Gatuna: Police n’ubuyobozi bangije ibiyobyabwenge by’agaciro ka miliyoni 25 – UMUSEKE
RALC Ntibavuga bavuga

Gatuna: Police n’ubuyobozi bangije ibiyobyabwenge by’agaciro ka miliyoni 25

Gicumbi – Byari byiganjemo inzoga za Kanyanga, Chief Waragi, Zebra Waragi, African Gin n’ibibabi bya Mayirungi byangijwe uyu munsi mu kagari ka Rwankonjo mu murenge wa Cyumba hafi cyane y’umupaka wa Gatuna. Byose hamwe byari bifite agaciro ka miliyoni 25 zirenga.

Juvenal Mudaheranwa uyobora Akarere ka Gicumbi atanga ubutumwa ku baturage

Juvenal Mudaheranwa uyobora Akarere ka Gicumbi atanga ubutumwa ku baturage

Police n’ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi bongeye gusaba cyane abaturage gushyira ingufu mu kurwanya abitwa Abarembetsi babyambutsa babivana hakurya muri Uganda.

CSP Dan Ndayambaje uhagarariye Police mu karere ka Gicumbi yasabye abaturage gukora ibishoboka ndetse ngo byaba ngombwa bakavuza induru babonye abo barembetsi bazambutsa mu ijoro.

Ubutumwa nk’ubu kandi bwajyanye no kubasobanurira ingaruka mbi zo gukoresha ibiyobyabwenge ku muryango nyarwanda, zirimo amakimbirane mu ngo, urugomo n’ubwicanyi bya hato na hato bivugwa mu ngo ndetse no kunanirana kw’abatangiye kukoresha ari abana.

Ubuyobozi kandi bwabwiye aba baturage iby’ingingo ya 593 na 594 zo mu gitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda ziteganya ibihano ku bafatanywe ibiyobyabwenge birimo igifungo kugera ku myaka itatu n’ihazabu zishobora kugera kuri miliyoni eshanu.

Abayobozi b’utugari n’imidugudu bakunze kwitana ba mwana ku kibazo cyo gukumira kanyanga, basabwe gukurikirana inzira bicishwamo kuko bazizi aho mu midugudu yabo nk’ahavugwa cyane mu mudugudu wa Nyakabungo na Gishari no muri aka kagari ka Rwankonjo muri rusange aho bivugwa ko hanyura ibiyobyabwenge byinshi biva hakurya.

CSP Dan Ndayambaje asaba abaturage nibura kuvugiriza induru abarembetsi ariko bagafatwa

CSP Dan Ndayambaje asaba abaturage nibura kuvugiriza induru abarembetsi ariko bagafatwa

Urubyiruko rwa hano rwafashije mu gikorwa cyo kwangiza ibi biyobyabwenge

Urubyiruko rwa hano rwafashije mu gikorwa cyo kwangiza ibi biyobyabwenge

Abayobozi ku nzego zinyuranye bangiza ibi biyobyabwenge

Abayobozi ku nzego zinyuranye bangiza ibi biyobyabwenge

Aka kagari kavugwamo kuba inzira y'inzoga nk'izi zica cyane abazinywa kandi zitemewe mu Rwanda

Aka kagari kavugwamo kuba inzira y’inzoga nk’izi zica cyane abazinywa kandi zitemewe mu Rwanda

Ibyafashwe n'agaciro kabyo

Ibyafashwe n’agaciro kabyo

Evence NGIRABATWARE
UMUSEKE.RW/GICUMBI

1 Comment

  1. Nyampinga

    April 20, 2017 at 9:00 am

    Ntibavuga bavuga” Hangizwa icyiza ntabwo gutwika no kumena ibiyobyabwenge ari ukubyangiza. Cyeretse niba uwanditse iyi nkuru abireba akumva amerwe araje.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock