Gasabo: Impanuka y'ikamyo yahitanye bane barimo abana 3 bavuye ku ishuri | UMUSEKE
RALC Ntibavuga bavuga

Gasabo: Impanuka y’ikamyo yahitanye bane barimo abana 3 bavuye ku ishuri

Mu mudugudu wa Nyakabungo, akagali ka Gasaze mu murenge wa Nduba, mu karere ka Gasabo, ahagana saa Sita,  ikamyo yari itwaye itaka yakoze impanuka irenga umuhanda yica abana batatu bari bavuye ku ishuri. Uwari uyitwaye yashizemo umwuka nyuma yo kugezwa kwa muganga.

Ikamyo yangiriritse cyane

Ikamyo yangiriritse cyane

Umuvuguzi wa Police ishami ry’umutekano wo mu muhanga, CIP  Emmnanuel Kabanda yabwiye Umuseke ko iyi mpanuka yabaye mu masaha ya saa sita.

Uwabonye iyi mpanuka iba, yabwiye Umuseke ko iyi kamyo yari itwaye itaka, iza guta umuhanda igonga abana batatu bari bavuye ku ishuri, ihita ikomeza mu ngo z’abaturage isenya inzu iri hafi aho.

Avuga ko muri iyi nzu yasenywe n’iyi kamyo nta muntu wari urimo.  Uwari utwaye iyi kamyo, yaje kwitaba Imana, akigezwa mu kigo nderabuzima cya Nyacyonga.

Yakomeje mu ngo z'abaturage igonga inzu ariko ntawaguyemo

Yakomeje mu ngo z’abaturage igonga inzu ariko ntawaguyemo

Ni impanuka ikomeye, abayibonye bavuga ko yari iteye ubwoba

Ni impanuka ikomeye, abayibonye bavuga ko yari iteye ubwoba

Police yahise igera ahabeye impanuka

Police yahise igera ahabeye impanuka

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

3 Comments

  1. Bugingo

    April 19, 2017 at 8:30 am

    Birababaje!ivyo bibondo nuyo mushoferi Imana ibahe iruhuko ridashira.

  2. citoyen

    April 19, 2017 at 8:49 am

    Oh my God! Mbega inkuru iteye agahinda! Imiryango yabo mukomere, Imana ibahe imbaraga kuko ntibyoroshye.

  3. Vedaste

    April 19, 2017 at 11:23 am

    Ababuriye ababo muriyi mpanuka bihanga

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Since 2011 - Copyright 2017 UMUSEKE IT Ltd All rights reserved

%d bloggers like this: