Gicumbi: Abari mu zabukuru bumva neza impamvu yo kwirinda Covid-19  - UMUSEKE
  • 06/06/2020 1:50 12

Gicumbi: Abari mu zabukuru bumva neza impamvu yo kwirinda Covid-19 

Abari mu zabukuru barasaba urubyiruko kuzirikana ko amagara aseseka ntayorwe, bavuga ko ubuzima bukiryoshye, ngo kwirinda biruta kwivuza bagasaba abato na bo kumenya ko icyorezo cya Coronavirus cyahitana ubuzima bwabo, bakabasaba kumva inama bagirwa n’ubuyobozi.

Imibare igaragaza ko abafite imyaka hejuru ya 44 bibasirwa cyane na Covid-19 ariko n’abari munsi y’iyo myaka irabica

Muri iki gihe hari icyorezo cya Coronavirus cyandura vuba kandi kica, buri wese asabwa gufata ingamba zirimo gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune kandi kenshi, kubahiriza intera ihagije nibura metero imwe hagati ye n’undi bari kumwe, ibi abasaza n’abakecuru i Gicumbi ngo barabimenye.

Basaba n’abafite amaraso y’abato, kubahiriza inama ubuyobozi bubasaba mu rwego rwo kurinda ubuzima bwabo.

Ku wa 15 Mata 2020 twaganiriye na bamwe mu bari mu zabukuru, ku ngamba zafashwe mu gukumira icyorezo cya Coronavirus, badutangariza ko inama bazumvise.

Veneranda ari mu kigero k’imyaka 75, amagambo akoresha yiganjemo imigani, aho avuga ko amatwi arimo urupfu atumva, mu rwego rwo gukangurira abadashaka kumva inama bagirwa n’ubuyobozi kuzubahiriza ngo barinde ubuzima bw’abaturage.

Yagize ati: “Twe dushaje turusha abato kumva neza radiyo kandi twaranarwaye amatwi, ni imyaka ibarya, abana bacu bagerageze kumenya ko abayobozi bari kubabuza imirimo atari ukubanga, n’ibindi basabwa rero babyubahirize.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi bumaze iminsi bukangurira insoresore zirirwa mu Mugi kuguma mu rugo, ababyanze barafatwa bakajyanwa muri stade ya Gicumbi bakaganirizwa, ariko buracya bakongera bakagaruka, bamwe ngo bavuniye ibiti mu matwi.

Urubyiruko ni rwo rutungwa agatoki ko rutubahiriza amabwiriza, haba kuguma mu rugo, cyangwa kureka gusurana kimwe no kuganira begeranye.

Nibishaka Viateur afite imyaka 60, asaba buri muntu kumenya ko kurinda ubuzima bwe bitakagombye gushyirwaho agahato dore ko nyuma yo kumva icyorezo cyageze mu Karere batuyemo, kugeza ubu usanga hari abigize ba ntibindeba mu gukurikiza ingamba zashyizweho.

Ati: ”Bababwiye indwara ikiri za Kigali banga kumva, kugera naho igize mu Karere kacu, hari abo ubona bitaratera ubwoba bigize ba ntibindeba, ikibazo ni uko bazayikura mu Mugi bakayituzanira mu dusantire, bazirikane kubaha intera ya metero imwe hagati y’umuntu n’undi niba ariko bisabwa.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mujawamariya Elisabeth avuga ko urubyiruko rwrrirwa mu Mugi ruzerera nta kwezi gushize babasubije mu miryango yabo, gusa ko abakigaragara ari abananiranye, bakomeje kubashakisha babakura mu muhanda.

Mu kiganiro aherutse kugirana n’Umuseke agira ati: “Nta kwezi gushize tubasubije mu miryango yabo, abo bavuga ko badafite ababyeyi, ntibagira ba sekuru cyangwa abandi bantu bafitanye isano, ubwo abo bagarutse ni ukunanirana, gusa turakomeza kubabuza kuza mu Mugi, bagume mu miryango yabo.”

Amabwiriza yo kwirinda Coronavirus atangwa n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi hifashishijwe ubuhwituzi bw’imodoka igenda ikangurira abaturage, basaba abantu kuguma mu rugo, gukaraba intoki inshuro nyinshi, guhana intera ya metero imwe ku bari kuvugana, haba abacuruzi cyangwa abari kuganira, gusa hari abo ubona batari bahindura imyumvire.

Imibare igaragaza abahitanywe na Covid-19 iterwa no kwandura Coronavirus mu Mugi wa New York muri Leta zunze Ubumwe za America, barebye ibyiciro by’imyaka, abari hejuru y’imyaka 44 baribasiwe cyane ariko n’abari munsi y’iyo myaka irabahitana.

Coronavirus ku isi imaze kwandura abagera kuri miliyoni 2 yahitanye abasaga ibihumbi 135, abagera ku bihumbi 500 baravuwe barakira nk’uko bigaragazwa n’urubuga worldometer.info.

Source: worldometer.info
Twasanze baje gufata amafaranga ya VUP ku Murenge SACCO wa Byumba
Usanga bamwe bitaruye abandi cyane ngo hatagira uwaba yanduye akanduza undi

EVENCE NGIRABATWARE
UMUSEKE.RW/GICUMBI

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Mu bantu mbona barangaye cyane muri iki gihe cya coronavirus na Gumamurugo, MINEDUC irimo. Nyuma y’amezi abana bagiye kumara bicaye mu rugo, n’ababyeyi badakora, uyu mwaka w’amashuri ukwiye gusunikwa. Igihembwe cya kabiri kikazatangira mu mpera z’ukwezi kwa munani, ababyeyi bamaze kwisuganya no kongera gushaka amikoro yo kurihira abana babo,
    na Leta yatoye ingengo y’imari yindi kuko uko bigaragara nta cash ihagije ifite. Igihembwe cya kabiri kikageza mu kuboza abana bajya mu biruhuko bya Noheli. Igikurikiye kigatangira mu kwezi kwa mbere hagati, kikarangira mu mpera z’ukwa gatandatu, abakora ibizamini bya Leta bakarangiza muri juillet hagati. Nta gihombo kinini kirimo kuko n’ubundi abarangizaga secondaire bamaraga umwaka bicaye mbere yo kujya muri kaminuza. Ubu noneho byahinduka, icyo cyuho cy’umwaka kikavaho, barangiza secondaire muri juin-juillet, mu mpera z’ukwa cyenda bagahita bajya muri kaminuza baticaye umwaka utari ngombwa. Ibi bintu ubu ministre w’uburezi na Cabinet muri rusange barumva uburyo byihutirwa?

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *