Gasabo: Umugabo bamusanze mu giti amanitse bikekwa ko yiyahuye | UMUSEKE

Gasabo: Umugabo bamusanze mu giti amanitse bikekwa ko yiyahuye

Umurambo w’umugabo witwa Mpamira Marcel wari utuye mu Kagari ka Nkusi, mu Mudugudu wa Kigarama mu  Murenge wa Jali mu Karere ka Gasabo wagaragaye mu giti, bikekwa ko yiyahuye.

Mpamira Marcel ubuyobozi buvuga ko yari abanye neza n’abaturanyi be

Ibi byabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Nyakanga 2021 ahagana saa moya za mugitondo.

Hari amakuru avuga ko mbere yo gufata icyo cyemezo yabanje kwandikira ibaruwa umugore we ikubiyemo ubutumwa bwanamuteye gufata icyemezo cyo kwivutsa ubuzima.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jali, Ndanga Patrice yabwiye Umuseke ko batazi icyateye uyu mugabo w’abana batanu “kwivutsa ubuzima” cyane ko yari abanye neza n’abaturanyi be yewe n’umugore we.

Ndanga yasabye abaturage kwirinda ikintu cyose cyatuma bivutsa ubuzima.

Ati “Nta muntu wakagombye kwiyambura ubuzima, ibibazo yaba afite ibyo ari byo byose yashobora kubikemura cyangwa ubuyobozi bukabikemura. Icyo nabwira abaturage ni uko iyo umuntu afite ikibazo agana inzego zishinzwe kubikemura ariko ntabwo ajya kwiyambura ubuzima muri buriya buryo.”

Umurambo w’uyu mugabo uri mu kigero cy’imyaka 50  wahise ujyanwa ku Bitaro bya Kacyiru kugira ngo ukorerwe isuzuma.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE Raymond / UMUSEKE.RW

2 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Ibyo magayane yahanuye bigeze hafi ku ndunduro. Ati inzara izaba ivuza ubuhuha, ati hazabaho ukwiyakira, agahiri n’agahinda mu gihugu cyose

  • Buri mwaka,ku isi yose abantu biyahura babarirwa kuli 1 million,ariko muri bo,ibihumbi 200 barabigerageza bikanga.Hiyahura umuntu umwe buri masegonda 40.Muli Nigeria,abantu bagera kuli 50 biyahura buri kwezi kubera Betting.Mu isi nshya dutegereje ivugwa muli 2 Petero 3:13 ,nta muntu uzongera kwiyahura,kubera ko ibibazo byose bizavaho burundu.Ndetse n’urupfu ruzavaho nkuko Ibyahishuwe 21:4 havuga.Iyo paradizo izaturwamo gusa n’abantu bumvira Imana,kubera ko ku munsi w’imperuka,abakora ibyo Imana itubuza bose izabakura mu isi nkuko Imigani 2:21,22 havuga.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *