• 17/02/2020 7:35 39

Gasabo- Remera: Ruhurura irabasenyera inzu, ubuyobozi bukabasaba kubufasha kuyisana

Abaturage bo mu mudugudu wa Marembo I, Akagari ka Nyabisindu, Umurenge wa Remera mu karere ka Gasabo babwiye Umuseke ko babangamiwe n’amazi yanduye ava muri Hotel SportsView, muri Stade Amahoro na muri Kigali Arena amanuka ari mensi akaba yarasenye ruhurura k’uburyo n’inzu zabo ziri hafi kugwa.

Amazi asenya inzu z’abaturage

Bavuga ko iriya ruhurura ikeneye kwavurwa, ikubakirwa ndetse igatwikirwa kugira ngo amazi adakomeza kurenga imbibi agasatira inzu z’abaturage.

Mumporeze utuye muri kariya gace avuga ko bafite impungenge z’uko abana babo bashobora kuzarohama kuko iriya ruhurura idatwikiriye, agasaba ubuyobozi bw’Umurenge wa Remera kubatabara.

Undi witwa Ndayobotse  nawe avuga ko ahangayikishijwe n’uko inzu ye iri hafi kugwa kubera ko ruhurura yasenyutse cyane bigatuma isatira inzu ye.

Ati: “Amazi ni menshi muri iyi  ruhurura, rwose ikeneye kwagurwa. Mutuvuganire isanwe hataragendamo ubuzima  bw’abantu kuko  aho bigeze birakabije.  Harasenyutse cyane inzu zacu zigiye kuhagendera. Murakoze nimudutabare byihuse Pe!”

Avuga ko amazi amanukira muri iriya ruhurura aba ari menshi kuko aturuka muri Hotel SportView, muri Stade Amahoro, muri Kigali Arena n’andi ava mu miferege yegereye kaburimbo za Remera.

Ndayobotse kandi avuga ko we ubwe iki kibazo yakigegeje ku muyobozi w’Akarere ka Gasabo, Stephen Rwamurangwa.

Gitifu wa Remera asaba abaturiye iriya ruhurura gukusanya amafaranga, nyuma bakunganirwa…

Patricie Murekatete uyobora Umurenge wa Remera avuga ko kiriya kibazo bakizi kandi bakimenyeshe ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo kuko ngo umurenge wa Remera ubwawo utabyishoboza.

Ati: “Twakoreye raporo urwego rudukuriye barahazi kandi nibazako ibisubizo bizaboneka. “

Avuga ko ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo bushobora kuba bugikusanya amafaranga kubera ko iriya ruhurura yasenyutse itunguranye bityo ngo bikaba bisaba indi ‘budget.’

Murekatete ariko asaba abatuye Nyabisindu aho iriya ruhurura ica kureba uko bakusanya amafaranga mu bushobozi bwabo kugira ngo inkunga niza izasange hari icyo bibikiye.

Ati: “Ikindi nk’uko na’handi bagenda bunganira ingengo y’imari,  nabo bareba ubushobozi bwaboneka hagati yabo Leta ikazaza wenda haricyo twegeranyije nayo ikatwunganira.”

Atanga urugero rw’abatuye Rukiri II bashoboye kwiyubakira ruhurura, bityo akavuga ko n’abo muri Nyabisindu  bashobora kwishakamo ubushobozi, nyuma bakunganirwa.

Patricie Murekatete asaba ababyeyi n’abandi kurinda abana gukinira hafi y’iriya ruhurura cyane cyane mu gihe imvura yaguye.

Hari inzu zisigaye ku manegeka ..
Hari impungenge z’uko abana bazagwa muri iyi ruhurura
Ruhurura iramanuka ikagera mu gishanga

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

2 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Ikibazo umuntu yakwibaza nigute abaturage basabwa kwishyira hamwe bakubaka ruhurura itwara amazi ava mu bikorwa remezo binini biba byubatswe habanje gukorwa inyigo zihagije bigatwara na budget nini. Kuki ikibazo cyo gutwara amazi gikomeza kigaruka. ese abubaka ibyo bikorwa ntago baba babitekerejeho cga barabyirengangiza ngo hari abandi bazibikora. Hakwiye kujyaho uburyo bwo kwemerera ibikorwa remezo binini gutunganywa habanje kurebwa nikijyanye n’amazi mabi uko azajya atarwa. nibitaba ibyo tuzisanga naho twitaga ko hatari amanegeka. haranegekaye kubera ibikorwa byabandi bitateguwe neza.

  • Ikibazo kiragaragara kandi si nyabisindu honyine, kuko ibikorwa remezo binini birimo kwangiriza abaturage batabigizemo uruhare. umuntu akaba yanakwibaza niba iyo bari kubikorera inyigo batajya batekereza kubijyanye no gutwara amazi mabi cyane cyane ko usanga aho biteretse ari hejuru kuburyo byanze bikunze bizagira ingaruka ku baturanyi babyo. Umuntu yakwibaza uko abaturage bazajya basabwa kubakira ruhura z’amazi aturuka ku bikorwa remezo binini byubatswe n’abahanga habanje gukorwa inyigo zihambaye bigatwara budget nini nibindi….. Hakwiye kujya hasuzumwa mbereyo gutanga uburenganzira kubikorwa remezo binini niba harabanje kurebwa uburyo amazi azajya atwarwa kugera mu migezi minini naho ubundi turaza kuzisanga nahazima hari hasigaye harabaye amanegeka kubera ibikorwa remezo bihaturiye

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *