Gasabo-Kimironko: Bafitiye impungenge abana ‘barara mu irimbi’ rya Nyagatovu – UMUSEKE
  • 28/09/2020 11:25 15

Gasabo-Kimironko: Bafitiye impungenge abana ‘barara mu irimbi’ rya Nyagatovu

Abaturiye irimbi rya Nyabisindu riri mu Murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo bavuga ko iyo bwije, ahagana saa sita z’ijoro hari abana bato (hari n’abafite imyaka itanu) baza kurara muri ririya rimbi. Ngo baba banyonye cole kandi baturuka mu Midugudu ya Buhoro, Bukinanyana na Rwego muri Nyagatovu. Basaba Leta guhagurukira n’iki kibazo…

Irimbi rya Nyagatovu hari abarihinduye icyumba cy’inama n’icy’uburyamo. Abahaturiye bavuga ko hari abana baharara

Umubyeyi umwe twise Sipesiyoza atuye neza neza mu marembo yiryo rimbi, yabwiye UMUSEKE ko abana barara muri ririya rimbi ari abana bavuka ku bakobwa bicuruza, batuye mu midugudu iri hafi y’iwe.

Avuga ko abo bana bataza mu irimbi baje kuharara gusa, ahubwo banahirirwa,ndetse ngo bacukuye na zimwe mu mva bakuramo ibyuma bajya kubigurisha hafi aho.

Ikindi Sipesiyoza yatubwiye n’uko hari n’abantu bakuru baharara ndetse ngo yiboneye ubwe abagizi ikibina baza kuhakorera inama ku manywa y’ihangu.

Ati: “ Si abana gusa erega bahaba, n’abasaza n’abakecuru baza kuharara. Abana benshi baturutse mu midugudu ya Rwego, Bukinanyana na Buhoro birirwamo kandi basenye zimwe mu mva kugira ngo bazikuremo ibyuma( bita inyuma) bajye kubigurisha.”

UMUSEKE wamenye ko mbere bariya bana bararaga ku irembo ry’inzu yitwaga Honest ariko iza guhindukamo restaurant babuze aho barara bigira mu irimbi.

Undi mugabo uhaturiye twise  Gaëthan  avuga ko ikibabaje kurusha ho ari uko iyo witegereje bariya bana usanga ari bato cyane.

Ati: “N’ubwo ntabajije ababyeyi babo imyaka y’amavuko ya bariya bana kuko ntabazi ariko uko bigaragara ufite imyaka myinshi ntarengeje 11.”

Yatubwiye ko bariya bana nibakurira mu irimbi bakagira imyaka y’ubugimbi bazavamo ibihazi bidatinya urupfu cyangwa amategeko, agasaba inzego z’ibanze guhagurukira kiriya kibazo.

Mu minsi mike ishize, hari imodoka y’inzego z’umutekano yaje kubafata bayibonye bariruka.

 

Ni ikibazo kihamaze igihe…

Hari umuntu wahoze atuye muri kariya gace ubu wimukiye mu murenge wa Rusororo muri Gasabo wabwiye UMUSEKE ko kiriya kibazo no mu mpeshyi y’umwaka ushize cyari gihari.

Avuga ko muri icyo gihe rwose abana bazaga kuharara kandi wabitegereza ukabona ari bato cyane.

Yemeza ko ubwo yahimukaga, ikibazo cyasaga n’icyagenjeje amaguru make.

Ati: “ Uko bimeze ubu sinabimenya kuko ntakihatuye, ariko umwaka ushize mu mpeshyi nabonaga abana bazaga kurara muri ririya rimbi.”

 

Gitifu w’Umurenge wa Kimironko ati: “ NTA BANA BARARAMO”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimironko, Rwabukumba Mado Umuhoza yahakanye ibivugwa ko hariya hantu hararamo abana, avuga ko atari byo.

Ubwo twamuhamagaraga yatubwiye ko ari mu nama mu Mujyi wa Kigali, ko twamwandikira kuri WhatsApp.

Tumubajije niba amakuru y’uko hari abana barara muri ririya rimbi ari ukuti, Madamu Rwabukumba Umuhoza yabihakanye.

Ati: “Nta bana barara mo ahubwo imva zo turimo gukora ubuvugizi kuko zimwe zarasenyutse kandi kuzisana ntibiri mu bubasha bwacu.”

Avuga ko wenda hari abashobora kwirirwamo ( baba abana cyangwa abakuru) ariko ngo ubuyobozi bwashyizeho ababakumira.

Yijeje UMUSEKE ko ari bujye kureba uko ikibazo kifashe muri iki gihe kuko ngo byari byarahagaze.

Rwabukumba avuga ko ikindi bitegura gukora ari ukureba uko ririya rimbi ryazitirwa.

 

Ni ubwa mbere MBYUMVISE…

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Regis Mudaheranwa yavuze ko ari ubwa mbere yumvise ayo makuru.

Yabyanditse mu butumwa bugufi yoherereje UMUSEKE nyuma yo kutubwira ko atashobora kutwitaba, ibyiza ko ari ukumwandikira.

Yunzemo ko ubuyobozi bw’Akarere bugiye gusuzuma icyo kibazo abana bagasubizwa ababyeyi babo, abatabafite bagashakirwa aho baba, n’aho abadakomoka muri Gasabo bagasubizwa iyo baturutse.

Ubutumwa bwe buragira buti: “Nibwo bwa mbere mbyumvise. Niba ari byo, icya mbere: abana barasubizwa ababyeyi, icya kabiri: abadafite ababyeyi tubashakire uko babaho, icya gatatu: abadakomoka muri Gasabo tubashyikirize uturere bakomokamo.”

 

Icyo umunyamategeko abivugaho…

Umunyamategeko Maitre Canisius Karake avuga ko ikintu cya mbere leta igomba kubaza gukora ari ukwita ku mutekano wabo bana, bakavanwa muri iryo rimbi, bagahurizwa ahantu hamwe, hanyuma bagashyikirizwa ababyeyi  babo.

Avuga ko ababyeyi bagomba kubanza kumva ko aribo bafite inshingano zo kwita kubo babyaye mbere na mbere.

Ati: ” Leta igomba guha gasopo ababyeyi, ikabibutsa ko ari bo bagomba kwita kubo babyaye mbere  na mbere hanyuma byazagaragara ko nabo batabishoboye, icyo gihe Leta ikaba ariyo ibibazwa. Ntabwo ababyeyi bagomba kubyara hanyuma ngo babe TERERA IYO.”

Uyu munyamategeko avuga ko icyakorwa cyose ariko kigomba gukorwa mu nyungu z’umwana, ntihabeho kumuhanahana cyangwa kumuziza ibintu atagize mo uruhare kuko akiri umwana.

Amasezerano mpuzamahanga arengera uburenganzira bw’umwana( Convention on the Rights of the Child, CRC) avuga ko ibihugu byose byayashyizeho umukono, bikanatangira kuyakurikiza( harimo n’u Rwanda) bigomba  kurinda umwana mu buryo ubwo aribwo bwose.

Muri aya masezerano, ibihugu bisabwa gufasha no kwemerera ababyeyi kurera abana babo neza, kandi ababyeyi bakabazwa uko bashyira mu bikorwa inshingano za kibyeyi.

Handitsemo kandi ko abana bagomba kurindwa gukora ibintu bibavunisha no kurindwa icyabangamira ubuzima bwabo icyo aricyo cyose

Amasezerano mpuzamahanga yo kurinda umwana yasinyiwe i New York muri 1989 ariko atangira gushyirwa mu bikorwa n’ibihugu byayasinye taliki 02, Nzeri, 1990.

u Rwanda ruri mu bihugu byasinyiye kurinda abana mu bihe byose kandi mu buryo bwose.

Irimbi rya Nyagatovu rimaze imyaka umunani, rikaba risigaje indi 12 kugira ngo ryuzure hashakwe ahandi abantu bazajya bashyingura.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Aba nibabanze barebe uko bazatabara abana b’ababyeyi bari batuye Bannyahe basenyewe, babone gutabaza nabo.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *