France: Abapolisi bagiye guhosha amakimbirane yo mu rugo umugabo arasa 3 barapfa | UMUSEKE

France: Abapolisi bagiye guhosha amakimbirane yo mu rugo umugabo arasa 3 barapfa

Umugabo ufite imbunda yarashe abapolisi batatu barapfa, bari bahamagajwe guhosha amakimbirane yo mu rugo mu gihugu cy’Ubufaransa.

Umugabo ufite imbunda yarashe Abapolisi 3

Abapolisi bageragezaga gutabara umugore wari wahungiye mu gisenge cy’inzu mu gace k’ahitwa Saint-Just mu gicuku cy’ijoro ryo ku wa kabiri rishyira kuri uyu wa Gatatu.

Umugabo wari ufite imbunda yarashe Abapolisi anatwika inzu. Umupolisi wa kane yakomeretse, cyakora babashije gukiza ubuzima bw’umugore.

Ibyabaye ntibirasobanuka, gusa ubuyobozi buga ko uriya mugabo ukekwaho kwica Abapolisi afite imyaka 48.

Umuyobozi w’agace ka Saint-Just, witwa François Chautard, yabwiye Ikinyamakuru Le Figaro inzu yatwitswe, Abapolisi bakaba bageragezaga kumenya niba uwayitwitse yahiriyemo cyangwa yabashije guhunga.

Abapolisi badasanzwe n’abashinzwe kuzimya inkongi boherejwe ahitwa Puy-de-Dôme, mu gace k’Ubufaransa kitwa Massif Central.

Umushinjacyaha w’ahitwa Clermont-Ferrand, yavuze ko umupolisi umwe yarashwe mbere, undi arakomereka, abandi babiri barashwe bagerageza kugera kuri iriya nzu.

Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu Gihugu, Gérald Darmanin yavuze ko Abapolisi bapfuye ari Brig Arno Mavel, w’imya 21, abandi ni Lt Cyrille Morel, w’imyaka 45, na Adjutant Rémi Dupuis, w’imyaka 37.

Umupolisi wa kane yakomeretse akaguru ariko ubuzima bwe ntiburi mu kaga.

BBC

UMUSEKE.RW

2 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Birababaje cyane ukuntu iyi si yacu iteye.Nyamara bali bagiye gutabara.Ntabwo bari bagiye kurwana.Basi nibigendere niho twese tugana.Wenda Imana izabazura ku munsi wa nyuma nkuko umwana wayo yabisezeranyije abantu bapfa bumviraga imana.Niyo mizero yonyine y’umuntu upfuye.

    • @ Rwabuneza,nkunda confidence yawe n’ukuntu udutoza kudatinya urupfu nk’abakristu.Nkunda ukuntu ubwiriza abantu ibyerekeye Imana.Ikibazo nuko benshi badashaka kubyumva.Bumva ko ubuzima gusa ari ifaranga,shuguri,amashuli,sport,television,politike,etc…Benshi bibuka Imana bageze ku irimbi,ariko bataha bakayihasiga (Imana).Komereza aho kubera ko hari bake bahinduka bagashaka Imana.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *