UPDATE: Umugabo witwikiye mu nzu n'umwana we bombi BAPFUYE - UMUSEKE
  • 05/04/2020 8:47 22

UPDATE: Umugabo witwikiye mu nzu n’umwana we bombi BAPFUYE

UPDATE: Umugabo yavurirwaga mu Bitaro bya Kacyiru, umwana we yari yajyanywe CHUK, bombi bapfuye bageze kwa muganga.
Inkuru y’Ejo:
Gasabo: Uyu mugabo witwa Habarurema Jean Marie Vianney umaze igihe gito yimukiye mu Murenge wa Gisozi ngo yaguze essence agamije kwitwika, abaturage batabaye basanga agihumeka we n’umwana we bajyanwa kwa muganga.
Inkuru yatambutse mu Makuru ya TV One ivuga ko abaturanyi be babwiye ubuyobozi ko umugore wa Habarurema yamuhunze ajyana umwana muto, amusigana n’uwo uri mu kigero k’imyaka itatu n’itanu.
Mu nzu Habarurema abamo mu Mudugudu wa Nyakariba, mu Kagari ka Musezero ari naho biriya byebereye kuri uyu wa kane tariki 26 Werurwe, basanzemo amacupa menshi y’inzoga, Umuyobozi w’Umurenge akemeza ko bishoboka ko yari yateguye kwiyahura.
Ntabwo abatuye hariya bazi ngo uriya mugabo yakoraga akahe kazi kubera ko ahimukiye vuba nk’uko byatangajwe n’Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge, Musasangohe Providence.
Icyo itegeko rivuga:
Ingingo ya 147: Kwiyahura  ntibihanirwa. Ariko umuntu wese: 1° woshya undi kwiyahura; 2° ufasha undi kwiyahura; 3° utuma undi yiyahura kubera kumutoteza; ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5).
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *