Gakenke: Bifuza ko gahunda ya Malayika Murinzi isobanurirwa benshi – UMUSEKE
  • 24/09/2020 8:47 11

Gakenke: Bifuza ko gahunda ya Malayika Murinzi isobanurirwa benshi

Bamwe mu bari mu nzego n’imiryango binyuranye bifite aho bihurira n’ibijyanye no kurinda no kurengera umwana mu Mirenge yose y’Akarere ka Gakenke bagaragaje ko hakiri imbogamizi yo kudasobanurira abaturage inshingano za ba Malayika Murinzi, ari yo mpamvu bakiri bake.

Fronille Uwubumwe, Umubikira ukorera imirimo ye mu Murenge wa Janja, mu Karere ka Gakenke

Ni inama yabaye kuri uyu wa Gatanu, yateguwe n’umuryango Hope and Homes for Children, uharanira ko buri mwana yagirirwa urukundo ndetse akanagira umuryango, bamwe mu bayitabiriye bagaragaje ko hakiri ibibazo byinshi mu muryango nyarwanda bituma abana babaho bataba mu miryango ibarera.

Bifuza ko byaba byiza hagiye habaho igikorwa cyo gusobanurira abaturage, mu nama zitandukanye gahunda y’uko abana bagomba kugira imiryango ibarera, bityo hakaboneka umubare munini w’abiyemeza kubarera.

Fronille Uwubumwe, Umubikira ukorera imirimo ye mu Murenge wa Janja, mu Karere ka Gakenke mu kigo cyabo harimo abana bitaho kubera ko bafite ubumuga kandi imiryango yabo ikaba itazwi, cyangwa se ari inshike, ngo bashakisha imiryango ikabarera bakabakurikirana ari yo babamo, avuga ko ariko abitwa ba Malayika Murinzi bataramanyekana abo ari bo.

Aragira ati: “Ba malayika murinzi baravugwa ariko mu by’ukuri tubafiteho amakuru make, abaturage benshi ntabwo bazi ngo ni bantu ki? Bakora iki? Batoranywa gute? Hagenderwa kuki? Ikifuzo ni uko abantu barebwa na byo bazajya babibwira abaturage na bo bakabimenya.”

Akomea agira ati: “Nk’uko haba inama nyinshi zikanatambukamo ubutumwa butandukanye, na ba Malayika Murizi twifuza ko bajya bavugwaho, ibi byatuma haboneka abandi benshi ndetse hari n’abafite ubushobozi banaba bo, bakaba batarabyumva, ndetse byaba na byiza bagiye baha ubuhamya abaturage.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Aimé François Niyonsenga yasabye abantu bose by’umwihariko abafite uburere n’uburenganzira bw’abana mu nshingano zabo guha agaciro ndetse no kurinda icyahungabanya abana mu buryo bwose, aboneraho kubasaba kwicara hamwe buri wese akareba ibyo akora n’ibyo bihindura mu mibereho y’abana.

Ati: “Abana ni abantu bagomba kurindwa, bakabaho neza kuko ni bo bazabaho ejo hazaza; bityo rero nk’ababashora mu mirimo mibi nko kubikoreza ibisheke cyangwa amatafari, baba babahemukira ndetse banabangiza, muri uko kurindwa rero ndasaba buri muntu wese kwita ku burere bwiza  bw’umwana hanyuma n’abakozi cyangwa imiryango dufatanya, muzicare hamwe murebe ibyo ibikorwa n’impinduka byazaniye abana.”

Umukozi w’Umuryango Hope and Homes for Children, Antoinette Umubyeyi, avuga ko gahunda ya Malayika Murinzi bayitangiye kera (2012) ko ariko bagiye kurushaho kuyibwira abantu benshi kandi batandukanye.

Ati: “Hakemeje kugaragazwa ko abantu batasobanukiwe neza abo ba Malayika murinzi ari bo, ni yo mpamvu uyu munsi twabibanzeho tubasobanura neza ndetse n’inshingano zabo, mpereye ku myanzuro yafashwe twizeye no kuzajya ahandi mu yindi Mirenge y’aka Karere mu rwego rwo kubashakamo ku buryo umwana atazajya agirira ikibazo mu Murenge umwe ngo ajyanwe mu wundi.”

Malayika Murinzi ni umuntu wemera gufata umwana badafitanye isano akamurerera mu muryango we, mu Karere ka Gakenke hamaze guhugurwa imiryango 26 ya ba Malayika murinzi yo mu Mirenge itanu muri 19.

Umukozi w’Umuryango Hope and Homes for Children, Antoinette Umubyeyi
Muri rubanda ngo ba Malayika Murinzi ntabwo baracengera mu matwi yabo neza

UMUSEKE.RW/Gakenke

2 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Benshi bibwira ko hari Malayika ushinzwe kubarinda ibyago.Ntabwo aribyo,kubera ko nta muntu numwe utagira ibibazo.Ni kimwe n’abashyira ibibumbano cyangwa amashapule mu nzu cyangwa mu modoka,bibwira ko byabarinda ibyago.Nabyo ni ukwibeshya.Cyanecyane ko Imana itubuza gukoresha ibibumbano mu gusenga kwacu.Ndetse ikavuga ko ababikoresha bazarimburanwa nabyo (ku munsi wa nyuma).Ijambo ryayo rivuga ko Imana ari umwuka,n’abayisenga bagomba kuyisenga mu mwuka.Nukuvuga nta kintu bareba.

  • @ dusabimana,ibyo uvuga nibyo.Bihuye nuko abantu baha icyacumi pastor,abanje kubumvisha ko nibamuha icyacumi Imana izabaha imigisha myinshi (bamwe bita ishaba).Bakizera ko nibacuruza bazunguka,bakagura imodoka,amazu,…Pastor ababwira ko abasengera akirukana Inyatsi,Umwaku n’Abadayimoni.Ntaho bitaniye n’ibyo abapfumu bizeza abantu kugirango babarye amafaranga.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *