Gicumbi: Abarembetsi bashatse gutoroka akato birabapfubana - UMUSEKE
  • 07/06/2020 10:12 38

Gicumbi: Abarembetsi bashatse gutoroka akato birabapfubana

Abarembetsi ni abaturage bazwiho kwinjiza kanyanga bayicishije ku mirenge ikora ku mupaka uhuza u Rwanda na Uganda. Bamwe muribo  baherutse gufatwa bashyirwa mu kato ariko baza gutunganya umugambi wo gutoroka urapfuba.

Kanyanga(Photo@ImvahoNshya)

Abarembetsi bafashwe ni abo mu murenge wa Rubaya. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge, Théogène Bayingana, avuga ko hari abarembetsi bane baherutse gushaka gutoroka aho bari barashyizwe mu kato ariko birabapfubana.

Avuga ko abashinzwe umutekano aribo bavumbuye umugambi wabo bawuburizamo.

Bayingana avuga ko iminsi 14 igenewe umuntu uri mu kato nirangira, bariya barembetsi bazakurikiranwa n’amategeko.

Yagize ati:“Iyi abarembetsi bafashwe bava Uganda  bajyanwa mu kato n’ ibyo bafatanywe. Iyo barangije 14 y’akato, bikagaragara ko  nta covid 19 barwaye bajyanwa mu rukiko gukurikiranwaho kwinjira ku mupaka n’ ibiyobyabwenge, kandi bakanyura mu nzira zitemewe, abaherutse gushaka gutoroka bo bazakurikiranwa n’icyo cyaha .”

Yemeza ko abarembetsi  baturuka mu mirenge itandukanye igize Gicumbi nka Kageyo, Byumba, Nyankenke, Miyove n’ ahandi.

Umuvugizi wa Police mu Ntara y’ Amajyaruguru, CIP  Alex Rugigana, yabwiye umuseke ko mu Cyumweru gishize abarembetsi 38 bihannye ko batazongera gusubira mu bikorwa byo kwinjiza ibiyobyabwenge.

Ati: “Ubu icya mbere kidushishikaje ni Covid 19, kandi no muri Uganda byagaragaye ko iriyo. Turasaba abaturage kwirinda kujyayo, kandi bamenye ko kwinjiza ibiyobyabwenge bihanirwa n’ amategeko, banyurwe n’ iby’iwabo…”

CIP Rugigana avuga ko Polisi itazigera na rimwe icika intege, ngo nireke gukurikirana abinjiza, abakwirakwiza n’abacuruza ibiyobyabwenge ibyo aribyo byose.

Evence NGIRABATWARE

UMUSEKE.RW/ Gicumbi

 

 

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *