Gasabo: Urubanza rwa za Miliyari ruregwamo PS wa MINICOFIN rwakomeje | | UMUSEKE
  • 21/10/2020 11:37 04

Gasabo: Urubanza rwa za Miliyari ruregwamo PS wa MINICOFIN rwakomeje

*Urubanza rw’ubujurire ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo rwapfundikiwe ruzasomwa tariki 14 Nyakanga

Mu rukiko rwisumbuye rwa Gasabo hakomeje urubanza ruregwamo Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, RWAMUGANZA Caleb. Rwari rwasubitswe ku wa 03/ Nyakanga/2020, kubera ubwinshi bw’abaregwa bamwe ntibisobanuye, baregwa kunyereza asaga miliyari 2Frw.

Urubanza rurakomeje…

Inteko iburanisha uru rubanza iyobowe n’Abacamanza batatu n’Umwanditsi w’Urukiko yinjiye mu cyumba cyabereyemo iburanisha saa 09h50. Irakomeza kumva ubujurire bw’abaregwa kunyereza umutungo wa Leta binyuze mu nzu yaguzwe miliyari 9.85Frw mu gihe yari ifite agaciro ka miliyari 7.5Frw, baraburana ifunga n’ifungurwa by’agateganyo.

Abaregwa bari kuburana bari kuri Gereza ya Nyarugenge i Mageragere, Ubushinjacyaha buri ku kicaro cy’Ubushinjacyaha Bukuru, naho inteko y’Abacamanza n’Umwanindi bari ku Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, i Rusororo.

Umucamanza yabanje kwisegura ku bari mu cyumba cy’Urukiko ababwira ko iburanisha ritangiye ritinze kubera ikibazo cy’ikoranabuhanga. Yavuze ko urubanza rwa none ruba hifashishijwe Skype kubera ko Video Conference idakunda.

Umucamanza wari uyoboye Inteko iburanisha yavuze ko muri Gereza ya Mageragere bagira ibikoresho bike, ko ibyuma byaho biri kwifashishwa mu rubanza rwabereye i Nyanza.

Yibukije abari aho ko urubanza rw’ubujurire rwa Caleb RWAMUGANZA n’abo bareganwa rukomereza aho rwasubukiwe ku wa 3 Nyakanga, 2020.

Yabanje kubaza  SERUBIBI Eric wayoboraga Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imyubakire impamvu zikomeye zatumye ajurira.

SERUBIBI yatangiye kwisobanura akoresheje ikoranabuhanga rya Skype ariko bibanza kugorana kubera ko murandasi yagendaga gahoro, bituma Umucamanza aba aruhagaritse kugira ngo ibintu bishyirwe mu buryo.

Nyuma yabwiye abari mu cyumba cy’urukiko ko hagiye kwifashishwa ibikoresho byo ku Rukiko rw’Ikirenga kugira ngo iburanisha rikomeze.

Abari mu rukiko babanje gutegereza ko urubanza rwaberaga mu Rukiko rw’Ikirenga rurangira. Bategereje guhera saa yine kugeza saa munani.

Nyuma byaje gukunda SERUBIBI arisobanura, yabwiye Urukiko ibijya gusa n’uko yaburanye mu Rukiko rw’Ibanze, agaragaza ko adakwiye kuba afunzwe kubera ko ibyo yagiyemo bijyanye n’ibiganiro byo kugura inzu yahombeje Leta, yabaga yatumwe na Boss we, Min Gatete Claver.

Umugenagaciro MUNYABUGINGO Bonaventure yunganirwa na Me UMUGWANEZA Claudine, uyu munyamategeko yabwiye Urukiko ko umukiliya we akurikiranwe muri uru rubanza nk’ikitso, ariko ngo Ubushinjacyaha  bukamurega ibyaha byose burega abandi.

Me Claudine yavuze ko MUNYABUGINGO akurikiranyweho gusa Rapport yakoze nk’umugenagaciro. Yavuze ko mu mategeko y’abagenagaciro mu Rwanda avuga ko kugena agaciro ari ukugereranya.

Ati “Igiciro gitangwa n’Umugenagaciro ntabwo ari ihame ko cyubahirizwa.”

Yavuze ko MUNYABUGINGO atiri we wafashe icyemezo kuri iriya Dosiye, ndetse ngo nta nama n’imwe yitabiriye yarebaga uko inzu yagurwa.

MUNYABUGINGO Bonaventure yabwiye Urukiko ko nta mpamvu ikomeye Ubushinjacyaha bufite bwatanga ngo akomeza gukurikiranwa afunzwe.

Ati “Ubushinjacyaha nibwerekane itegeko nishe mu kugena agaciro, haba ari hano mu Rwanda cyangwa amategeko mpuzamahanga.”

MUNYABUGINGO yasabye Urukiko kumurekura agasubira mu kazi ke k’ubugenagaciro akajya gufasha Abanyarwanda.

Ubushinjacyaha bwavuze ko akwiye gukomeza kuburana afunzwe kugira ngo hakomeze iperereza.

MUNYABUGINGO yasabye gutanga ingwate y’agaciro ka miliyoni 40Frw ariko akarekurwa by’agateganyo.

Umucamanza amaze kumva kwisobanura kw’Abaregwa n’ibyo Ubushinjacyaha buvuga, yategetse ko iburanisha ripfundikiwe, urubanza ruzasomwa ku wa 14 Nyakanga 2020 ku isaha ya saa munani z’amanywa.

Ababuranyi bahise bamanikira rimwe amaboko,  Umucamanza ati “Iyo urubanza rupfundikiwe nta kindi kirengaho.”

 

Uru rubanza ruregwamo:

  1. Caleb RWAMUGANZA ni Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, yunganirwa na Me Moise NKUNDABARASHI.
  1. Aloyse RUSIZANA, yunganirwa na Me GASHABANA Gatera na Me NGABO Kayijuka
  1. Eric SERUBIBI, yunganirwa na Me Alphonse SEBAZUNGU
  1. Christian RWAKUNDA, yunganirwa na Me RUKANGIRA Emmanuel
  2. Bonaventure MUNYABUGINGO, yunganirwa na Me Claudine UMUGWANEZA
  1. Godfrey KABERA

Ubushinjacyaha burabarega ibyaha bitatu:

  1. Icyaha cyo Gukoresha nabi umutungo wa Leta ufitiye rubanda akamaro
  2. Icyaha cyo gutanga isoko mu buryo bunyuranyije n’amategeko
  3. Icyaha cyo kugira akagambane mu gupiganirwa isoko rya Leta.
Abitabiriye uru rubanza bari bicaye bakurikije amabwiriza yo kwirinda COVID-19

Amafoto@NKUNDINEZA

Jean Paul NKUNDINEZA
UMUSEKE.RW

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Abari ku isonga mu gusahura u Rwanda abanyarwanda barabazi. Izi ni imanza zo gushushanya abanyamahanga batanga inkunga n’inguzanyo ngo bakomeze bamenemo. No kwikiza abazi uko ubwo busahuzi bukorwa.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *