Gakenke: Muri Guma mu Rugo haravugwa ubujura bwibasira amatungo n'imyaka  - UMUSEKE
  • 04/06/2020 9:19 52

Gakenke: Muri Guma mu Rugo haravugwa ubujura bwibasira amatungo n’imyaka 

Aho gahunda ya Guma mu Rugo itangiriye mu Mirenge imwe n’imwe y’Akarere ka Gakenke haravugwa ubujura buri gukaza umurego. Abaturage bavuga ko bahangayitse kuko biteguye ko isaha ku yindi bashobora kwibwa amatungo n’imyaka.

Aha ni ahafatiwe umwe mubakekwaho kwiba mu iduka riri muri centre ya Gatonde

Abaturage baganiriye n’Umuseke mu Mirenge ya Rusasa na Mugunga bavuga ko bahangayikishijwe n’ubujura bukabije bw’amatungo n’ibiribwa buri kugaragara muri iyi minsi. Ngo ubu bujura ahanini bwitwikira ijoro, bakavuga ko bukorwa n’amatsinda y’abasanzwe bazwiho iyo ngeso yo gukorakora.

Umwe mu baturage twaganiriye mu Murenge wa Mugunga, yagize ati “Ubujura buri muri iyi minsi burakabije, baje mu rugo batwara ingurube ebyiri iya gatatu kubera ko yari nini bayicamo kabiri ikiri mu kiraro kugira ngo babone uko bayitwara.”

Akomeza avuga ko mu bigaragara ubujura budakorwa n’umuntu umwe.

Ati “Bagiye kwiba mu rundi rugo nyirarwo asohotse bamutera amabuye ariko arabatesha. Hari ahandi bibye ihene zifatwa n’irondo zigeze mu Murenge wa Shyira ariko abajura barabacika.”

Abaturage bavuga ko nta munsi hatumvikana aho bateye kabone n’ubwo hari aho babatesha.

Tuyishimire Jean Baptiste wo mu Murenge wa Rusasa ndetse na Turikumwe Fabrice wo mu Murenge wa Mugunga bari mu bibwe, bavuga ko ubu bujura bukabije kandi ko ababukora bazwi bakanashimangira ko babukora nk’itsinda.

Tuyishimire yari ahari hafatiwe ukekwaho kwiba iduka rya Turikumwe yagize ati “Aba bajura ni itsinda, harimo abo muri Rusasa n’abo muri Mugunga. Nta munsi batiba haba kwinjira mu nzu no kwiba amatungo, ikibazo tugira ni uko tubashyikiriza Ubuyobozi ariko nyuma y’igihe gito tugatungurwa no kubona bagarutse.”

Bavuga ko umuturage aramutse akubise umujura akamuvuna cyangwa agapfa, ni we ugirwaho n’ingaruka zo gukurikiranwa n’amategeko.

Ubuyobozi bw’iyi Mirenge yombi bwemera ko hari ubujura buhagaragara, ariko bugasaba abaturage kujya batanga ibirego muri RIB igihe bafashe umujura aho kumushyikiriza ubuyobozi ngo hanyuma baterere iyo.

Mwiseneza Eric ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mugunga, agira ati “Ni byo hari ubujura buri kugaragara muri uyu Murenge ariko ntabwo twavuga ko bukabije. Mu makuru dufite ni uko hari abava hakurya y’uruzi bagafatanya n’ab’inaha, muri aba harimo n’abo tuzi bakoresha ibiyobyabwenge. Muri bo hari abamaze gufatwa.”

Akomeza avuga ko mu guhangana na byo harimo ugushyira imbaraga mu irondo.

Yagize ati “Ariko tunasaba abaturage gutanga ibirego igihe hari uwafashwe. Ikindi ni uko tubasaba gukomeza kuba maso.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusasa, Ruhashya Charles na we avuga ko igikwiriye ari ugukaza amarondo, ngo uburyo bwo gukorana inama n’abayakora kuri ubu ntibworoshye.

Anavuga ko hagomba gukomeza kubaho ubufatanye n’Umurenge wa Mugunga mu rwego rwo guhashya ubu bujura bwadutse.

Ubuyobozi busaba abaturage gutanga ibirego, hari abaturage bavuga ko babitanga ariko ntibigire icyo bitanga.

Bavuga ko ubu bujura bukomeje hashobora kwaduka umuco wo kwihanira, kuko bavuga ko umujura utema ingurube iri mu kiraro kugira ngo abone uko ayitwara, ngo ntiyarebera izuba umuntu uje amurwanya.

Muri uyu Murenge wa Mugunga ngo mu mezi agera muri atanu ashize hapfuyemo abantu babiri nyuma yo gukubitwa bafatiwe mu cyuho biba.

Umwe muri bo bivugwa ko yakubitiwe mu Murenge wa Janja ariko aturutse mu wa Mugunga.

Abajura ngo ntibatinya kwica itungo riri mu kiraro bagatwara inyama

 

Icyo itegeko rivuga ku Cyaha cy’Ubujura

ITEGEKO Nº68/2018 RYO KU WA 30/08/2018 RITEGANYA IBYAHA N’IBIHANO MURI RUSANGE

Ingingo ya 166: Igihano ku cyaha cyo kwiba

Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 167: Impamvu nkomezacyaha ku cyaha cyo kwiba

Ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri (2) iyo:

1° uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira;

2° kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije;

3° kwiba byakozwe n’umukozi wa Leta yishingikirije imirimo ye cyangwa umuntu ushinzwe imirimo iyo ari yo yose ifitiye abaturage akamaro;

4° uwakoze icyaha yiyitiriye izina cyangwa yitwaje ibimenyetso biranga umukozi wa Leta cyangwa by’umuntu ushinzwe umurimo rusange ufitiye abaturage akamaro abeshya ko yabitumwe n’urwego rwa Leta;

5° kwiba byakozwe nijoro;

6° kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe (1).

Thierry NDIKUMWENAYO
UMUSEKE RW/Gakenke

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • MU MUDUGUDU WA SITWE,RUSAGARA .UMURENGE WA GAKENKE HARIMO ABARI KWIBA IMYAKA

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *