Gicumbi: Abajyanywe gucururiza ku ishuri barahanenga, ubuyobozi buti “ni ho dufite” - UMUSEKE
  • 01/06/2020 1:54 50

Gicumbi: Abajyanywe gucururiza ku ishuri barahanenga, ubuyobozi buti “ni ho dufite”

Mu rwego rwo gukomeza kubahiriza amabwiriza n’ingamba zo guhangana na COVID-19, bamwe mu bacururiza mu isoko rya Gicumbi bajyanywe gukorera aka kazi ku kigo cy’Ishuri gusa bataka ko bicwa n’izuba cyangwa bakanyagirwa, naho ubuyobozi bwo bukavuga ko ari ho bafite babonye bakorera bisanzuye kugira ngo abantu birinde kwegerana.

Ibyumba by’amashuri biba bifunze, iyo imvura iguye n’ubundi ntibabona aho bugama

Iri soko risanzwe rirema ku wa Gatanu no ku wa Gatandatu, Umunyamakuru w’Umuseke ukorera muri kariya karere, uyu munsi yagiye kureba uko abacururiza muri iri soko bubahiriza amabwiriza asanga abacuruza ibiribwa bimuriwe ku rwunge rw’Amashuri rwa Inyange

Aba bacuruzi biganjemo abacuruza imboga n’ibindi biribwa, bavuga ko hariya bimuriwe hadasakaye bigatuma ibicuruzwa byabo byangirika ndetse na bo ubwabo izuba rikabamena agahanga cyangwa imvura yagwa na bwo ikabangiriza.

Umwe muri bo utifuje ko atangazwa ati “Abafite Kawunga, ubugari n’amafu  y’igikoma, iyo imvura ikubye bahita batangira kubyimura, n’iyo izuba rihari usanga abadafite imitaka batabaza ko imboga rwatsi zumye, inyanya n’ibindi byangirika.”

Bavuga kandi ko hariya bimuriwe ari kure y’isoko ku buryo hari abaguzi barema isoko baza bakababura ntibanamenye aho bimuriwe bigatuma bataha badahashye.

Undi na we ati “ko n’ubundi  dusanzwe dusora badushyize ahantu hasakaye ntiduhore twikanga imvura cyangwa izuba.”

Bavuga kandi ko atari ubwa mbere bimuwe, bakavuga ko barambiwe guhora basiragizwa kandi aho bimuriwe hose n’ubundi bagasanga hataborohereza gukora ubucuruzi bwabo ntacyo bikanga.

Imanizabayo “Tumaze kubifata nk’akarengane, ubushize birirwaga batuzengurutsa ibice bigize isoko, abakorera hepfo  mu gice cy’ soko baratwimuraga bakatujyana haruguru ahacururizwaga imyenda, ubundi batujyanye gukorera muri gare y’imodoka, none tugeze mu kigo cy’amashuri, ni kure kandi turanyagirwa.”

Aba bacuruzi batanga inama ko mu misoro bishyura babaguriramo shitingi bakayibamba aho bagiye gukorera kugira ngo badakomeza kwicwa n’izuba cyangwa ngo banyagirwe.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Nteziryayo Anastase avuga ko ibyo bari gukorera bariya bacuruzi ari ukurengera ubuzima bwabo n’ubw’ababo kuko babonaga iyo bose baguma mu isoko bari kuba begeranye ku buryo bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Ati “Si ukubabangamira kuko ni ukubarinda, ikibazo cy’uko banyagirwa nibihagangane ni hariya dufite, aho kurwara nibirangira bazagaruka mu isoko.”

Amabwiriza akubiye mu myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki 30 Mata, yagaragaje serivisi zemerewe gukora zirimo amasoko ariko abayacururizamo ntibarenge 50% by’abasanzwe.

Hajyanyweyo abacuruza ibiribwa none baravuga ko izuba ribangiriza ibicuruzwa
Hari abavuga ko ari kure y’isoko ku buryo abariremye badapfa kumenya aho bimuriwe
Hari n’abacuruza imbuto na bo barataka igihombo baterwa n’izuba

Evence NGIRABATWARE
UMUSEKE.RW/GICUMBI

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *