Gasabo: Umuturage yarumye ugutwi k'umunyerondo araguca | | UMUSEKE
  • 26/10/2020 11:07 57

Gasabo: Umuturage yarumye ugutwi k’umunyerondo araguca

Ubwo yari ageze mu mudugudu we atashye ariko yakerewe( hari saa yine z’ijoro) umuturage yahagaritswe n’abanyerondo arahagarara umwe muribo(umukobwa) amukubita inkoni undi arabiyama. Yaje kwiruka ajya iwe bamusanzeyo bongeye kumukubita afata umwe umuruma ugutwi araguca!

Abanyerondo bafasha mu kubungabunga umutekano ariko bamwe bagira imyitwarire mibi

Byabereye mu mudugudu w’Amarembo I mu Kagari ka Nyabisindu, Umurenge wa Remera, Akarere ka Gasabo.

Umusore uvugwaho gukora biriya yitwa Akarikumutima.

Ubwo abandi babiri basigaye bamukomeje kumukubita, yasimbukiye undi amuruma mu mutwe, usigaye wa gatatu( wa mukobwa) ayabangira ingata.

Amakuru yamenyekanye mu masaha ya mu gitondo kuri uyu wa Gatatu, taliki 16. Nzeri, 2020 avuga ko uriya musore yajyanywe kuri RIB ya Remera kwisobanura avuga ko ‘ugutwi’ kwaciwe n’inkoni umunyerondo yamukubise aramuhusha ifata mugenzi we ugutwi kuvaho.

Yeretse abakozi ba RIB aho abanyerondo bamukubise, basanga yababaye ndetse basaba ko abo banyerondo bajya kuvuza uwo musore kuko bamusagariye hanyuma ibyo kumukurikirana bikazakorwa nyuma.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

9 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Tanga ibitekerezo
    noneho birakaze RIB nirenganure uwo munyerondo kuko abaturage benshi harigihe biyenza kunzego zumutekano kandi ziba zirikucungira umutekano.

    • Ni ukubanza kumenya niba inkoni bahondagura abaturage ziteganijwe mu mikorere yabo. Nta muturage ushobora kwiyenza ku nzego z’umutekano kuko abanyarwanda bubaha ubuyobozi.

    • Ariko ubundi gukubita abandi ko bitemewe abo abanyerondo kuki babikora? Sibo gusa kuko n abapolisi barabyihaye rero ikizajya kivamo ni icyo ,nta soni ngo gusanga umuntu iwe bakamukubita ubwo se murumva batamuteye nyine, bibabere isomo nyine birababaje ko kwacitse ariko nibo bamusagariye ntabwo abantu baragizwa inkoni nk amatungo uko ni ukurengera kandi nta kindi kizavamo kitari ugukomeretsanya nyine.

  • Ndumva umunyerondo wubahutswe agasagarirwa ahohoterwa kugeza aho acibwa ugutwi ariwe warukwiriye kwitabwaho avuzwa mbere. Naho iyo nkozi yibibi ngoyitwa Akabi kari kumutima ikaba rifunzwe bakamukurikiranira muri Gereza.

  • Izi ni inyigisho mbi za Padiri Thomas Nahimana zo kugumura abaturage kuri You Tube zitangiye kubyara imbuto mbi. Niwe uba avuga ngo abaturage nibibasire abayobozi b’ibanze na va mutekano nibo bahanganye. Nibamushake nawe bamugarure mu gihugu aburanishwe nk’uko His Excellency aherutse kubitangaho icyifuzo, cy’uko urucira mukaso rugatwara nyoko. Nibamuzane aburanire hamwe na Rusesabagina.

  • Abaturage bararushye kandi bararambiwe, ariko abayobozi bameze nk’abatabibona. Aho ibintu bigeze, mbona Leta ikwiye kuvanaho ingamba zose zibangamira ibikorwa nyongeramusaruro, uburezi, kwidagadura no gusenga, ahubwo igakaza ingamba zo gutegura no kugenzura uko ababigiyemo birinda mu buryo bushoboka. Hibandwa ku ngamba z’ubuzima aho kuba iz’umutekano. Naho ubundi uko abaturage barushaho kurakara, amaherezo n’amasasu barayishoramo. Dore aho nibereye!!

  • Ibi nibyo abanyarwanda bita kwirukana umugabo cyera ukamumara ubwoba!! The hunting ones became the hunted!!

  • Ariko harikintu gikwiye gukosoka gukubita biremewe? Nziko hariho ibihano byumuntu wakererewe ariko gukubitwa ntabirimo rero niba umuntu ashobora kwirwanaho afite raison kuko dushyize mugaciro umuntu mukuru ntiyagakwiye gukubitwa nkumwana wo muri primary

  • jye ndumva kuba uwo mugabo yarumye umunyerondo akamuca ugutwi ntakuntu umuntu yagusuzugura yitwaje icyo aricyo wongeyeho ko ari numunyerondo kweri benshi muribo ntaburere bafit e RIB JYe Ndayemera ibintu yakoze nibyo pe umunyerondo nagende yivuze igutwi nuwo mugabo agende yivuze inkoni

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *