Gasabo: Imiryango 70 irimo ifite abana bafite ubumuga yahawe inkunga y'ibiribwa | | UMUSEKE
  • 05/07/2020 2:31 52

Gasabo: Imiryango 70 irimo ifite abana bafite ubumuga yahawe inkunga y’ibiribwa

Umuryango witwa Love with Actions wagobotse ababyeyi 40 wari usanzwe ufashwa kubaho no kwita kubana babo bafite ubumuga, ibikorwa byari bibabeshejeho bikaba byarahagaze kubera amabwiriza asaba abantu kuguma mu ngo birinda ikwirakwira rya coronavirus. Hanafashijwe indi miryango 30 ikennye, aba bafashijwe bavuga ko icyorezo kimaze igihe ubuzima bwaba bubi cyane.

Inkunga yatanzwe na Love with Actions ifite agaciro ka miliyoni 1,2Frw

Mukanzigiye Vestine, ni umwe mu babyeyi bafite umwana ufite ubumuga, yabohaga uduseke bikamufasha kubaho, abifashijwemo na Love with Actions, umuryango ukorera mu Murenge wa Bumbogo.

Umushinga warahagaze, imibereho ye ngo yari mike. Ngo hari ubwo banaburaraga kubera ko nta hantu bakura ikindi cyo kurya.

Ati “Ibitugoye ni ukubona imibereho, kubona icyo tugaburira abana.”

Kuboha agaseke byatumaga abasha kubona amafaranga yo guhaha bimwe mu biribwa, agatunga umuryango we w’abana batanu n’umugabo we, avuga ko icyorezo kimaze igihe cyateza ingaruka zikomeye ku buzima.

Ati “Coronavirus imaze amezi atandatu twaba twarapfuye.”

Nibarere Pacifique, wo mu Mudugudu wa Akasedogo, Akagari ka Nkozozo, Umurenge wa Bumbogo, avuga ko yari abayeho mu buryo bwo gushakisha abafite akazi bakamuha icyo akora, nyuma ubuyobozi bwasohoye amabwiriza yo kuguma mu ngo mu rwego rwo kwirinda coronavirus, na we bimugiraho ingaruka.

Uyu mubyeyi ufite umwana wavukanye ubumuga, aribana kubera ko se w’uwo mwana yabataye.

Gahunda yo kuguma mu ngo kuri we ngo yamugizeho ingaruka kubera ko umwana we ahora akenera ibikoresho by’isuku (pampers).

Gilbert Kubwimana ukuriye Love with Actions, avuga ko imiryango 40 bafashaga ifite abana bafite ubumuga, ngo nyuma yo kwaduka kwa coronavirus byatumye ubukoroikori buhagarara, ndetse n’ibikorwa by’ubuvuzi ku bana babo birahagarara.

Avuga ko uretse kuba bafashije ababyeyi bafite abana bamugaye bakoranaga, hari n’indi miryango 30 ikennye bahawe n’Ubuyobozi bw’Umurenge na yo yafashijwe. Avuga ko n’ubundi bazakomeza kubakorera ubuvugizi, kandi akizera ko nta muturage uzicwa n’inzara kubera ko na Leta y’u Rwanda yagaragaje ko hari ikizere cy’uko ibiribwa bihari.

Ati “Love with Actions idakoze kimwe inzego z’ibanze ziri gukora ibindi, amatorero ari gukora ibindi, imiryango itari iya Leta iri gukora ibindi, impande zose ziri kwegeranya ubushobozi kugira ngo hatagira Umunyarwanda n’umwe upfa biturutse ku ngamba z’uko abantu bagumye mu ngo zabo kubera coronavirus.”

Love with Actions ufasha abana bafite ubumuga bw’ingingo kubagorora, ugafasha n’imiryango yabo kubona ibiyitunga binyuze mu bukorikori. Kuri uyu wa gatandatu inkunga watanze y’ibikoresho by’isuku n’ibiribwa, ngo ifite agaciro ka miliyoni 1.2Frw.

Ku rwego rw’Igihugu hatangiye ibikorwa byo gufasha imiryango itishoboye

Gilbert Kubwimana ukuriye Love with Actions akorera umwe mu bahawe inkunga ibyo yagenewe
Inkunga yabo igizwe n’ibiribwa n’ibikoresho
Kubwina ari iburyo, avuga ko nta Munyarwanda uzicwa n’inzara kubera coronavirus

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *