Gasabo: 'Gusezerana Ivangamutungo Rusange' byateje ikibazo cyananiye Ubuyobozi | | UMUSEKE
  • 11/08/2020 7:57 34

Gasabo: ‘Gusezerana Ivangamutungo Rusange’ byateje ikibazo cyananiye Ubuyobozi

Mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Remera mu kagari ka Rukiri II  mu Mudugudu w’Amahoro hari amakimbirane hagati y’abashakanye ashingiye ku kuba barasezeranye Ivangamutungo Rusange kandi umugabo nta bintu yari atunze bifatika. Umugabo avuga ko afite uburenganzira ku mutungo w’umugore we kuko basezeranye byemewe n’Amategeko.

Mbabazi Jacqueline wambaye agapfukamunwa kubururu arikumwe n’umwunganira mu mategeko bari kumva impanuro za Police

Mbabazi Jacqueline avuga ko umugabo we witwa Mugabo Nyirindekwe John ashaka kwigarurira ubucuruzi bwe kandi ari we waburuhiye mbere y’uko bashakana.

Ati: “Ni jye waje gushaka iyi nzu ngo nyikoreremo ndetse ni na Njye ufitanye amasezerano na nyirayo yo kuyikoreramo. Ubu ni ubucuruzi bwange bwite.”

Nubwo Mbabazi avuga ko umugabo we amusagarira ku mutungo yavunikiye batarashakana, yemera ko basezeranye Ivangamutungo Rusange gusa akavuga ko ari ‘IKOSA RIKOMEYE’ yakoze.

Ngo umugabo we icyo gihe basinya kuvanga umutungo nta kintu yari afite gifatika.

Jacqueline Mbabazi avuga ko umugabo we mbere y’uko babana yari yamwijeje ko ari Umukirisitu, ko bazabana neza ariko umugore we avuga ko yiyoberanyaga.

Ikindi yongeraho ni uko haba we (Mbabazi) haba n’umugabo we (Nyirindekwe Mugabo John) bombi buri wese yashakanye n’undi yari asanzwe yarabyaye ahandi.

Mbabazi ati: “Njye namushatse kuko nishakiraga umugabo kandi murabizi ko aho urukundo ruje nta we urutangira.”

Avuga kandi ko umugabo we yamuhohoteye kenshi ndetse akajya asesagura umutungo w’urugo ku buryo ngo yasesaguye agera kuri Miliyoni 60Frw. Ndetse ngo amuhoza ku nkeke, avuga ko atabyara kandi yaraje afite umwana.

Ikindi avuga ni uko hari igihe yigeze kwaka inguzanyo ya Miliyoni 4Frw imwe muri banki zo mu Rwanda ikabanza kumusaba kuhafungura Konti kugira ngo ahabwe inguzanyo yamara kuyahabwa umugabo we agahita ayakuraho Bank itabimumenyesheje kandi ari we watse inguzanyo.

Avuga ko yajyanye ikirego muri RIB arega Mugabo kuko atazi icyo ayo mafranga yakoze kandi Bank yo iri kumwishyuza.

 

Umugabo wa Mbabazi na we avuga ko afite uburenganzira ku mutungo we…

Nyirindekwe John Mugabo yabwiye UMUSEKE ko ibyo umugore we avuga ari ukwigiza nkana kuko na we azi ko awufiteho uburenganzira nk’umugabo we w’isezerano.

Ati: “Ibindi Inkiko zizabifataho umwanzuro menye niba zizatugabanya imitungo mfitanye n’umugore wanjye  cyangwa zizabigena ukundi kandi rwose ibyo Mbabazi avuga ni ikinyoma.”

We yumva nta rundi rwego ruzabakiranura uretse urukiko nirusuzuma ibikubiye mu isezerano n’ibyo amategeko ateganya.

Ubuyobozi bw’Umurenge na Polisi bwabyinjiyemo busanga birakomeye…

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Remera n’ubwa Police mu Karere ka Gasabo bamaze kumva izo mpaka n’ibyo buri ruhande ruvuga, bwafashe ikemezo cyo kuhafunga kugeza igihe inkiko zizafata umwanzuro w’ugomba kwegukana imitungo.

Bwasanze kiriya kibazo kizakemurwa n’Inkiko buhitamo gukubita ingufuri ku muryango. Bukirangiza kubikora, umugore na we yashyizeho iye, umugabo na we ati ‘natanzwe’ na we ashyiraho iye.

Uyu muryango umaze  imyaka icyenda ubana. Bashakanye muri 2011 basereraniye mu Murenge wa Kimihurura mu rusengero rwa Bethel.

Babanye umwe afite umwana w’imyaka 10, undi afite umwana w’imyaka 10. Mbabazi amaze igihe runaka atanze ikirego mu Rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro asaba gutandukana.

Mugabo Nyirindekwe ati: ” Nanjye aha ni iwanjye”
Polisi yabasabye kubyitondamo bakazakizwa n’urukiko
Ubuyobozi bw’Umurenge bwakubiseho ingufuri,
Abandi nabo bakubitaho iyabo
Basize bahadadiye

Photos@Jean Paul NKUNDINEZA

Jean Paul NKUNDINEZA
UMUSEKE.RW

21 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Hahahaa byiza cyane ubwo bitangiye kujya bigera kubagore, nabo bumve urwo abagabo bahura narwo.
    Natuze bagabane nyine baravanze, iyo aba yari afite nki nki inzu yubatse mbere bakayimukuramo ngo bagabane niho yari kumva uko biryana

    • Ziriya ngufuri 3 z’abantu batandukanye, ziratuma hajyaho ingufuri ya 4 ya nyiri iriya nzu bacururizamo, kandi nibitinda mu nkiko ubukode n’impozamarira bizageraho birute ibicuruzwa!
      Nzaba mbarirwa…

      • Ubivuze neza nyirinzu afite uburenganzira bwo kwinjira mu nzu ye igihe cyose abonye ko ititabwaho cyangwa ko nta bukode abonye. Azaze nawe abe ashyizeho ingufuri ya 4 batazavaho bamwangiriza inzu ye igihe bazashaka kuviramo.

    • Ariko ubwo bujiji abantu bihaye ngo urukundo ntawe urutangira cg ngo urukundo ni impumyi ibyo ni ikinyoma ahubwo nibo baba bahisemo kuba impumyi kuko urukundo rwo ni ubwenge ibitarimo ubwenge si urukundo,ntimukitiranye ibyiyumviro cg amarangamutima ngo ni urukundo kuko ntago ibi ari ikimenyetso cyarwo.

      Ugenzura umuntu imico ye na kavukire ye ukareba ko muhuje naho ibyo bindi bababeshya niyo mpamvu muzahura n izo ngaruka nyine kuko aho kubona muhitamo kuba impumyi mubeshyera urukundo kandi atari byo,ko abakera bashakirwa n ababyeyi babanje kugenzura aho umuntu aturuka, n imico ye bakareba ko ahuye nabo bakabona kumushyingira ingo z icyo gihe ziso zakundanaga kurusha ubu mubeshya ngo urukundo ni impumyi oya pe icyo rwose kizabahumure mumenyeko urukundo atari impumyi ahubwo ni ubwenge ukareba mu gihe kizaza wifashishije uko ibintu bimeze apana kwibeshya ngo umuntu azahinduka kuko nubana n umuntu ujye umenyako ubanye nuwo nyine apana kwibwirako ubanye n uzahinduka. Ikindi kwigira impumyi byose ukabiharira umuntu umwe ngo abicunge utagenzura uba wigize ikigoryi nuko rero ntuzatake kandi warahisemo kutagenzura ibintu ngo nawe amazina yawe ajye mu mitungo yawe.

  • Hahaha! Abagore bigize ibisambo! Kuko baziko bashyigikiwe! Ntakindi baba batekereza kitari ukwambura abagabo! Ko birirwa munkiko bambura abagabo yatuje akagabana! Ubu kandi urukiko ruzabigam! Ariko mana satani ni umugome! Ngewe nemereye umugabo aze muhe inkunga yamafaranga imufasha guhangana nuwo mutekamutwe wumugore!

    • Urakoze kuri iki gitekerezo. Cyuzuye ubwenge n’ubushishozi. Urugo ntabwo rwubakirwa ku rukundo rw’amarangamutima. Ni ngombwa ko abantu bareba ko bahuza kandi bafite icyerekezo kimwe cy’ubuzima.

  • Ni ukureba nyine icyo itegeko rivuga naho kuba ari umugore wari ufite byinshi ntacyo bivuze. Abashakana ubu nyine bajye babitekerezaho mbere yo kwishora kuko ikigaragara urukundo rwarashize abantu babaye ibirura!

  • Rwose urukiko rujye rureba ahumuntu arengana rumurenganura. Ariko Hari akarengane kaba hagati yababana batasezeranye bashwana nabo bakagabana imitungo nkabasezeranye. Ririya tegeko rirenganya uwashatse imitungo rwose ryari rikwiye kuvaho. Umugore araje asanga ufite ibyo wavunikiye we ntacyo azanye hanyuma ngo muranganya 50% kuri 50%. Nakarengane gakabije. Nibura yahabwa 20‰ kuko mwabyaranye

  • Kuko ntaho ritaniye niryabasezeranye. Abanyamategeko kuki ntacyo nabivugaho ngo babitandukanye

  • Mukosore Title y’Inkuru. Iyo matrimonial regime yitwa Ivangamutungo Risesuye ntibaho mu mategeko y’u Rwanda.
    Matrimonial regimes ziri mumategeko y’u Rwanda ni 3 arizo:
    1) Ivangamutungo Rusange
    2) Ivangamutungo Muhahano
    3) Ivanguramutungo Risesuye

    Sinzi niba uwakoze inkuru yabyise Ivangamutungo risesuye abishaka cg niba byabaye kwibeshya.

  • Ziriya ngufuri 3 z’abantu batandukanye, ziratuma hajyaho ingufuri ya 4 ya nyiri iriya nzu bacururizamo, kandi nibitinda mu nkiko ubukode n’impozamarira bizageraho birute ibicuruzwa!
    Nzaba mbarirwa…

  • Mwakosora Title y’inkuru no munkuru hagati, nta matrimonial regime yitwa Ivangamutungo risesuye iba mu mategeko y’u Rwanda.

    Amategeko y’u Rwanda ateganya matrimonial regimes eshatu abagiye gushyingirwa bahitamo imwe bombi bemeranya ko ariyo ibabereye. Izo eshatu ni:
    1) IVANGAMUTUNGO RUSANGE
    2) IVANGAMUTUNGO MUHAHANO
    3) IVANGURAMUTUNGO RISESUYE.

    Nkeka uwanditse inkuru aho yanditse ngo Ivangamutungo Risesuye yashakaga kuvuga Ivangamutungo Rusange, ariko sinzi niba yaba yabikoze abizi cg byabaye kutabimenya.

    Mwabikosora ntibinyurane ninyito iri kumategeko.

    Murakoze cyane.

  • Ariko uyu mugore arigiza nkana. Kuva barasezeranye ivangamutungo risesuye bagomba kuzagabana 50%. ? Azabaze n’abandi bakoze divorce. Kwitwaza ko ariwe wari ufite umutungo munini ntacyo bivuze, yagombye kuba yarabitekerejeho mbere yo gusezerana iyo ngingo.

  • phenias ibyo bitatu tubwire aho bitandukaniye tubyirinde tutarasezerana

    • ndifuza ko leta yatangira kwiga umushinga wo gusinya Contract kubashaka kubana

    • @Anitha,
      1. Ivangamutungo rusange muvanga umutungo wose hatitawe kubyo umuntu yarasanganywe. Icyo gihe umutungo wanyu uba umwe. Buri wese mu bashakanye aba awufiteho 50%. Iyo mutandukanye rero nyine mugabana bingana.

      2. Ivangamutungo muhahano bivuga ko buri wese agumana uburenganzira busesuye ku mutungo yarasanganywe mbere y’ubukwe. Akawigengaho. Ariko umutungo buri umwe mu bashakanye agize nyuma y’ubukwe ukaba uw’abashakanye bose. Muba muvanze ibyo muzaronka nyuma y’ubukwe. Hano ni byiza gukora inventaire mbere yo gusezerana kugira ngo buri wese amenye ibyo afite mbere y’ubukwe kuko birinda guteza amahari nyuma.

      3 ivanguramutungo risesuye rero buri wese yigenga ku mutungo we. Waba uwo yarafite mbere y’ubukwe ndetse n’uwo agize nyuma y’ubukwe.

  • Ibyiza nuko hashirwaho APENDIX yibyo bazajya bwumvikanaho kurunde igihe bakibana, kugirango bibe byoroshye mugihe cyo gutandukana.

  • Ariko ubundi abantu bavanga umutingo ntibakore list ngo banawugaragaze imbere ya notaire ? Ririya tegeko rikoze nabi

  • Yohhh! mbega agahinda abagabo bahura nako kinyatsi zinkunguzi ngo barashatse! Dore nguko uko abagabo barenganape! uriya mugabo rwose yarikokoye ngo ariyubakaira anishyira nomumyenda yinguzanyo ngo yihagarareho none birangiye umugore amwandagaje . Ririya nihohoterwa kubagabo rwose uriya mugore arabeshya arashakaka gusenya urugo kandi yanabiteguye cyera kuko atifitiye icyizere cy’ububyeyi kuko ngo atacyinabyara. Murashishoze.

  • Ariko ntangajwe n’ukuntu abatanze ibitekerezo benshi biviguruza.
    Kuruhande rumwe muragaya ukuntu itegeko rikoze nabi,aho abakobwa baza ntacyo bazanye mu ivangamutungo,
    Ku rundi ruhande mugashima indirisi y’umugabo witwaza isezerano agakenesha urugo rwe!
    Ubwo se kuki ntawamunenze kuri izo 4.000.000F yatwaye? Nako yibye?
    Ubundi Allah arema umugabo yamuhaye ibigango (imbaraga)byo gukorera urugo rwe,si ugutegereza gutungwa n’umugore.

  • abagore nibo batangiye aka gakino, reka nabo babakine. kuza hano arira ngo umugabo ntacyo yarafite bimaze iki? yamushatse kugahato?

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *