Gatsibo: Abubakiwe barishimira ko umwaka w'ingengo y'imari usize batanyagirwa | | UMUSEKE
  • 21/10/2020 11:06 47

Gatsibo: Abubakiwe barishimira ko umwaka w’ingengo y’imari usize batanyagirwa

Bamwe mu baturage batishoboye bubakiwe bo mu Murenge wa Kabarore mu Karere ka Gatsibo, baravuga ko bishimira kuba uyu mwaka w’Ingengo y’Imari wa 2019-2020 ugiye kurangira batanyagirwa cyangwa ngo bicwe n’izuba.

Batujwe mu nzu nziza mu gihe babaga mu zituma batisanzura

Tuyambazimana Ibrahim wo mu Kagari ka Simbwe avuga ko mbere yabaga mu nzu y’amabati umunani y’ibyondo ku buryo ntabwinyagamburiro yagiraga ubu akaba atashye mu nzu ybakiwe y’amabati 18 kandi ikoze neza.

Ati “Iyo nabaga ndyamye imbeba zabaga zindi hejuru kubera ko nari mu byondo ariko ubu mbonye uko niteza imbere mba heza.”

Irafasha Janet we avuga ko muri ibi bihe by’izuba, ku manywa batashobora kujya mu nzu kubera ubushyuhe bwabaga buri mu nzu.

Ati “Ariko ubu ndashimira Imana kuri iyi nzu nubakiwe ugeramo ukumva akayaga keza.”

Ibikorwa byo kubakira abatishoboye, byagizwemo uruhare n’abafatanyabikorwa mu iterambere barimo umuryango E.H.E (Education Health and Economy).

Umuyobozi w’uyu muryango, Muhoza Issa asobanura ko ibi babikora nk’umuhigo wabo, ariko bashingiye ku yahizwe n’Akarere.

Ati “Murabizi ko haba hari ibibazo byugarije abaturage kandi Leta iba ishyizemo ingufu, ni yo mpamvu tuvugana n’inzego z’ibanze zikaduha urutonde rw’abagomba gufashwa harimo n’abadafite aho baba natwe tukabafasha.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabarore, Urujeni Consolee avuga ko imiryango 38 bari barahize kubakira, ubu yose yamaze kubakirwa ariko ngo hari n’izindi nzu bari gusana zari zarangiritse.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2019-2020, mu mirenge 14 igize Akarere ka Gatsibo hari habaruwe imiryango 428 itishoboye ikeneye kubakirwa ku buryo bwihutirwa. Kugeza muri Gicurasi hari hamaze kubakirwa 317.

Ubuyobozi bwatashye izi nzu
Barishimira ku umwaka w’Ingengo y’Imari ugiye kubasiga baba heza

Camarade UWIZEYE
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *