Gicumbi: Abahinga icyayi ngo uburyohe bwacyo babwumva mu makuru…Ubuyobozi buti "Barakinywa" | | UMUSEKE
  • 26/10/2020 12:32 53

Gicumbi: Abahinga icyayi ngo uburyohe bwacyo babwumva mu makuru…Ubuyobozi buti “Barakinywa”

Abatuye mu Murenge wa Rushaki mu Karere ka Gicumbi bayobotse ubuhinzi bw’icyayi, bavuga ko uburyohe bw’umusaruro w’iki gihingwa cyabo babwumva mu makuru butangazwa n’abakinywa kuko bo badashobora kukigondera. Ubuyobozi bwo buvuga ko bariya bahinzi babeshya kuko bakinywa nubwo atari bose.

Icyayi ngo baragishima ko cyabateje imbere ariko ngo uburyohe bwacyo babwumva mu makuru

Kariwabo Mwesigye avuga ko amaze igihe kinini ahinga icyayi ndetse ko cyagiye kibahindurira imibereho kuko ubu nta muhinzi w’icyayi wabura umusanzu w’Ubwisungane mu kwivuza bwa Mutuelle de sante cyangwa amafaranga y’ishuri y’abana.

Gusa ngo ikibabaje ni uko bataza icyanga cy’iki gihingwa cyabo mu gihe bahora bumva kuri radio kivugwa imyato ko icyayi cy’u Rwanda ari ntagereranywa mu buryohe.

Ati “Biratangaje kuba utabona n’aho wakigurira mu gihe wahembwe, kumva ibyo uhinga bishimwa n’abanyamahanga, wowe utazi uburyohe bwabyo, ni ikibazo.”

Kanzayire Marie Rose utuye mu Murenge wa Rushaki, avuga atari ba rubanda rugufi gusa batazi uburyohe bw’icyayi cy’iwabo kuko n’abifashije badashobora kubona aho bakigura

Ati “Abenshi bazi ko nta Munyarwanda ukinywa, bazi ko kigemurirwa ibihugu byo hanze.”

Uyu muturage avuga ko abahinzi b’icyayi bagiye bahabwa igitunganyije na bo bakumva uburyohe bwacyo, “barushaho kugikorera neza cyane, kuko abaturage baba bashaka ko cyarushaho kongera umwimerere.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rushaki, Irankijje Nduwayo Charles avuga ko bariya baturage bakwiye kwishimira ko kiriya gihingwa kibafasha gutera imbere.

Ati “Kibaha amafaranga buri kwezi bajya kuri konti zabo bakabona amafaranga, kinaha n’abandi bakozi baza kugisoroma bagatunga n’imiryango yabo.”

Avuga ko ku bijyanye no kuba batakinywa ari amakabyankuru kuko “ hari abakinywa hari n’abatakinywa, niba gihingwa kubera ko kibaha amafaranga gusa, harimo n’intungamubiri, gifite intangamubiri nyinshi cyane, turaza gushishikariza abaturage kugira ngo n’abatakinywa bakinywe, ntibagihinge kubera ko kibaha amafaranga gusa, bagihinge kubera ko kigomba no kunyobwa.”

Igihingwa cy’icyayi kiri muri bimwe byinjiriza u Rwanda amadevize atubutse kubera uburyohe bwacyo bwahogoje amahanga. Gusa bamwe mu bagihinga bakunze kuvuga ko bumva gitakwa uburyo n’abanyamahanga ariko bo batazi uko kiryoha kuko batabasha kwigondera icyatunganyijwe mu nganda.

Cyabateje imbere

Evence NGIRABATWARE
UMUSEKE.RW/GICUMBI

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *