Gahima ufite igihangano 'ingorane' ngo iya mbere ni ukugira umugore umwe ntimwumvikane - UMUSEKE
  • 05/04/2020 9:49 54

Gahima ufite igihangano ‘ingorane’ ngo iya mbere ni ukugira umugore umwe ntimwumvikane

Umusaza Gahima Deogratias wo mu Kagari ka Ngoma mu Murenge wa Kabaya mu Karere ka Ngororero afite igihango kigaruka ku ngorane abantu banyuramo, avuga ko ingorane ya mbere ari ukugira umugore umwe ntimwumvikane.

Gahima agaruka ku ngorane abantu bahura na zo

Ni umusaza uzi kuganira cyane, akanyuzamo akanagamo amashyengo ariko yuje impanuro.

Yahimye igihangano ‘ingorane’ ngo ashaka kugaragaza amagorwa abantu banyuramo, akavuga ko yagira ngo atange ubutumwa bityo n’uwo atunze urutoki muri ibyo bihangano bye yikebuke.

Muri iki gihangano ke kiri mu kiciro gisa nk’ubusizi hari aho avuga ko umuntu ahirimbanira kubaho hakaba n’abo bivuna bakiyuha akuya ariko umusaruro babonye ntube ungana n’imbaraga batakaje.

Ati «Nahimbye izi ngorane kugira ngo mbibwire abantu bumve ibyo mvuga babihe agaciro.»

Ku isonga avuga ko ingorane ya mbere ari ukuba warashatse umugore umwe ariko ntimwumvikane, urugo rwanyu rugahoramo intonganya, bikaba byanagira ingaruka mbi ku burere bw’abana ndetse bikazanabakurikirana mu gihe bazaba bubatse ingo zabo.

Gahima ubu ufite imyaka 84 avuga ko umugore we wa mbere yitabye Imana agashaka undi ubu bakaba bamaranye imyaka irenga 25 bakaba babanye neza.

Agira ati « Nabuze umugore wange wa mbere, nishumbusha Bayavuge turi kumwe kugeza ubu. Bayavuge wange yandwanyeho muri iyo myaka yose. »

Bayavuge Francine na we ahamya ibivugwa n’umugabo we ko kuva bashakana babanye neza.

Ati “Uyu musaza twabanye neza ntakibazo gihari, twashakanye neza kandi kugeza ubu tubanye neza.”

Dieudonne NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW

2 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Uyu musaza yahamagaye umugore we ngo Bayavuge wa maheru we ngwino hano bagufotore. Mbese yabivugany’urukundo n’amashyengo n’umutim’uzir’imbereka, numva amarira anzenze mu maso. Ukuntu yaterurag’agakobwa ke ka bucura baganira, ukuntu yahamagaraga abana be bose bakaganira nk’abo mu rugero rumwe, byanyibukij’ukuntu twe twakuze tubona data tukamubonamo nk’intare cyangwa umwicanyi. Yataha tugahita twihisha munsi y’urutarure ngo atatwumva. Yaratahaga mama ati noneho rubanda rw’umwami ko atashye ndazibandwa nziganisha he? Uwarikumpa umubyeyi nka Gahima, mba narageze no mu kwezi kuber’umunezero. Ndababaye kandi, namwe mwakuze mufit’ababyeyi babahahamuye, muzafatir’urugero kuri Gahima kuko n’ubwo ari mu bukene bukabije nk’uko ama video abigaragaza, umuryango we urimo umunezero kurusha twe dutuye za Nyarutarama na Kagugu mu ma etage ariko tukaba tudasinzira kuber’inzoga twiyahuza, imitima yo ku kazi ngo ejo bazatwirukana tutarangije kwishyur’imyenda y’amazu n’amamodoka, abagore bacu basambana na ba sebuja tukabur’uko tubigenza ndetse n’abana bacu batunaniye banyw’urumogi bakanasimbuk’inkuta bajya mu tubyiniro no mu tubari kandi bataranageza ku myaka 16.

  • Umugore muzima umuhabwa n’Imana. Nta kibabaza umugabo nko gushaka umugore akakubera ingare (umusaraba).

    Socrate (incabwenge yo mu Bugereki must gihe cya kera) niwe abasore bigeze kubaza bati: “est -ce -que ca vaut la peine de se marier?”

    Uwo Socrate (wari ufite umugore w’ingare) yarebye abo basore araseka cyane nuko arabasubiza ati: “Dans tous les cas mariez-vous, si vous tombez sur une bonne femme (une femme de coeur) vous serez heureux, par contre si vous tombez sur une mauvaise (une femme impossible) vous deviendrez philosophe”.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *