Gakenke: Imyaka ibaye itatu bemerewe gare ariko ntirubakwa | | UMUSEKE
  • 21/10/2020 11:10 48

Gakenke: Imyaka ibaye itatu bemerewe gare ariko ntirubakwa

Abakora akazi ko gutwara abagenzi mu Karere ka Gakenke, baravuga ko hashize imyaka itatu ubuyobozi bw’aka Karere butangaje ko bugiye kubaka Gare ariko imyaka ibaye itatu bagitegereje.

Mu minsi ishize ubwo Guverineri Gatabazi yasuraga abakorera muri iriya gare abibutsa ingamba zo kwirinda COVID-19 (Photo-Ububiko/Umuseke)

Umwe mu bashoferi batwara abagenzi mu modoka utifuje ko atangazwa, avuga ko ubwo bumvaga ko bagiye kubakirwa gare, babyakiriye neza kuko na bo bibabangamira gukora badafite aho bakorera hagezweho nko mu bindi bice by’igihugu.

Ati “N’abagenzi bagiramo hano muri kaburimbo urabona ko nta bwisanzure na bo baba bafite, ikindi urareba aho ziriya tagisi zihagaze, ni mu ivumbi abamotari bari  imbere y’amaduka, mbese uwadufasha ni uwashyira gare muri aka gace pe.”

Avuga ko ingaruka zo kuba badafite Gare zigaragara cyane mu bihe nk’ibi by’impeshyi kuko hariya baparika haba hatumuka ivumbi ryinshi ku buryo bishobora no kubatera indwara z’ubuhumekero.

Perezida wa komite mpuzamashyirahamwe akorera mu isanteri ya Gakenke, Gacemakwa Jean Bosco, avuga ko iriya gare yari kubakwa na RFTC ariko ngo bagize ikibazo cy’imiterere y’ikibanza bahawe.

Yagize ati “Mu gihe cyo kubakwa habamo ikibazo cy’umukingo watumye ikibanza kiba gito kandi babona ko bayihashyize hari ubwo isuri yazawutengura.”

Gacemakwa avuga ko hifujwe hariya mu isanteri hakurwaho amaduka nk’atandatu hagashyirwa inyubako ya etage, ubundi hakaboneka ikibanza cya gare.

Ati “Ubu ikibazo kiri ku mafaranga adahari ngo muri bombi hagire uwishyura ibibanza biriho amaduka, turacyakorera muri ubu buryo kwirwanaho kuko aha ziharagara yari parikingi ariko ikora nka gare by’agateganyo.”

Umuyobozi w’Akarere ka GAkenke, Deogratias Nzamwita avuga ko iyahoze ari ATRACO ari yo yagombaga kubaka iriya gare ariko ko ashobora kuba yarahuye n’imbogamizi z’ubushobozi.

Ati “Ubanza ubushobozi bwaramubanye buke, gusa igitekerezo kiracyahari aho izubakwa harahari, igisigaye ni uko amafaranga aboneka, turacyavugana na we kugira ngo turebe ko nk’uyu mwaka cyangwa utaha yatwubakira.”

Iyi santere y’ubucuruzi ya Gakenke ari na ho hateganywa kubakwa gare, ni hafi y’ikicaro cy’ibiro by’Akarere hakaba hanahurira imihanda ijya mu byerekezo bitandukanye nka Janja na Ruli; akaba ari no ku muhanga munini Kigali-Rubavu ari na wo wonyine wa kaburimbo unyura muri aka Karere.

UMUSEKE.RW/Gakenke

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Keretse ari umuhanda wa kaburimbo uva gitikinyoni ukagera gakenke muvuze

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *