2001, ryemerewe kubera mu Migi 300 ku isi ndetse no mu bihugu 20.

Muri uyu mwaka ryari riteganyijwe kubera mu Migi itatu yo mu Bufaransa, Paris, Lyon na Rennes.

Abaharanira guteza imbere ibidukikije bavuga ko bifuza ko umwaka wa 2021 rizabera mu Migi 15 yo mu Bufaransa.

Biteganyijwe umwaka utaha rizatangira tariki ya 26 Kamena 2021, mbere y’uko Tour de France.

UMUSEKE.RW

2 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Ijambo ry’Imana rivuga ko mu minsi y’imperuka,abantu bazaba bashaka “ibinezeza”,aho gushaka Imana yabaremye.Nubwo abantu nyamwinshi batabyemera,imana yashyizeho “umunsi w’imperuka” nkuko Ibyakozwe 17 umurongo wa 31 havuga.Kuli uwo munsi,izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze gusa abantu bayumvira.Byisomere muli Imigani 2,imirongo ya 21 na 22.Kuli uwo munsi uteye ubwoba cyane nkuko bible ivuga muli Yoweli 2,umurongo wa 11,Imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu nkuko Daniel 2,umurongo wa 44 havuga.Izaha ubutegetsi bw’isi yose Yesu nkuko tubisoma mu Ibyahishuwe 11,umurongo wa 15.Hanyuma Yesu ahindure isi yose paradizo.Niba dushaka KUROKOKA kuli uwo Munsi,dushake imana cyane,twe kwibera mu byisi gusa.Ni Imana ubwayo ibidusaba muli Zefaniya 2,umurongo wa 3.

  • MWISAMYE MWASANDAYE …

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *