Gasabo: Urubanza rw’umunyemari Nkubiri n’intiti Karuranga Egide rwongeye gusubikwa – UMUSEKE
  • 28/09/2020 4:59 17

Gasabo: Urubanza rw’umunyemari Nkubiri n’intiti Karuranga Egide rwongeye gusubikwa

Kuri uyu wa Mbere mu murenge wa Kimironko mu kagari ka Kibagabaga ku rukiko rw’ibanze rwa Gasabo hari hateganijwe kubera urubanza ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo ubushinjacyaha buregamo umunyemari Nkubiri Alfred n’intiti Karuranga Edige n’abandi bantu batanu ariko rwasubitswe.

Iyi ni inshuro ya kabiri rusubitswe kuko ku nshuro ya Mbere hari taliki 20, Nyakanga, 2020, icyo gihe umucamanza akaba yaravuze ko impamvu yo kurusubika ishingiye ku ngingo y’uko ababuranyi icyo gihe bari bapimwe COVID-19 bakaba barahise bashyirwa mu kato.

Icyo gihe rwimuriwe kuri uyu wa Mbere taliki 27, Nyakanga, 2020 ndetse umucamanza yemeza ko byanze bikunze urubanza ruzaburanishwa.

Ubunganira  Prof  Karuranga Egide icyo gihe bagaragaje ko batishimiye icyemezo cy’umucamanza, bavuga ko cyari kuba gikwiye iyo kiba cyafashwe n’ubushinjacyaha kuko aribwo bubafunze.

Bavugaga ko ubundi ‘iyo ubushinjacyaha buregeye  urukiko umufungwa aba agomba guhita aburanishwa mu masaha 48.’

Uyu munsi rwongeye gusubikwa abunganira Karuranga Egide na Nkubiri Alfred batubwira ko ibyo kurusubika babimenyeshejwe mu ikoranabuhanga.

Me  Kiloha Olivier yabwiye UMUSEKE ko ibintu urukiko rwakoze ubundi bitabaho.

Ati: “ Twabonye muri Système barwimuriye kuri 30 Nyakanga 2020 saa mbiri za mu gitondo nta mpamvu nimwe yatumwe rwimurwa batubwiye. Ubundi biriya byakozwe nabwo bibaho.”

Me Murangwa Faustin we avuga ko yabonye urubanza rwimurwa ku gusa, nta mpamvu bamumenyesheje yatumye rwimurwa. Kuri we biriya byakozwe ntibyubahiriza uburenganzira bw’uwo yunganira.

Umuvugizi w’ubushinjacyaha Faustin Nkunsi avuga urukiko ari rwo rutumiza ubushinjacyaha kuburana.

Iyo ubushinjacyaha bwamaze kuregera urukiko buba bwabaye ‘umuburanyi’ nk’abandi bose bavugwa mu rubanza.

Nkusi yavuze ko ku wa Gatatu ubwo urubanza ruza ruri kuba, abaregewa bazaburana hifashishijwe iya kure( Video Conference).

Abaregwa bagera ni barindwi:

  1. Nkubiri Alfred akurikiranweho icyaha cyo guhimba no gukorensha inyandiko mpimbano, guhisha ibintu byakoreshwa cyangwa byagenewe gukoreshwa icyaha cy’ubuhemu,
  2. Karuranga Egide akurikiranweho icyaha cyo gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro, gufata icyemezo gishingiye kw’itonesha, ubucuti, urwango cyangwa icyenewabo
  3. Tuyizere Francaise akurikiranweho icyaha cyo gukoresha ibikorwa byerekeranye n’ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nkabyo,
  4. Rugerinyange Laurent akurikiranweho icyaha cyo guhimba inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano,
  5. Uwagiwabo Faustin akurikiranweho icyahacyo guhimba guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, guhisha ibintu byakoreshejwe cyangwa byagenewe gukoreshwa icyaha,
  6. Nsengiyumva Amon akurikiranyweho icyaha gukoresha inyandiko mpimbano, n’icyaha cy’ubuhemu

7.Uzabakiriho Elias  akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha no guhindura cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, guhisha ibintu byakoreshejwe cyangwa byagenewe gukoreshwa icyaha.

Aba bose bagiye kumara ukwezi kuko hafi ya bose bafashwe muntangiriro z’uku kwezi kwa Nyakanga 2020

Ifoto@NKUNDINEZA

Jean Paul NKUNDINEZA
UMUSEKE.RW

4 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Bashatse baruca vuba rukava mu nzira ntirukomeze kurangaza abantu.
    Ikizavamo kiragaragara. Abitangiye urugamba rwa RPF batiziganya, irabahemba pe! Itiziganya.

  • Abanyarwanda bari mu Rwanda mbere ya 1994, bakora business, bafite cash ntacyo babuze, ariko banaca inyuma bagatera inkunga urugamba rwa FPR mu ibanga, bataretse no gucyeza Ikinani ku bageraga mu bikari byaho, nanjye ndi FPR sinabizera pe! Wabwirwa n’iki ko uko bagambaniye uwabakamiye mbere batabisubira?

  • Ubwose wowe uvuga ko ikizavamo kigaragara kandi ukaba wimenyekanisha nk’umuntu ufite urukiko na intelligence organ iwawe, kuko utabagiriye Imana imbere yuko bagera mubwinjiracyaha. Ahubwo uwagushakisha akakurega gusebya inzego z’ubutabera. Komeza tuuu.

  • @ Le Cynique & Machiavel

    Hahahaaa!

    Ubwo se amakosa y’abantu abo aribo bose ahuriye he na RPF n’ibyo bashobora kuba barayifashishe?
    Niba hari ideni ibafitiye bazaryishyuze ku ruhande ariko banace bugufi hamwe n’abigize abavugizi babo bareke amategeko akore akazi yashyiriweho. Abashaka kwitwaza ibisigaye byose NTIBAMPEHO ku mugani wa Rugamba…

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *