Gatabazi n’abaganga ati “Uzakugana adafite isuku uzamucyahe; nakurega nzakuburanira” – UMUSEKE

Gatabazi n’abaganga ati “Uzakugana adafite isuku uzamucyahe; nakurega nzakuburanira”

Musanze- Guverineri w’intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney kuri uyu wa 27 Ugushyingo yaganiriye n’abaganga abasaba kugira uruhare mu gufasha abaturage kugira isuku, anabemerera kuzajya bacyaha umuntu wese uzajya abagana afite umwanda.

Gatabazi yabasabye abaganga kujya bacyaha ababagana bafite umwanda

Gatabazi yabasabye abaganga kujya bacyaha ababagana bafite umwanda

Muri iyi nama yahuje abayobozi b’ibitaro, ab’ibigo nderabuzima n’abakuriye ishami ry’ubuzima mu turere tugize intara y’Amajyaruguru, Guverineri Gatagazi yabasabye kuzajya bagenzura isuku y’abagana amavuriro yabo kugira ngo iyi ntara ikomeze guhangana n’ikibazo cy’umwanda kiyugarije.

Ati “Baganga, abaturage babakesha kugira ubuzima bwiza, igihe cyo kubaho nabi, basa nabi cyararangiye, u Rwanda rwanyuze mu mateka yatumye abaturage babaho nabi.”

Avuga ko muri gahunda y’imyaka irindwi nta muturage ukwiye kurangwa n’isuku nke. Ati “Tugomba gukora byinshi kugira ngo ibyo twifuza muri iyi myaka tubigereho.

Yasabye aba baganga kwita ku isuku y’ababagana ariko ntibigarukire kwa muganga gusa ahubwo bakanabafasha guhorana isuku.

Ati “Uwo muzasanga afite umwanda, muzamucyahe mumwumvishe ko agomba kugira isuku, umuganga bazarega ngo ni uko yacyashye umurwayi cyangwa umurwaza ufite umwanda, uwo niteguye kumufasha nkamuburanira.

Yatanze urugero rw’isuku nke yagaragaye mu baturage, mu mwaka wa 2015 ubwo abasirikare bavuraga abaturage, mu gikorwa cy’icyumweru cyahariwe ibikorwa bya gisirikare (Army week), avuga ko bidakwiye kongera kubaho.

Gatabazi avuga ko hari ibikorwa bitakagombye kubera umutwaro Leta (nk’isuku), ngo abaganga n’abandi bakora mu buzima bakwiye kuba abafashamyumvire ku baturage.

Ati “Uko bakiriye abaturage bage bayibaganirizaho, ikintu k’isuku bakigire icyabo, erega burya hari n’ibyo abaturage baba badasobanukiwe; nko kuba bagira ubwiherero bwiza, bizorohera abaganga kuba abaturage batarwara indwara ziterwa n’umwanda, urara aheza ntazarwara iz’ubuhumekero, abitunganya bakambara neza, bagakaraba ntabwo bazarwara indwara z’uruhu.

Yasabye abashinzwe isuku mu baturage kujya babasura abo basanganye iki kibazo bakabanenga kugira ngo bikosore.

Iyi nama yitabiriwe n'abayobozi b'ibitaro n'ab'ibigo nderabuzima

Iyi nama yitabiriwe n’abayobozi b’ibitaro n’ab’ibigo nderabuzima

Yababwiye ko iyi ntara itagomba kumenyekanaho umwanda

Yababwiye ko iyi ntara itagomba kumenyekanaho umwanda

Emile DUSENGE
UMUSEKE.RW/Musanze

13 Comments

  1. Gicumbi

    28/11/2017 at 7:01 pm

    Ngo uzamuburanira? Uri avocat se? Komeza ubashuke igihe bakubikiye imbehe se uzajyana nabo? Uzababuranira nawe ubwawe utagishoboye kwiburanira gute? harya muganga ntafite inshingano yarahiriye mbere yokwinjira muruwo mwuga wenda wowe Gavana utazi kuko atari umwuga wawe?

    • x

      28/11/2017 at 9:11 pm

      Nyamara hari aho Mr.Gatabazi afite ukuri; Umwanda ni ikintu cyo kwamaganwa twivuye inyuma.
      (Uyu Mugabo ndumva ntangiye kumwikundira kubera imvugo z’ubwenge akomeje kutugezaho)

    • Gatabazi JMV

      30/11/2017 at 12:58 pm

      Ndizera ntashidikanya ubukangurambaga ku Isuku n’isukura ari inshingano ya Muganga ni nayo mpamvu ibitaro na HC bigomba kwegera no guhugura abaturage naho ibyo kunyubikira imbehe byo ni ibyawe;njye nkorera abaturage kdi nibo bazashima ibyo nkora igikuru ni icyo nzamarira abaturage kdi nabyo ubwabyo ni igihembo gisumba ibindi

  2. ndizeye

    28/11/2017 at 8:37 pm

    avoka uruta umuyobozi w’intara ninde erega politiki iyobora byose niyo byaba biri mu mategeko abanyepolitiki nibo bayashyiraho bagashyiraho ababereye rero ntacyo avoka yamara mugihe itegeko ryahinduwe

  3. Tate

    29/11/2017 at 12:31 am

    Ok isuku nanjye ndayemera pe… Ariko nuyaga nawe haba Hari ikibura 😂

  4. kalinda

    29/11/2017 at 5:43 am

    Ayiwe, reka ejobundi batangire bacunaguze abarwayi bitwaje ko ngo bazaburanirwa na Guverineri! muzaba mwumva impaka bizakurura! niba bizageza aho kuburana ntabwo ibyo bintu aribyo nyakubahwa gavana! ahubwo babashishikarize kugira isuku naho kubateza abaganga baraje bakwereke! nawe uzasigare wisobanura uburyo umuturage ugooka ashaka mutuel de sante aremba ngo ni uko adasa neza. Gatabazi ni inshingano zawe zo gukuraho impamvu zitera uwo mwanda!

  5. I

    29/11/2017 at 7:49 am

    Yabanje nawe akiburanira, cg azabakomera amashyi. haha

  6. Rugayi

    29/11/2017 at 8:44 am

    Kuva umunsi wa mbere uyu GATABAZI JMV bamugira Governor, nibajije ibibazo byinshi kuri we ariko ubu ntangiye kujya menya neza uko ateye n’uko atekereza. Amagambo avuga buri gihe iyo ari mu nama n’abo ayobora, usanga harimo ikintu gisa naho haricyo ashaka kwerekana kuri we, kibuza abantu kumufata uko atari. Arashaka kwereka abantu ko ubushobozi n’ububasha bakeka ko adafite, ko we muri we yumva abufite. Ko batagomba kumufata nk’aho ari umutangakoro gusa.

    Ati baganga nimukore ibyo mbasabye byo gucyaha abaturage baje kwivuza badafite isuku, ahasigaye njye nzabyiburanira nihagira ubajyana mu rukiko. Arashaka kwerekana ko we hari ububasha afite buri hejuru y’ibyo bamwe batatekerezaga. Nibyo koko birashoboka, ariko se byari ngombwa kubivuga muri ubu buryo?

    Ese ubundi inshingano yo kwigisha abaturage kugira isuku ni iya nde?? Singira ngo inzego z’ibanze muri sensibilization zikora mu baturage harimo no kubatoza kugira isuku. Yego na muganga ashobora kubwira abamugana barwaye kujya bagira isuku, akabagira inama, akabasensibiliza ariko ijambo “gucyaha” umurwayi warembye aje ku bitaro kwivuza ntabwo ryubaka umurwayi.

    Governor yari kubwira abaganga ati: “mu gihe abarwayi baje kwivuza mukabona badafite isuku mujye muboneraho akanya ko kubagira inama nziza zo kwirinda umwanda no kugira isuku”, ayo magambo arahagije kugira ngo umuganga yumve icyo asabwa.

    Naho kubwira abaganga ngo “abo baturage muzabacyahe nibabarega nzaruburana”, iyo mvugo ntabwo ari iy’umuyobozi wo ku rwego rwa Governer. N’ubwo igitekerezo afite ari cyiza kubera ko ashaka ko abaturage ayobora bagira isuku, ariko uburyo yabivuze n’amagambo yakoresheje birerekana indi sura.

    Le Gouverneur GATABAZI JMV semble être préoccupé avant tout, par sa volonté de vouloir s’imposer coûte que coûte devant des cadres et une population qui le considèrent comme un simple béni oui-oui.

    • eric

      29/11/2017 at 9:17 am

      @Rgayi nkunze analyse yawe cyane kuvuga ngo abaganga bajye bacyaha abarwayi simbyemera umurwayi afite uburyo afatwamo n’uburyo agirwamo inama na muganga naho ibyo kuvuga ngo azababura badakora neza umwuga wabo sibyo pe.

  7. Umusazamzee

    29/11/2017 at 9:17 am

    Nyakubahwa gavana, take your time and think twice. GUCYAHA ….ushobora kuba utazi umushiha abaganga (bamwe na bamwe) bagira, ushobora kd kuba utazi uko umuntu urembye aba akeneye care (Kwitabwaho), ushoora kuba wibeshya ko wagezeyo nyamara uribeshya, buri wese yanyagirwa! Gerageza ugabanye amagambo agaragara nko gushimangira gukomera kwawe ahubwo ukore ibikorwa by’indashyikirwa kuko nibyo uzibukirwaho. Sigaho ejo tutazagusekera ku ryinyo. Nakugira inama yo kwegera abagabo b’inararibonye nka MUNYENTWARI (Governor-West) abanyarwanda benshi/cyangwa bose bemera kubera ubushishozi n’ubuhanga bigeretseho ubunyangamugayo akorana akazi ke kd agakora ibikenewe atiriwe mu itangazamakuru n’imvugo zikakaye, niba mbeshya cg mwibeshyaho abo mu Karere ka Nyamagabe, Intara y’ Amajyepfo n’ Intara y’Uburengerazuba amazemo igihe gito banyomoze wenda wabona ari njye utabizi (cyane ko ntari umunyapolitiki, je ne suis qu’un simple citoyen) ariko ndareba nkanumva. So gabanya amarere kuko umuganga ahutaje umuturage yitwaje imvugo yawe nziko waba uwanbere mukumutemeraho itaka. Umuturage wa PK/w’u Rwanda ni “DON”T TOUCH”. wowe rero sinzi icyo wishingikiriza ubagaba uko ubonye. Icyo cyari igitekerezo cyanjye nk’Umusaza, ntabwo ari ihame. Ndabashimiye

    • Adolphe

      29/11/2017 at 11:37 am

      Ariko rero ndabona wagirango hari nikindi kibazo mufutanye na guverineri! Gusaba abaganga kongera kunshingano zabo zo kuvura kuba abafashamyumvire bigisha bibutsa ababaganye kugira isuku,ubundi ntibyakabaye inshinganzo zaburi munti wese? Keretse niba hari ibindi uyumunyamakuru atanditse mushingiraho, numva ubutumwa bwa Guverneri busobanutse ntawe yatumye guhutaza! Ubwo nuwabikora yaba ariyo kamereye!

      • Philemon

        29/11/2017 at 12:35 pm

        @Adolphe, iyo uvuze “gucyaha”umuntu ni uko aba ari mu ikosa. Bivuze ngo mu gihe ugiye kumucyaha urakoresha amagambo afite uburemere butandukanye no kugiira inama umuntu, cyangwa kumwigisha uko yitwara, cyangwa kumusensibiliza ku byo umwifuzaho.

        Ntabwo rero muganga ashinzwe “gucyaha” umurwayi uje amugana ngo amuvure cyane cyane iyo uwo murwayi yifitiye ikibazo cy’uburawyi bwe kimuraje ishinge, ahubwo muganga ashobora kugiira inama umurwayi ku ngingo runaka iyo ariyo yose yerekeranye n’ubuzima bwe, harimo no kugira isuku ku mubiri. “Gucyaha” umurwayi rero no “kumugiira inama” biratandukanye (ari mu mvugo ari no mu bikorwa).

  8. isugi

    29/11/2017 at 2:35 pm

    Comments z’abantu ziri aha, wagira ngo ni iz’abantu batize umugani wa Joriji. Mugomba gukora interpretation y’ibyo avuze, ntabwo mugomba kubifata mu buryo buri direct bene ako kageni. Joriji akura urujyi ku nzu, akurura inkono mu muhanda, yikorera ingurube, etc.. ni ukubera ko atumvise icyo bashatse kumubwira. Ndabona rero abaganga mwabahinduye ba JORIJI. Jye Gatabazi ntanzi, ariko ndamwemera, nitunahura nzabimubwira. Ari open, akunda igihugu, arakitangira, kandi aho ari hose umusanzu we uragaragara. Jye mwigiraho byinshi. Naho imvugo ye muvuga, ba JORIJI bazakomeze kuba ba JORIJI nababwira iki

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock