*Barakeka ko amafaranga yabo yariwe
*Ubuyobozi buvuga ko amafaranga abitswe kuri konti.
Mu kagali ka Bushobora mu murenge wa Remera ho mukarere ka Gatsibo hari abaturage barishyira mu majwi abayobozi babo bavuga ko batanze amafaranga yo gukurura umuriro w’amashanyarazi none ngo imyaka ibaye ine nta yo barahabwa, bagakeka ko amafaranga yabo yariwe.

Mu karere ka Gatsibo
Ubuyobozi bw’umurenge wa Remera buvuga ko umusanzu abaturage batanze mu myaka ine ishize usaga ibihumbi 500 ariko ngo ntahagije ngo bahabwe umuriro, abasaba kongera gutanga andi kuko n’aya mbere ngo abitswe neza.
Abaturage twasanze mu gasanteri ka Rwagitima mu murenge wa Remera, bavuga ko bamaze imyaka isaga ine batanze ariya mafaranga mu rwego rwo kugira uruhare mu bibakorerwa aho buri rugo rwagiye rutanga amafaranga magana abiri kugira ngo babone amashanyarazi ariko ngo icyo bayatangiye barategereje baraheba.
Uwitwa Habinshuti ati “Hari muri 2014, baje batwaka amafaranga buri rugo rutanga magana abiri birangira umuriro tutawubonye n’amafaranga ntayo twasubijwe.”
Uwihanganye Vincent na we ati “Abayobozi bacu hano mu kagari nibo bayatwatse ngo bagiye kutuzanira umuriro none na n’ubu twabuze uwo tubaza.”
Habimana Theophile umuyobozi w’inama njyanama y’aka kagari ka Bushobora wanakurikiranye cyane iki gikorwa cyashishikarizaga abaturage gutanga amafaranga, avuga ko ayo batanze ahari ngo abitse neza.
Ati “Ari kuri konti, arahari twabikoze tugira ngo tubashyiremo ingufu bumve ko ari ngombwa ko bagira uruhare muri uwo mushinga.”
Nubwo ubuyobozi buvuga ko aya mafaranga abitswe neza, iki gisubizo ntikinyura abaturage ahubwo bo bakeka ko amafaranga yabo yariwe.
Umwe mu baturage yabwiye Umuseke ati “Aya mafaranga urebye yagiye mu gifu, barayariye.”
Mukamana Marceline uyobora umurenge wa Remera avuga ko abaturage birengagije ibyo bazi, akavuga ko babwiye abaturage ko amafaranga batanze ari make ahubwo ngo basabwa kongera gutanga andi.
Ati “Nta hantu barageza umusanzu watuma mvuga ngo ngiye kubakorera ubuvugizi mbahuze n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ingufu (REG), kandi twarabibabwiye barabizi.”
Yavuze ko bigoye gufata amafaranga ibihumbi magana atanu ngo uyatangize ku mushinga ushobora gutwara miliyoni 20Frw cyangwa miliyoni 30Frw.
Uyu murenge wa Remera w’Akarere ka Gatsibo uri inyuma mu kugezwaho umuriro w’amashanyarazi ugereranyije n’ahandi muri aka karere kuko amashanyarazi uyasanga ku biro by’umurenge, mu gacantire ka Bugarura no ku kigo nderabuzima cya Humure.
Elia BYUKUSENGE
UMUSEKE.RW