Gakenke: Guv. Gatabazi yaganiriye n'abaremye isoko abibutsa ingamba zo kwirinda COVID-19 | | UMUSEKE
  • 27/10/2020 1:40 43

Gakenke: Guv. Gatabazi yaganiriye n’abaremye isoko abibutsa ingamba zo kwirinda COVID-19

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney yasuye bimwe mu bikorwa by’iterambere biri mu Karere ka Gakenke, anaganira n’abari bamemye isoko rya Gakenke abibutsa ko bagomba kubahiriza ingamba zo kwirinda COVID-19 zirimo kwambara neza agapfukamunwa kandi umuntu akakambafa atiganda.

Yabasanze aho baremye isoko arabaganiriza

Muri iki kiganiro yagiranye n’abaremye isoko, yibukije abaturage ko kiriya cyorezo kica kandi kikaba cyandura vuba cyane bityo ko bakwiye kubahiriza uburyo bwo bwatuma batandura.

Yagize ati “Isaha n’isaha buri wese yayandura aho yaba ari hose, ibyo abayozozi bavuga babasaba kwambara agapfukamunwa si ukubarenganya cyangwa kubashakaho akamunani, uburyo bwo kwirinda burimo kugira isuku no kwitwararika ni bwo buryo twahashya iyi ndwara, dukomeze izi ngamba.”

Yakomeje agira ati “Corona irica, abitwaza ngo ntiyica baribeshya, ndetse leta yashyize imbaraga nyinshi cyane mu kurwanya iyi ndwara, abantu twitwararitse cyazashira kandi byadufasha kuko muri iki gihe imbaraga nyinshi zirimo kuvura abayanduye, ntabwo igihugu byacyorohera kuvura Abanyarwanda bose, kukirinda ni ugutekereza ku buzima bwawe n’abawe hamwe n’ubukungu bw’igihugu.”

By’umwihariko yasabye abamotari kutarutisha amafaranga amagara, bityo ko badakwiye kujya batwara umugenzi udafite agatambao ko gushyira imbere ya Casquet.

Bamwe mu bamotari bakorera mu Murenge wa Gakenke bamwemereye ko bagiye kubahiriza ibyo yababwiye, cyane cyane gukaraba intoki n’uko umugenzi yazajya aba afite agatambaro kanini.

 

Abafite ubumuga bishimira ko batekerejweho ku nyubako nshya y’akarere…

Mu bikorwa Guverineri Gatabazi yasuye, harimo inyubako nshya izakoreramo ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke irimo kubakwa, yashimye ko ari inyubako igezweho kandi izafasha abakozi n’abaturage muri serivisi bazaba bakeneye. Biteganyijwe ko iyi nyubako izuzura muri Nzeri ku buryo uyu mwaka uzarangira baratangiye kuyikoreramo.

Eric Ngendahayo, ufite ubumuga bw’ingingo; avuga ko we n’abandi bafite ubumuga bishimira ko abateguye inyubako y’Akarere ka Gakenke babatekerejeho kuko hari inzira zabagenewe ziri kuhatunganywa.

Yagize ati “Ubu akarere kacu kari gukorera mu nzu itari etaje, nta kibazo twagiraga pe, ariko kuba baratekereje inyubako nk’iriya ya etaje natwe bakatwibuka turabyishimira, muri make bizaba ari ibiro byujuje ibisabwa kuko ntabwo tuzagorwa no kugera aho twifuza muri iyo nzu.”

Guverineri Gatabazi yanasuye ibikorwa byo gusana ry’umuhanda Gakenke-Janja wasenywe n’ibiza byibasiye aka karere muri Mata, asaba ubuyobozi bw’Akarere kubyihutisha.

By’umwihariko yasabye abamotari kwitwararika

Inzu izakoreramo ubuyobozi bw’Akarere uyu mwaka uzarangira yaratashywe

UMUSEKE.RW/Gakenke

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *