Gera mu Rugo saa ine z'ijoro…, ingendo hagati ya Kigali n'Intara ziremewe -Inama y'Abaminisitiri | | UMUSEKE
  • 26/10/2020 6:03 35

Gera mu Rugo saa ine z’ijoro…, ingendo hagati ya Kigali n’Intara ziremewe -Inama y’Abaminisitiri

*Vuba amashuri aratangira
*Abanyonzi bemerewe gukora aho bakoreraga

Inama y’Abaminisitiri yemeje ko itangira ry’Amashuri riri vuba, yemeje kandi ko ingendo hagati ya Kigali n’Intara zongera gukorwa uko bisanzwe.

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku gicamunsi cyo ku wa Gatanu iyoborwa na Perezida Paul Kagame

Ku banyonzi bariruhukije, ariko utubari n’ibigo by’imikino y’amahirwe ntibirakomorerwa. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko abanyonzi bongera gutwara abagenzi aho bari bemerewe gukorera.

Yemeje ko amashuri azatangira vuba ariko ntibavuze umunsi.

Inama y’Abaminisitiri yongereye igihe cyo KUGERA MU RUGO, biva kuri saa tatu z’ijoro (21h00) bishyirwa saa ine z’ijoro (22h00), cyakora ingendo za mbere ya saa kumi n’imwe ntizemewe.

Inama y’abaminitiri yemeje ko amakoraniro y’abantu batarenze 30 bidasaba ko baba bipimishije COVID-19. Yemeje ko n’abakora inama nto bidasaba ko bapimwa COVID-19 cyakora ishishikariza Abaturarwanda kwipimisha COVID-19 ku bushake.

Dore imyanzuro yafatiwe mu nama y’Abaminisitiri:

UMUSEKE.RW

4 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Mwakoze cyane bayobozi iyi myanzuro turayishimye. Ubutaha muzareke abantu bose bajye bajya mu isoko bacuruze kandi bakore iminsi yose. Gukora rimwe ugasiba irindi nta kigenda kuko kari ubwo utahira aho kandi ejo utazakora biteza igihombo.MINEDUC batubwire igihe amashuri azafungurira tube twitegura.

  • Murakoze. Ingendo muri za bus, uwazana umuntu uzajya aba ari ku muryango w’imodoka, afite alcohol agakarabya abagenzi binjira mu modoka byafasha mu gukomeza kwirinda

  • Nizereko ibyemezo byo kongera gufunga biramutse bifashwe bizajya bishyirwa mu bikorwa nko muri 48h.

  • Njyewe mfite ikibazo kuki izi nama ziterana mu majoro zigatafata ibyemezo bishyirwa mu bikorwa ako kanya abanyarwanda bazajya barara inkera bategereje ibyemezo bya Gvment? Ese bamenye ko korona igabanya ubukana 00h00? Kuburyo bahura murayo masaha bakadukorera ibyemezo bihita bishyirwa muy bikorwa guhera 05h00? Ese ku manywa baba bakora iki? Niba bakora amanama binyuze iya kure kuki bagomba guterana bagasohora ibyemeze mu rukerera? No sens. Barahembwa bahembwa na repubulika yu Rwanda. Nta guhoza abanyarwanda ku ndwara ya stroke abananiwe bavemo. Umuyobozi uhanganye na covid mu mezi arenze 6 trigger ye izahora ari ugusohora ibyemezo sa cyenda?

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *