Gasabo: Urubanza ku inyereza rya za miliyari, Umuyobozi muri Minisiteri y'Imari arisobanura | | UMUSEKE
  • 21/10/2020 11:26 29

Gasabo: Urubanza ku inyereza rya za miliyari, Umuyobozi muri Minisiteri y’Imari arisobanura

Mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Kimironko, ku Rukiko rw’Ibanze rwa Gasabo harasubukurwa urubanza ruregwamo Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (Minicofin), RWAMUGANZA Caleb n’abandi bantu batunu barimo ba rwiyemezamirimo, ndetse n’abagenagaciro borongera kuburana muri uru rubanza ruvugwamo inyerezwa rya za miliyari.

Uru rubanza ruregwamo Umunyamabanga Uhoraho muri MINECOFIN n’abandi bantu 5

Ubushinjacyaha burabarega ibyaha bitatu bikomeye

  1. Icyaha cyo Gukoresha nabi umutungo wa Leta ufitiye rubanda akamaro
  2. Icyaha cyo gutanga isoko mu buryo bunyuranyije n’amategeko
  3. Icyaha cyo kugira akagambane mu gupiganirwa isoko rya Leta.

Ubushinjacyaha bwaregere Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo bwa mbere ku wa 03 Kamena 2020,  RWAMUGANZA Caleb n’abo bareganwa bageze imbere y’Urukiko ku wa 08 Kamena-2020, icyo gihe abaregwa n’ababunganira bagaragaza inzitizi ko batabonye umwanya wo gusoma Dosiye.

Hari n’abari badafite ababunganira. Uwo mwanya Umucamanza yahise asubika urubanza arwimurira ku wa 11 Kamena-2020.

Ubwo urubanza rwasubukurwaga, Umunyamategeko wunganira MUNYABURANGA Bonaventure yabwiye Umucamanza ko ataburana urubanza atarabonye Dosiye y’umukiliya we.

Yagize ati “Dosiye y’Umukiliya wange nyibonye muri iki gitondo murumva ko ntaburana urubanza.”

Me SEBAZUNGU Alphonse wunganira SERUBIBI Eric, na we yavuze ko ataburanira umukiriya we kuko inshuro yagiye kumureba yamwimwe, ko ibyo Police ikora bitemewe n’amategeko.

Me GATERA Gashabana wunganira RUSIZANA Aloys yavuze ko iyo agiye kumureba kugira ngo bige kuri Dosiye adahabwa umwanya uhagije ngo baganire.

Ati “Niyo bamumpaye bampa iminota 15 nabwo hakaba hari umuntu umpagaze hejuru yumva ibyo tuvugana byose.”

Umucamanza yamvise impande zose ategeka ko urubanza nanone rusubikwa abaregwa bakabanza kubonana n’ababunganira mu mategeko, asaba ko bazajya kubareba bagahabwa Salle nini kugira ngo baganire.

Umucamanza yahise avuga ko urubanza ruzasubukurwa kuri uyu wa kane tariki 18 Kamena-2020.

 

Abaregwa muri uru rubanza ni:

  1. Caleb RWAMUGANZA ni Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, yunganirwa na Me Moise NKUNDABARASHI.
  1. Aloyse RUSIZANA, yunganirwa na Me GASHABANA Gatera na Me NGABO Kayijuka
  1. Eric SERUBIBI, yunganirwa na Me Alphonse SEBAZUNGU
  1. Christian RWAKUNDA, yunganirwa na Me RUKANGIRA Emmanuel
  2. Bonaventure MUNYABUGINGO, yunganirwa na Me Claudine UMUGWANEZA
  1. Godfrey KABERA

Uru ni rumwe mu manza zikomeye zirebana n’ibyaha byo kunyereza umutungo wa Leta. Ni urubanza, Umushinjacyaha yavuye mu Bushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda. Asanzwe uri Umuyobozi Mukuru w’ishami rikurikirana ibyaha bimunga ubukungu bw’igihugu.

Urubanza rushobora kuzabamo impaka ndende ku mpande zose, kandi rushobora kuzamara igihe kinini kuko rushingiye ku isoko ry’inzu yagombaga kugurirwa Leta igakoreramo, ariko habamo amanyanga yo kuzamura ibiciro byayo ngo ‘ba Nyakubahwa babonemo Komisiyo’ nk’uko Ubushinjacyaha bubivuga.

Iriya nyubako iherereye Kacyiru mu Mujyi wa Kigali.

Umuseke ufite amakuru ko iyo nyubako yaguzwe arenga Miliyari 9Frw bigakorwa ku kagambane k’abagenagaciro n’abagombaga gupiganira isoko, byateje Leta igihombo.

Iyi nkubako iri ku muhanda wa Kacyiru ugana i Remera ni yo uvugwa mu rubanza

Amafoto@NKUNDINEZA

Jean Paul NKUNDINEZA
UMUSEKE.RW

4 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Abantu bakira badakoze amanyanga nibo bake.Birababaje kubona ibintu Imana itubuza (ubujura,ubusambanyi,amanyanga,kubeshya,ruswa,intambara,etc…) bikorwa na billions/milliards z’abantu.Uhita wumva neza impamvu Imana yarimbuye abantu bose bali batuye isi ku gihe cya Nowa,hakarokoka abantu 8 gusa bumviraga Imana.Yesu wahamije iyo nkuru,yavuze ko ariko bizagenda nagaruka ku munsi wa nyuma.Bisobanura ko nabwo hazarokoka abantu bake cyane mu bantu batuye isi.Muli Matayo 7:13,14,Yesu yerekanye ko “abantu bumvira Imana” ari bake cyane.Bisaba imihate kugirango ukore ibyo Imana ishaka.Umukristu nyawe,atandukanye n’abantu bible yita “abisi”.Aho gushyira imbere ibyisi,ashaka Imana mbere ya byose,akayitinya,akayumvira,kandi akabwiriza ubwami bw’Imana kandi ku buntu,adasaba icyacumi,nkuko Yesu n’Abigishwa be babigenzaga.Ni umurimo Yesu yasize asabye abakristu nyakuri bose (Yohana 14:12).Akabifatanya n’akazi gasanzwe.Akazahembwa kuzuka ku munsi wa nyuma,agahabwa ubuzima bw’iteka muli paradizo (Yohana 6:40).Ubwo nibwo buzima nyakuri.

  • Cyakora inyubako ni nziza, guhenda kwayo birumvikana.

    • Hhhhh!Kubera ari nziza se niyo mpamvu bahendesha Leta sha!Abaryi bari aha

  • Ikibazo cyabaye munkuru nuko uyu mugabo inzu ye yari yagenewe agaciro ka Miliyari 7.6 ikaza kugurwa asaga Miliyari 9.8. Gusa ngewe iriya nzu uko nyibona nubundi ako gaciro iragafite peeh ntatekinika rinini ryabayemo.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *