Gasabo: Bahawe impungure na bagenzi babo umwe ati “kuziteka bizatugora” | UMUSEKE

Gasabo: Bahawe impungure na bagenzi babo umwe ati “kuziteka bizatugora”

UPDATE: Umwe mu bayoboye igikorwa cyo gutanga ubufasha bwatanzwe n’abatuye Umudugudu wa Rukuruzo, avuga ko mbere yo gutanga ubufasha bw’ibigori babanje kubyumvikana n’abaturage, ndetse baba ari bo babasaba kubaha ibigori barebye ko ari ikiribwa gishobora kumara igihe.

Uwavuganye n’Umuseke wadusabye kugira ibanga izina rye, avuga ko abaturage benshi bishimiye iriya nkunga yatanzwe kuva ejo ku wa gatandatu tariki 29 Werurwe, kugeza ku gicamunsi cyo kuri iki cyumweru.

Ati “Imiryango 54 twakusanyije Frw 608 950, ni yo yifashishijwe mu gufasha abaturage barenga 1100 bo mu miryango irenga 300, gusobanurira abaturage iby’inkunga byarakozwe. Igikorwa abaturage bacyakiriye neza cyane ndetse bababazwa n’uko hari abo bitagezeho.” 

Uretse bariya bahawe ibigori, ngo hari imiryango yari ishonje cyane igera ku 9 yo yahawe ifu ya kawunga uriya mudugudu wa Rukurazo mu Kagari ka Kibagabaga mu Murenge wa Kimironko wasaguriwe n’undi Mudugudu byegeranye.

Uretse uburyo Imidugudu yishakamo ubushobozi mu gufasha abakennye bawurimo, hari inkunga Leta yatangiye gutanga mu buryo bwagutse igamije kugoboka abaturage bashonje nyuma y’uko habayeho gahunda yo gusaba abantu kuguma mu ngo kugira ngo bareke kuba bakwanduzanya coronavirus, bikaba byaratumye benshi akazi kari kabatunze badakomeza kugakora.

 

Inkuru ya kare: Abatuye umudugudu wa Rukurazo, Akagari ka Kibagabaga mu murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo bavuga ko ubwo bajyaga gufata ibiribwa baherutse kwemererwa na Perezida  Kagame kugira ngo baticwa n’inzara kubera COVID-19 bahawe impungure n’ibishyimbo. Umuyobozi w’Umurenge avuga ko mu byo P Kagame yemereye abaturage nta mpungure zirimo…

Ngo bahawe impungure

Mu ijambo Perezida Paul Kagame yagejeje ku Banyarwanda ku wa Gatanu taliki 27, Werurwe, 2020 yabasabye kwihanganira ibihe bidasanzwe u Rwanda n’isi yose barimo kubera icyorezo cya COVID-19.

Yavuze ko Leta igiye guha ibiribwa abaturage batishoboye, bari basanzwe barya ari uko basohotse mu ngo bakajya gukora.

Ibi kandi byongeye kugarukwaho na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Prof Anastase Shyaka wavuze ko abaturage batishoboye Leta izababa hafi kandi ko ibiribwa mu gihugu bihari, bityo ko ntawe ukwiye kwiheba ngo azicwa n’inzara.

Gahunda yo gutanga ibyo kurya mu batuye Umujyi wa Kigali yatangiye ku wa Gatandatu, taliki 28, Werurwe, 2020 itangira ahantu hatandukanye nko mu Karere ka Nyarugenge.

Kuri iki Cyumweru taliki 29, byakomereje mu turere twa Gasabo na Kicukiro.

Umuturage wo mu mudugudu wa Rukurazo, Akagari ka Kibagabaga muri Kimironko yabwiye Umuseke ko bahawe impungure n’ibishyimbo yita ko ari ibigugu (bitinda gushya).

Ati: “Twababajwe no kuba baduhaye impungure n’ibishyimbo by’ibigugu, mbese nka bimwe uzi byo mu cyaro uteka amasaha atanu cyangwa arenga. Wagira ngo bari kuduhima.”

Avuga ko kuri radio bumvise ko abandi bari guhabwa umuceri, amavuta, ibishyimbo, ifu n’ibindi.

Yongeyeho ko guha umuturage usanzwe akennye ibishyimbo by’ibigugu ngo abitekane n’impungure kandi amakara yarahenze ari ikibazo.

 

Gitifu w’Umurenge ati: “Mu byo Perezida Kagame yageneye abaturage nta mpungure zirimo!”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimironko, Jean Sauveur Kalisa avuga ko izo mpungure n’ibyo  bishyimbo bitari mu byo Perezida Kagame yageneye abaturage ahubwo ko ari ibyo abatuye umudugudu  bishatsemo kugira ngo bafashe abakennye aho batuye.

Kalisa avuga ko gutanga inkunga ya Leta bitaragera muri uriya mudugudu, ko batangiriye mu Bibare bakomereza Nyagatovu,.

Ati: “Biriya ni ibintu abatuye umudugudu bikoreye mu masibo yabo kugira ngo bafashe abakennye cyane muri bo. Erega n’ubundi mu byatanzwe na Leta nta mpungure zirimo.”

Avuga ko ubuyobozi bw’Umurenge bwirinze kwivanga mu kugena ibyo abagize umudugudu runaka bagenera abaturanyi babo bakennye kurusha abandi. Ngo banze gushyiraho igitutu ku bantu ngo bahe bagenzi babo ibi cyangwa biriya.

Jean Sauveur Kalisa avuga ko ubuyobozi bw’Umurenge bugiye kuvugana n’ubw’Umudugudu wa Rukurazo kugira ngo bububwire ko bwagombye kubanza gusobanurira abaturage ko inkunga bari guhabwa atari iya Leta ahubwo ari iy’abaturanyi babo.

Jean Pierre NIZEYIMANA UMUSEKE.RW

5 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Heheheheee!! None se umuntu yaba rusaruriramunduru akorera ibitunganye abayivuza? Muransetsa.
    Abatari kuri ayo malisti mwumve dukome. Wa mugani wa Kizito, harira nyirubukozwemo nyirubuteruranywe n’akebo akinumira.

  • Mushirumuteto di. Nonese mwari muziko abo babazaniye imifuka bo wenda batabikeneye? Prof Shaka ahubwo ibyo asobanura iki ntabwo yakivuze. We ngo inzego zibanze ngo muri gahunda yo kwirinda akavuyo. Ngayo nguko.

  • Baraje babirwaniremo ubundi amatiku bayahe umwanya

  • Abo Bantu babeshye Natwe muri Gasharu KIBAGABAGA nibyo twafashe ni byiza kandi badusobanuriye ko ari ubwitange bw’abifite mu mudugudu.
    Birashya Ndetse ni ibyeze Uyu mwaka

  • Nyamara mwareka Guteta abo muvuga imvungure ntizabatunze imyaka une mwishyamba? None babahaye nibishyimbo ngo kubiteka bizabagora.ko ntakazi gahari

    Guteka amasaha 2 bizabananira. Niyo umuntu yaguha gakeya washima .

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *