Gerard H. ntazongera gutoza iyi saison – UMUSEKE
RALC Ntibavuga bavuga

Gerard H. ntazongera gutoza iyi saison

Uyu mufaransa utoza mu ikipe y’Aston Villa mu Bwongereza, afite imyaka 63 ku munsi wejo hashize ni bwo yageze mu bitaro by’umujyi wa Aston villa aho basanze afite ibibazo by’ububabare mu gatuza. Ubu burwayi buzatuma atonera gutoza imikino ya shampionat yari isigaye.

Ibi biratuma umutoza wa kabiri wa Aston Villa, Gary McAllister ahita afata inshingano zo gutoza iriya kipe yungirijwe na Gordon Cowans bari basanzwe bakorana.

Houllier ariko ntiyahise ategekwa kubagwa nk’uko byamugendekeye hashize imyaka 10  ubwo yagiraga ikibazo gisa n’iki ari muri Liverpool.Icyo gihe umutoza Houllier yafashe n’umutima igice cya mbere kirangiye, Liverpool yakinaga na Leeds United.

Icyo gihe kumubaga umutima byamaze amasaha agera kuri11 yose. Ubu ariko  ngo ntibyari ikibazo cy’umutima ngo ni ikibazo yagize mu gatuza mu ijoro ubwo yavuganaga n’uwari umwungirije McAllister ku bijyanye n’amayeri bazakoresha mu mukino wejo bakina na Stoke City.

Nk’uko amakuru abivuga ngo uyu mugabo yarasekaga ntakibazo afite mbere yo kugira ako kabazo, none ubu ngo agamba kumara iminsi itari mike hanze y’ikibuga ndetse aryamye mu bitaro.

Mu bigaragara Houllier ni we ubwe uzifatira icyemezo yamara amaze gutora mitende akaba yagaruka agatoza ikipe yari abereye umutoza ya Aston Villa.

Umukinnyi Darren Bent wazanywe n’umutoza Hollier muri Mutarama ku bitego 6 afite mu mikino 11 amaze gikina, ngo gufata mu mugongo umutoza we agomba kubona igitego atsinda Stoke.

Byibuze yababazwa n’uburwayi bwe gusa, ariko agashimishwa n’uko twatsinze Stoke“, ibi bikaba byatangajwe na Bent avugana n’abanyamakuru.

Mu 2001 ubwo yagiraga ikibazo nk’iki, uyu mugabo yamaze hanze amezi agera kuri atanu ngo akire.

HATANGIMANA Ange Eric

Umuseke.com

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock