Gasabo: Igisasu cya grenade cyahitanye umwe abandi 11 barakomereka - UMUSEKE
  • 07/06/2020 12:27 25

Gasabo: Igisasu cya grenade cyahitanye umwe abandi 11 barakomereka

Amakuru avuga ko umusore w’imyaka 25 wari ufite iki gisasu atari azi icyo ari cyo, ngo yakinjiranye muri salon yogosha, ubwo yari ataragerwaho atangira kubabwira ko afite ikintu atazi, yaje gukinisha kabutindi iramuturikana arapfa, ndetse ikomeretsa abantu 11.

Uwapfuye ni umusore ngo wakinishaga iriya kabutindi atayizi

Byabaye kuri uyu mugoroba ahagana saa kumi n’imwe n’igice, mu Mudugudu wa Matwari, Akagari ka Masoro mu Murenge wa Ndera, muri Gasabo.

Uwitwa Tunezerwe Jean Paul w’imyaka 25 ni we wari ufite icyo gisasu ni na we cyahitanye.

Ngo yagiye kwiyogoshesha muri salon asanga barimo kogosha undi, aricara atangira kubabwira ko afite ikintu atazi, nibwo yakuyeyo “stick grenade” atangira gukurura urudodo.

Uwogosha muriyo salon ngo abibonye ko itangiye gucumba umwotsi, nibwo yasohoye vuba uriya Tunezerwe imuturikana ageze ku muryango hakomereka bikomeye abantu babiri, n’abandi ikenda bakomeretse byoroheje.

Abakomeretse bajyanywe ku Bitaro bya Gisirikare i Kanombe.

Bene ibi bisasu byitwa Stick grenade ni cyo uriya musore yari afite

UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *