Gicumbi: Abakora isuku ku biro by’Akarere bavuga ko bambuwe amafaranga yabo | UMUSEKE

Gicumbi: Abakora isuku ku biro by’Akarere bavuga ko bambuwe amafaranga yabo

Rwiyemezamirimo watsindiye isoko ryo gukora isuku mu nyubako z’Akarere ka Gicumbi witwa Sinigenga Viateur avugwaho kwambura abakozi be 40. Akarere kamuhaye isoko kemeza ko karangije kumwishyura na we akavuga ko yishyuye abakozi ariko bo bakabihakana.

Abatuma inzu z’akarere zigira isuku bavuga ko bambuwe. Uhembwa menshi ni Frw 23.900 ku kwezi

Abakora isuku mu Karere ka Gicumbi (cleaners) bavuga ko batishyuwe amafaranga bakoreye mu kazi bahawe na Viateur Sinigenga watsindiye isoko ryo gukora isuku mu nyubako z’Akarere.

Uyu rwiyemezamirimo yabwiye Umuseke ko icyo yibuka ari uko yishyuye abakozi be ariko ngo ntiyibuka niba yarabishyuye mu ntangiriro cyangwa mu mpeza z’icyumweru gishize!

Ubuyobozi mu Karere ka Gicumbi buvuga ko bwahaye uriya rwiyemezamirimo italiki ya nyirantarengwa yo kuba yishyuye abakozi be, iyo ikaba ari taliki 10 Werurwe, 2020.

Ushinzwe umurimo mu karere ka Gicumbi, Karanganwa Jean Bosco avuga ko ikibazo cya rwiyemezamirimo udahemba abakozi bakora isuku mu nzu zo ku karere akizi kandi azi ko hashize  ukwezi n’ibyumweru bitatu adahemba abakozi.

Karanganwa avuga ko rwiyemezamirimo natishyura kuri iyi tariki hitabazwa ingufu za Leta.

Kuri uyu wa Mbere taliki 09, Werurwe, 2020 Sinigenga yabwiye Umuseke ko  abakozi afite yabishyuye, ko nta rubanza yagombye kugirana na bo.

Ati: “Abakozi  mfite narabishyuye bose keretse niba ubishidikanyaho ukaba waza ku biro nkakwereka abo dufitanye amasezerano n’uburyo nabishyuye, gusa igihe nabishyuriye sinkibuka neza ariko niba atari mu ntangiriro z’Icyumweru gishize ni mu mpera zacyo…”

Uyu rwiyemezamirimo akoresha abakozi 40, muri bo uhembwa menshi  ahembwa Frw 23.900 ku kwezi.

Evence NGIRABATWARE UMUSEKE.RW/ GICUMBI

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *