Gasabo/Gisozi: Umusore bivugwa ko yacukuraga inzu YARASHWE arapfa – UMUSEKE
  • 28/09/2020 4:06 33

Gasabo/Gisozi: Umusore bivugwa ko yacukuraga inzu YARASHWE arapfa

Mu ijoro ryakeye ryo ku kabiri ushyira uwa Gatatu, mu Mudugudu w’Amajyambere, Akagari ka Musezero mu Murenge wa Gisozi, humvikanye amasasu bivugwa ko yarashwe na Polisi ‘irasa UMUJURA’ ngo wari uje ayirwanya.

Uwarashwe ni umusore ngo wari kumwe na bagenzi be babiri bacukura urugo rw’uwitwa Ezekiel Nzabandora ariko batarinjira mu nzu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisozi, Providence Musasangohe yabwiye UMUSEKE ko buriya biriya byabaye mu ijoro ryakeye hafi saa munani z’igicuku.

Avuga ko amakuru bamenye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu ari uko bariya “bivugwa ko ari Abajura” barimo bacukura urugo rwa Nzabandora nyuma baza kwikanga abanyerondo birutse bacakirana na Polisi iri mu kazi, umwe muri bo utamenyekanye amazina yari yitwaje umupanga n’icyuma gicukura ahita araswa arapfa.

Ati: “ Uwarashwe nta byangombwa bamusanganye ahubwo basanze afite umutarimba bacukuza, n’umupanga. Babiri bari kumwe na we birutse.”

Musasangohe asaba urubyiruko rwo mu Murenge ayoboye kumva ko gukira biva mu gukora, ko nibadakura amaboko mu mifuka batazagira icyo bageraho.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yemereye UMUSEKE ko ‘koko’ Polisi yarashe uwo mujura agapfa.

Ati: “Nibyo, abajura batatu bateye umuturage batobora inzu. Umuturage aratabaza, police ihita itabara. Umwe mu bajura yari afite umuhoro ashaka gutema umupolisi, nibwo umupolisi yamurasaga arapfa abandi babiri bariruka.”

Yongeye kwibutsa abantu kwirinda kurwanya Polisi ahubwo ufatiwe mu cyaha, akemera akambikwa amapingu agashyikirizwa ubutabera.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

4 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Hamwe muti bikanze abanyerondo bariruka, mu nzira bahura na polisi iri mu kazi….. none Kabera nawe ati umuturage yatabaje polisi ihita itabara, irasa uwashatse gutema umupolisi. Ukuri ni ukuhe? Abo banyagwa biyemeje gutungwa n’imitsi ya rubanda mujye mubakosora rwose.

  • NJyewe nsanga nibikomeza gutya noneho aho kugirango ibyo bisambo bizajye byitwaza imihoro ne ferabeto bikaraswa nta kubifata mpiri ubutaha bizazana Kalac nibibona umupolisi bijye bimurasa direct. Duhinduke nkomuri Kolombia aho usanga ibisambo bitakirashisha imbunda zisanzwe bisigaye bikoresha imizinga iyo bibonye polisi. Ntabwo byumvikana ukuntu umuntu ufite umupanga utamurasa amaguru cyangwa ahandi ngo yiture hasi umushyiremo ipingu.

  • Muvandi ntampamvu yoguhunga abashinzwe umutekano ahubwo big ere mufatanye kuwubungabunga ureke kunyereranya u Rwanda na Colomia

  • abanyarwanda twamenyereye kwica.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *