Gasabo: Centre de Santé ya Rubungo ivugwamo itonesha, Umubikira uhayobora arabihakana | | UMUSEKE
  • 26/10/2020 6:43 33

Gasabo: Centre de Santé ya Rubungo ivugwamo itonesha, Umubikira uhayobora arabihakana

Hari abakora mu Kigo Nderabuzima cya Rubungo, giherereye mu Murenge wa Ndera muri Gasabo bavuga ko Umuyobozi wacyo witwa Soeur Colette Uwamahoro abahemukira, akabakata amafaranga abandi akabirukana mu buryo bavuga ko budaciye mu mucyo.

Icyapa kerekana serivisi zitangirwa ku kigo nderabuzima cya Rubungo

Kimwe mu byo abakora muri kiriya kigo bemeza ko kitagenda neza ni itonesha. Bibaza impamvu Umubilikira uyobora kiriya kigo yemeye ko ishami ry’isuzumiro (Laboratoire) rikorwamo n’umuntu wize ibinyabuzima n’ubutabire (Bio-chemistry) akirukana uwize  mu buryo bwemewe ibyo gusuzuma (Laboratoire).

Amakuru dukesha umwe mu bakora kuri kiriya kigo witwa Nyarwaya (amazina yahinduwe) avuga ko uwo  wahawe akazi binyuze mu itonesha yitwa Jacqueline Uwamahoro.

Uyu Uwamahoro Jacqueline yari asanzwe ari umuririmbyi muri Chorale bityo bikavugwa ko atoneshwa kubera iyo myizerere ahuje n’ubuyobozi bw’abihaye Imana buyobora kiriya kigo kandi kikaba giterwa inkunga n’ikigega cya Kiliziya Gatulika gifasha abakene, CARITAS.

Nyuma y’isuzumwa ryakozwe na Minisiteri y’Ubuzima, basanze Uwamahoro Jacqueline hari undi mugore utashatse ko tumutangaza amazina bakorana ariko bombi badafite ibyangombwa. Bombi barahagaritswe ariko uyu wa nyuma aza kwandika abisaba Inama ihuza abize iby’ubuvuzi yitwa Rwanda Allied Health Professionals Council.

Nyuma bivugwa ko bombi bakomeje gukora kuko iyo bahagarikwa byari kwica akazi ariko ngo ‘Uwamahoro Jacqueline agahembwa undi ntahembwe.’

Ikindi kibazo kirimo ni uko uyu yigeze gusabwa kwishyura amafaranga yari yagaragajwe ko kiriya kigo cyahombye (ntabwo ari we wenyine wabisabwe) kandi mu buryo umwe muri bagenzi be bakorana avuga ko budaciye mu mucyo.

Ati: “Igihe cyarageze Minisante iza gukora igenzura ry’imikoreshereze y’amafaranga ije mu Kigo Nderabuzima isanga hari amafaranga comptable yakoresheje nabi. Ayo ni amafaranga baha abakora mu masuzumiro kugira ngo batware ibizamini ariko bakayabasubiza ko kuko mbere y’uko bisohoka buri wese yishyura aye. Wowe ukoresha ayawe, ukabijyana, ukabigezayo ukazakora raporo, ugasinyisha, ukazafata  n’ibisubizo ukabona kwishyurwa… Iyo birangiye urasinyisha kugira ngo amafaranga ya Leta azabone uko yandikwa…”

Avuga ko guhera 2016 kugeza 2019 ntawigeze abona ko harimo ikosa.

Uriya mugore utashatse ko tumuvuga amazina avuga ko yasabwe kwishyura Frw 125 000. Aya mafaranga ngo agomba kwishyurwa vuba na bwangu, ariko we  avuga ko atabishobora, ahubwo ko yahabwa uburyo bwo kwishyura mu bibyiciro, akajya atanga make make.

Ibi ariko ntiyabyemerewe, byaje kurangira avanywe mu kazi…

 

Iby’aka karengane yabimenyesheje inzego z’ubuzima…

Alphonse Rutalindwa ushinzwe ubuzima mu Karere ka Gasabo yabwiye UMUSEKE ati: “…Narabyumvise ndetse byabaye ngombwa ko itsinda rijyayo risaba ko uwo utarize gusuzuma indwara na we avanwamo kuko byari byateje umwuka mubi…”

Rutalindwa yongeyeho ko uwavanywe mu mwanya wo gukora mu isuzumiro ari uriya Jaqueline Uwamahoro.

Abajijwe niba itonesha rivugwa muri kiriya kigo arizi nk’umuyobozi ushinzwe ubuzima mu karere ka Gasabo, Alphonse Rutalindwa yasubije ko ‘yumva bivugwa’, ko uwitwaga ko yakoraga muri Labo akaza kuhasezera nyuma yaje kugaruka bavuga ko yatsinze ikizami ku mwanya wa receptionist (uwakira abagana ikigo), ariko abashinzwe ishyirwa mu myanya y’akazi mu Karere baracyabikurikirana niba koko anakenewe kuri uriya mwanya…

Yasabye ubuyobozi bw’Ikigo Nderabuzima cya Rubungo guharanira ko abakozi bakora batekanye kandi bagahabwa amahirwe amwe.

 

Soeur Uwamahoro Colette ati: ‘Nta cyenewabo, nta tonesha… biba mu kigo nyobora’

Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Rubungo, Soeur Colette Uwamahoro yabwiye UMUSEKE ko ibimuvugwaho byose nta kuri kubirimo.

Avuga ko ashingiye ku biri ku mutima we, yakwemeza ko amakuru twahawe ari ibinyoma.

Ati: “Mwaramutse neza, icyo nababwira mu kuri k’umutima wanjye ni uko ayo makuru babahaye atari yo, kuko hari na documents officiels  zigaragaza uko umukozi ashyirwa mu kazi  n’ uko akavamo ubwo ndavuga no ku bakozi bose b’Ikigo Nderabuzima muri rusange .”

‘Ku bijyanye n’amasano y’umubiri yaba afitanye na Uwamahoro Jacqueline’ yavuze ko ahaye UMUSEKE uburenganzira bwo kuzabikoraho ubushakashatsi.

Ku ngingo ivuga ko yaba atonesha Uwamahoro Jacqueline kubera ko aririmba muri chorale.

Soeur Uwamahoro yagize ati: “ …Ku bijyanye no kuba mutonesha kuko aririmba, ntekereza ko hari n’abandi mu bakozi bafite ama chorales babarizwamo ahantu hatandukanye ntanazi, gusa ku bijyanye n’idini nababwira ko mu bakozi b’Ikigo Nderabuzima cya Rubungo hari abo mu madini n’Amatorero atandukanye: Abayisilamu, Abadiventistes, Aba Pentecotes, Aba Catholiques, aba Yehova…”

Yemeza ko idini ry’umuntu ntacyo ribangamiraho ubuyobozi bw’ikigo kuko ritabuza uwo ari we wese gukora akazi ke ko kwita ku bababaye kuko ari yo nshingano ya mbere y’abakora hariya bose.

Urwandiko bandikiye Akarere ka Gasabo bavuga ko babangamiwe n’imigirire y’ubuyobozi bw’ikigo nderabuzima bakorera
Bavuga ko ibibabangamiye biri mu ngeri nyinshi
Barabyegeranyije babimenyesha ubuyobozi muri Gasabo
Bavuga byinshi bibabangamiye

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

18 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Muzi guca amakoma ku nsina ngufi pe! Ubu se ugiye no muri presidence, muri za ministeres, mu bigo bya Leta, mu nzego z’umutekano, muri za amassades, mu nzego z’ibanze, muri za banki, mu masoko ya Leta, muri za NGOs, n’ahandi ntarondoye, nta cyenewabo, itonesha n’ivangura mwahasanga? Maze umubikira uyobora ikigo nderabuzima mukaba ari we mwikorera!

  • Kuki umuntu azamura ibintu nk’ibi bigamije kubambisha umuyibozi we, amazina ye mukayahishira, kandi abo arega bo mukabavuga? Nta kibazo mubibonamo? Ubivuze aramutse atari umunyetiku, yabanza kubivugira ku mugaragaro mu nama z’akazi zikorwa muri buri kigo. Yabona ntacyo bitanze, akazamura ikibazo mu rwego rukuriye ibigo nderabuzima bya Kiliziya Gatolika ruba muri Caritas ya Diyosezi. Naho kwirukira mu itangazamakuru mu bibazo by’akazi!! Uyu ashinzwe kugenzura imikorere y’umuyobozi we koko!! Ushobora gusanga ari we munebwe cyangwa umunyamafuti wa mbere ukora hariya. Nta mukozi w’umunyamwete ubona umwanya w’amazimwe n’utugambo duciriritse nk’utungutu. Ce sont les tonneaux vides qui font le plus de bruit.

  • Uyu mubikira uyobora kiriya kigo nderabuzima, afite congregation (umuryango w’abihaye Imana) abarizwamo yahamwohereje, siwe wijyanyeyo ku giti cye. Kuki bategereye umuyobozi wayo (Mameya) ngo bamubwire biriya bibazo byose abafashe aho guteza ubwega mu itangazamakuru? Niba baramwegereye ntabakemurire ikibazo cy’umuyobozi wabo, Kuki se batategereje umwanzuro w’Akarere bandikiye mbere yo gushyira mu itangazamakuru ibirego byabo, dore ko n’iyo batabona ku karere igisubizo gikwiye (ntacyo basobanura basubijwe), bashoboraga no kuzamura ikibazo kikagera muri MINISANTE? Umuyobozi wa rwaserera se arakureka ugakora ahantu imyaka irenze icumi (nibo babyivugira!) ko mushwana agahita agusubiza urwego rwakohereje aho ukora? ITIKU.COM! Jye ngiye kunyuza umweyo muri kiriya kigo nderabuzima, nahera kuri abo bose basigaye bumva bakigira ubukonde bwabo.

  • Nimurebe umutwe w’iyi baruwa bariya bakozi banditse, iratangaje:

    ARCHIDIOCESE DE KIGALI
    DISTRICT DE GASABO
    ABAKOZI B’IKIGO NDERABUZIMA CYA RUBUNGO.

    Injiji ziragwira!

    1)ntibashobora kwandika mu izina rya Archidiocese ya Kigali, umuvugizi wayo Musenyeri Kambanda ntiyigeze abaha ubwo bubasha;

    2)Ntibashobora no kwandika mu izina ry’Akarere ka Gasabo, ntabwo ari Meya bahagarariye:

    3)Kandi Akarere ka Gasabo si urwego ruri munsi ya Arkidiyosezi ya Kigali.

    Bagombaga kwandika mu izina ryabo nk’abakozi batitwaje ziriya nzego.

    Ariko igiteye amatsiko: inzira urwego rw’abakozi runyuzamo doleances zabo nizo zakurikijwe?
    Igisubizo ni wapi!

    Ahubwo kiriya kigo nderabuzima ndabona kirimo abaswa benshi. Nibabasezerere bashake abakozi bazima bajijutse.

  • Iyi nkuru biragaragara ko ishingiye ku matiku gusa. Uwayandikishije afite indi mpamvu atatinyutse gusobanura kubera impamvu azi wenyine naho uriya muyobozi w’ikigo we mwimuharabika. Nzi n’ahandi henshi cyane muri laboratory hakora abantu bize chemistry and biology. Muzaze mpabereke

  • Ahubwo amazu icyo kigo nderabuzima gikoreramo arashaje cyane. Ntabwo ajyanye n’igihe tugezemo pe! Nasanwe kuko bafite ahantu hanini.

  • @umuseke mwanditse nabi “umubilikira” mukosore

  • arko mwagiye mwitonda koko!ibi bintu biragaragaza amatiku ya Rutarindwa ahubwo ni ugukurikirana impamvu arimo gukoresha abakozi ngo basebye bagenzi babo adasi n’umuyobozi wabo

  • Uwo director wa sante nawe ndunva Ari mumwanya umurenze kuwuyobora kuko ibibazo bya 2018 abikemura ubu se koko banyarwanda ndunva nta directeur nta munyamakuru ntiyageze kuri terre’ ubuse yashingiye kucyi koko akora inkuru amabwire kuri side imwe

  • arko iki kigo banza abakozi baho bafite ikibazo mu mutwe mubasuzumishe murebe neza .none se umuntu muzima utekereza aratinyuka akavuga ngo batonesha umuntu kubera ko aba muri choral?choral ihurira he n’akazi? aya ni amatiku ahubwo bazarebe neza imvano yayo! mbega abakozi b’injiji? mwibeshyera umubikira ahubwo biragaragara ko abakozi banditse biriya badashobotse bazabirukane bose batahe bajyane amatiku iwabo

  • Mwiriwe namwe mwanditse ndabona mufite ikibazo muaratukana kuki mutasaba ko se ubuyobozi bwisumbuye bwaza kureba nyine ibyo bibazo ubanza mwaguriwe da cyakora mukomeze mubashimishe

  • Eheeeeee!!! Mbega itiku mbega ishyari?? Ishyari nishyano koko urumva ngo murasebya abihaye Imana byongeyeho babayobora! Eheeeeee! Umva abo bantu nibabandi bajyana ikirego cyabo mubuyobozi bagasubizwa inyuma kubwo gusimbuka inzego!!! Uwo muziranenge utoneshwa icyazamunyereka pee! Njye sinagenda ntabagiriye ninama nukuri! Rwose nshuti ntimugate umwanya kubidafite umumaro pee ahubwo you just focus on your job first hanyuma urebeko haruwuzagukura mukazi kawe I mean wahawe.

  • ese kuki bishatse kwirukana umuntu 1 wize biochemistry?aba bantu ko hari benshi babyize bagikora muri za laboratoire nkuyu yaziraga iki koko?nibyo kwibazwaho?amatiku adindiza akazi ntaho yazageza igihugu cyacu muyareke si meza

    • Fake news rwose

  • Nkurikize ibyo nasomye haruguru mukinyamakuru n’analyse yanjye nasanze byose Ari amatiku atagize Aho ashingiye sinibaza impamvu nimba umukozi Ari mukazi kiwe akora ibyo ashinzwe nigute umuyobozi we yamutoteza, ese ye iyo nzirakarengane yaje ije kwirukana abakozi,? Ikindi nibaza mwokabyaramwe, choral ihuriye hehe nakazi? Icyombona doreko banivuze harugu abo bashaka kuyobora ikingo nderabuzima nyamara suko bashaka ubuyobozi kora icyo ushinzwe ureke amatiku atagize Aho ashingiye., Cg werure uti ndashaka ubuyozi ureke guca kuruhunde uharabika inzira karengane y’umuyobozi, .icyo nabwira umuyobozi navuga nti: courage Kandi komera, umurava ufite uwukomeze abagutesha umutwe ubime umwanya🕊️ biba amahoro nkuko ubisanganywe. Ahubwo abo bitwa ko Ari abakozi bareze ibyo, ntamwanya wakazi bagira! Bibera mumatiku! Nabonye nuwo Directeur wabo ngo Ni Rutarindwa bose batekereza kimwe, ubwo Koko yananiwe no kubagira inama!! Birababaje pee!!

  • Iyi nayo ni feke news muzindi pee ibitntu bidafite na any fact

    • Mwiriwe bavandi!! Birababaje cyane niba muri iki gihugu tugifite abantu batekereza nkabiriya mbonye muriyi nkuru y’umuseke na RUTARINDWA ALPHONSE nakariya gatsiko kagizwe nabakozi ngo bamaze Imyaka 10 mu kigo nderabuzima cya rubungo🤭🤭, ndumva ari les ancients combatants! Barashaka guhirika Umuyobozi se badi?? Nuko mbona ntana esprit adiministratif mufite, ubwo se mwamusimbura mute?? Wamugani ngo injiji mbi Ni Izize!! Ariko amatiku murimo nabayabashyigikiyemo, mwese mwitonde kuko ushobora gusanga ibyo murimo ari nka Contre attack!!! Uwo mu Directeur wa Santé muri Gasabo Rutarindwa Alphonse mufatanyije wivugishije ngo nawe Niko abyumva, unavugwa cyane ko yagize uruhare runini ngo yirukanishe uwo mukozi wakoraga muri Labo, ahubwo yamwirukaniraga iki?? Yamuhoraga iki?? Ese hari Incident uwo mukozi yaba yaragiriye muriyo service kuburyo mwamugendaho bigezaho? Ahubwo se muminsi ishize ko twumvise inkuru kuri Fine FM ivugako uwo Rutarindwa Alphonse yasubiye kuri kiriya kigo nderabuzima akahasanga Umukozi akamusiga imyanda ataretse no kumubwira amagambo menshi mabi, amuziza n’inshingano zitarize!! Nimushaka kubimenya neza musome kuri Rugari.net ya Assoumani murumirwa!! Umuntu ufite Ubuzima mu nshingano ze mu karere kose Koko akaba ariwe usigana imyanda!! Ubwose mubyukuri murumva we arusha iki ako gatsiko kabanyamatiku namashyari yari bubagire iyihe nama?? Murebe neza niba gukora iyonkuru atarukugirango musisibanganye ibyaha mufite nubundi!! Ahaaah murabo kwitondera pee, amakuru mwatanze ndabona mwaratuburiye abanyarwanda! Mwigaye rwose! Ariko rero munakurikiranwe kuko ndabona mudakora ahubwo mwibera mwi itiku.com !!!!

  • Abatanze iyo nkuru bazakurikiranwe kuko ni Fake News!! Mubyukuri hatabayemo ubushishozi n’Ikigo bazagitwika!! Nonese nuwakabagiriye Inama Directeur RUTARINDWA ALPHONSE wumvikana abica kuruhande ngo niko abyumva daa, nawe muminsi ishize byavuzweko ari umunyamabi!! Yaramanutse ajya kuricyo kigo yegera Umugore w’Abandi amusiga Imyanda kwibere!! Uwo yayisize nubundi nuwo bagenzi be bikomye ngo utoneshwa kuko aririmba muri Chorale 🤭🤭 mbega akarenganee wee!! Iyo Umukuru w’Igihugu cyacu avuzeko #Umugore ari Don’t Touch! RUTARINDWA ntacyo yumvamo?? Umuntu Ushinzwe Ubuzima mu karere kose ka gasabo we asigana Imyanda mugihe no gukoranaho bitemewe muriyi Period ya COVID-19!! Aho inshingano ahemberwa ntizirenze ubumenyi afite, Umuseke mwee, muzamutubarize! Inama nabagira nuko mwava mumatiku mukubaka Ubunyarwanda, mugakora Akazi mwahawe kdi mwasabye kuko ntawabateruye iwanyu ngo abajyane I Rubungo maze mutotezwe nkuko mubivuga!! Ahubwo nimwe mutoteza uwo mugenzi wanyu! Muhe amahoro Umubikira yikorere akazike neza kuko aranagashoboye! Mureke gukomeza mumwandagaza aho mushatse hose mumwicira Izina! Kuko Afite uko yaje nuko Azagenda nyuma yo gusoza Ubutumwa afite muri kiriya kigo. Maze mwe mushaka kugira Rubungo akarima kanyu mukore nimwumva bitavamo musezere mutumukeee! Mutazavaho mutera imitima mibi bagenzi banyu bakora akazi bagakunze kuko bazi nicyo kabamariye!! Ngumukozi afite A1, ngo ntarara izamu ngo yirirwa atanga ibinini gusa🤭🤭 haruwo yaba yarabihaye se bikamwica raa🤭🤭, mushyire hasi Amatiku muduhere ababagana Services nziza baadiii!! Maze tuzarebako nimukora akazi neza haruzabatoteza raa!! Nimubyanga kdi babashyire mungando kuko ikigaragara ntimwatojwe pee!!! Ntabwo muri IMPESHAKURAMA wapii!! ITORERO buriya murarizi?? Mwajyayo igihe akazi kasigarannywe n’abandi kuko abagakeneye ni benshii!.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *